RFL
Kigali

Ibigwi bya Dr Kalinda uyoboye Sena, Nyirahabimana na Mukabaramba bamwungirije

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/09/2024 12:02
0


Tariki ya 26 Nzeri 2024 ni bwo Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena bagera kuri 20, biyongera kuri 6 bafite manda itararangira.



Umuhango wo kwakira indahiro z’Abasenateri bashya wakurikiwe no gutora abagize Biro Nyobozi y’uyu mutwe aho Dr Kalinda wari usanzwe uyiyoboye yongeye gutorerwa uyu mwanya.

Muri iyi nkuru twabateguriye ibigwi bye n’abamwungirije bose bakaba basanzwe ari inararibonye muri politike y’igihugu cy’u Rwanda.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François-Xavier

Yarahiriye bwa mbere inshingano zo kuyobora Sena y’u Rwanda tariki ya 09 Mutarama 2023, yongera gutorwa no kurahira ku wa 26 Nzeri 2024.

Ni umwe mu ba Senateri bageze muri Sena bigenwe na Perezida wa Repubulika, mbere y'aho akaba yarakoze imirimo itandukanye.

Muri iyo harimo kuba yari umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y’Afurika y’Iburasirazuba - inshingano yakoze hagati y’Ukwakira 2015 n’Ukuboza 2022.

Yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko rya Kaminuza y’u Rwanda. Yatanze umusanzu mu bushakashatsi bugamije kuzamura amategeko, umutekano, ubushinjacyaha n’ibindi.

Ni umwanditsi mwiza w’ibitabo n’inkuru zitandukanye. Yavukiye mu Murenge wa Kitabi ho mu Karere ka Nyamagabe. Mu 1996 ni bwo yasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu 1999 yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Ottawa. Muri 2010 ni bwo yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa.

Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Senateri Solina Nyirahabimana

Ni umudipolomate n’umunyapolitike ubimazemo igihe, wabaye Komiseri muri komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ya mbere.

Mu 2000 yagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, nyuma yaho mu 2009 aza kuba Umuyobozi Mukuru muri Perezidansi mbere yo kuba Minisitiri muri Perezidansi.

Yaje kugirwa uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi, umwanya yavuyeho muri Gicurasi 2013. Yahabwa inshingano zirimo no kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Yize ibijyanye n’amategeko ndetse yarangije icyiciro cya gatatu muri ULK.

Visi Perezida ushinzwe imari muri Sena Alvera Mukabaramba

Yabonye izuba tariki ya 01 Werurwe 1960. Yize ubuvuzi mu Burusiya kugera abonye impamyabumenyi y’ikirenga.

Yatangiye politike mu buryo bw’umwuga guhera mu mwaka wa 1999, ubwo yabaga umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y’Inzibacyuho - inshingano yasoje mu mwaka wa 2003.

Guhera muri 2003 kugera mu Ukwakira 2011 yari umwe mu bagize Sena y’u Rwanda. Yaje kugirwa Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Yagiye akora inshingano zitandukanye muri Guverinoma. Yabaye kandi Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amashyaka mu Rwanda.Abagize Inteko Ishingamategeko y'u Rwanda umutwe wa Sena y'umwaka wa 2024/2029






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND