RFL
Kigali

Mu Rwanda hashyizweho ingamba zo kwirinda indwara y'umuriro mwinshi iterwa na Virus ya Marburg

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/09/2024 15:47
0


Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangaje ko hashyizweho ingamba zo kwirinda no guhangana n'indwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Mu bimenyetso by'iyi ndwara harimo umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda.

Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze rivuga ko hamaze no gushyirwaho ingamba zo kwirinda no guhangana n'indwara y'umuriro mwinshi iterwa na Virus ya Marburg. Yavuze ko hamaze kuboneka abarwayi bacye bafite ibimenyetso by'iyi ndwara mu bitaro bitaro bitandukanye mu gihugu.

MINISANTE yavuze ko ku bw'iyo mpamvu hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye. Hatangiye kandi igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n'abagaragaweho n'iyi Virus, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n'abaganga.

Minisiteri y'Ubuzima yanatangaje ko "Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n'amatembabuzi y'abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka".

Yakomeje ivuga ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuraka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, "yahamagara Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima [RBC] kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye".

Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi ikaba ikomeza kugeza ku baturarwanda amakuru ajyanye n'iyi ndwara. Yavuze ko abaturage basabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z'isuku.


Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa Gatanu

Byinshi wamenya kuri Virusi ya Marburg nk'uko bikubiye mu nkuru twakoze mu 2023

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko virusi ya Marburg yamenyekanye bwa mbere mu 1967 mu gihugu cy'u Budage mu mujyi wa Marburg yica abantu 7. Kubera ko ari ho yagaragaye bwa mbere niyo mpamvu yiswe Marburg ndetse yageze no muri Frankfurt mu Budage, icyo gihe yanageze mu mujyi wa Belgrade muri Selbia.

Ubwo yageraga muri Marburg icyo gihe yagejejweyo n'inkende zakuwe mu gihugu cya Uganda zikajyanwa muri icyo gihugu. Ni virusi yibera mu ducurama two mu bwoko bwa Fruit bat, abantu bakunze kujya gucukura mu bisimu no buvumo igihe barimo gucukura amabuye y'agaciro iyo batinzeyo bakagera ahari utwo ducurama barayandura nabo bakayanduza abandi.

Iyi ndwara yandura biturutse mu matembabuzi ndetse no gukora ku wanduye iyi virusi. Iyo virusi umuntu ashobora no kuyandura mugenzi we binyuze mu matembabuzi ava mu mbiri nk’inkari, amacandwe, amaraso, amavangingo no kuryamana n’umuntu wamaze kuyandura.

Ni gute wamenya ko umuntu yanduye Marburg?

Uwanduye iyi virus agira umuriro w'igikatu, aribwa umutwe ndetse akababara ingingo. Nyuma y'iminsi ayanduye, agaragaza ibindi bimenyetso birimo kuruka, kuva amaraso no kuribwa mu nda cyane. Isura ye maso igahindana, agacika intege, akava amaraso menshi ku buryo apfa mu minsi 9 ayanduye kubera ko amaraso ashobora kumushiramo. Iyo virusi ishobora kwica 1/2 cy'abayanduye.

Ni gute Marburg ivurwa?

Iyi ndwara nta muti wihariye igira ndetse nta rukingo rwayo. Kuyivura hakoreshwa ubuvuzi bwo kongerera amaraso ingufu mu mubiri (Imunotherapie). Uyirwaye kandi ahabwa ibintu byo kunywa byinshi kandi ashobora kongererwa amaraso yatakaje, niyo mpamvu uwayanduye agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Icyo abantu basabwa kugira ngo bakumire iyo virus

Abantu basabwa kwirinda kurya no gukora ku nyama zivuye mu ishyamba, bagomba kwirinda gukora ku ngurube n'inkende kuko nabyo biyikwirakwiza. Uwigeze kwandura iyi virusi agomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina adakoresheje agakingirizo kuko nubwo yayikira ashobora kuyanduza.

Kugira ngo uwanduye akore imibonano mpuzabitsina adakoresheje agakingirizo, bisaba ko hapimwa amasohoro ye nibura kabiri mu gihe cy'umwaka basanga iyo virusi itakirimo akareka gukoresho agakingirizo.

Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba yagaragayemo ni RDC aho yishe abantu 128 mu bayanduye 154, muri Kenya na Uganda naho icyo cyorezo kigeze kuhagera. Icyo cyorezo kigeze kwibasira Igihugu cya Angola aho mu bantu 374 bayanduye, hapfuyemo 329.

Mu 2023 byavuzwe ko iyi ndwara yagaragaye muri metero 300 uvuye ku mupaka wa Rusomo, ariko ntiyari yakageze mu Rwanda. Umuyobozi w'ibitaro by'Akarere ka Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude, yabwiye InyaRwanda ko abakozi b'ibitaro ayobora batangiye gukangurira abaturage kwirinda no gukumira icyo cyorezo.

Amakuru avuga ko Marburg ari virusi mbi kuko yica hafi 88% by’abayanduye. Bisaba gusa iminsi hagati y’umunani n’icyenda kugira ngo uwayanduye atangire gukenera kongererwa amaraso. Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, inkende n’ingurube.


Mu Rwanda hagaragaye abarwayi bafite ibimenyetso bya Virus ya Marburg


Abahanga bavuga ko Virus ya Marburg ari virusi mbi kuko yica hafi 88% by’abayanduye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND