RFL
Kigali

Nigeria iyoboye ibihugu 10 Nyafurika byangiza ibiribwa ku kigero cyo hejuru

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/09/2024 17:03
0


Toni zigera kuri miliyoni 931 z'ibiribwa zipfushwa ubusa buri mwaka. Igihugu cya Nigeria ni cyo kiyoboye ibihugu byo muri Afurika bipfusha ubusa ibiribwa, aho umuturage umwe yangiza ibingana na toni miliyoni 37.9 buri mwaka.



Raporo y’iyangirika ry’ibiribwa itegurwa n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bidukikije (UNEP) y’uyu mwaka igaragaza ko buri mwaka toni miliyoni 931 z’ibiribwa zipfa ubusa.

Kwangiza ibiribwa, si ikibazo kigaragariza uburemere mu mibare gusa, ahubwo ni ikibazo giteye inkeke ndetse gikomeje kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abatuye isi bose. Mu bihugu byateye imbere, usanga ingo nyinshi zikora aya makosa yo kumena ibiryo, rimwe na rimwe ugasanga biraterwa n’uko baba baguze byinshi.

Ni mu gihe ku rundi ruhande, ibihugu byinshi bikiri mu nzira y'amajyambere bigihanganye n’ibibazo byinshi bituma umusaruro w’ibiribwa wakabatunze wangirika rimwe na rimwe utaragera no ku isoko. Muri ibyo, harimo ibikorwaremezi biciriritse, aho kubika ibiribwa mu rwego rwo kubirinda kwangirika, n’ibindi byinshi.

Iyi raporo izwi nka ‘Food Waste Index’ igaragaza ko hafi 17 ku ijana by’umusaruro w’ibiribwa ku isi wangirika ukajugunwa nk’indi myanda yose, ukaba wangizwa n’ingo zinyuranye, amaguriro y’ibiribwa ndetse n’inganda.

Raporo iheruka gukorwa n'ikinyamakuru CEOWORLD igaragaza ingaruka mbi ziterwa n’ikibazo cy’imyanda y’ibiribwa ku isi, ndetse ikerekana n’ibihugu bifite uruhare runini muri iki kibazo cy’ingutu ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo hejuru ya 60% by’ubutaka bwera ku Isi buri muri Afurika, ndetse hejuru ya 52% by’Abanyafurika bakaba bafite akazi, bakora mu rwego rw’ubuhinzi, haracyagaragara ikibazo cy’uko abari hejuru ya miliyoni 280 by’Abanyafurika, ni ukuvuga hejuru ya 20% by’Abanyafurika bose bafite ikibazo cy’inzara.

Dore urutonde rw’ibihugu 10 byo muri Afurika byangiza ibiribwa ku kigero cyo hejuru

Rank

Country

Waste per capita (KG)

Annual waste (tons)

Global rank

1

Nigeria

189

37.9M

1st

2

Tanzania

119

6.9M

7th

3

DR. Congo

103

8.9M

12th

4

Uganda

103

4.5M

13th

5

Mozambique

103

3.1M

14th

6

Madagascar

103

2.8M

15th

7

Niger

103

2.4M

16th

8

Mali

103

2M

17th

9

Burkina Faso

103

2.1M

18th

10

Malawi

103

1.9M

19th

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND