RFL
Kigali

Intwaro bitwaje n’amahirwe ari mu gushyirira rimwe hanze indirimbo nshya kwa The Ben na Bruce Melodie

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/09/2024 15:09
0


Abanyarwanda bari bategerezanije amatsiko indirimbo nshya z’abahanzi Mugisha Benjamin [The Ben] na Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] zagiriye hanze umunsi umwe.



Ubuhanga n’imbaraga The Ben na Bruce Melodie bagaragaza, bituma bakomeza kugarukwaho mu byo bakora, bamwe bagatangira kubagereranya banifuza kumenya ushoboye kurusha undi.

Hagati yabo hagiye humvikana umwuka mubi mu bihe bitandukanye hakanazamo no guterana amagambo arimo gusererezanya.

Mu minsi yashize bafashe umwanzuro wo guhosha intambara buri umwe akamenya ibye. Bruce Melodie yumvikanye avuga ko ntacyo azongera kuvuga kuri The Ben.

The Ben abajijwe ku gukemura ibibazo afitanye na Bruce Melodie, yavuze ko bizagira igihe cyabyo. Ni nyuma gato yo kwiyunga na Coach Gael ureberera inyungu Bruce Melodie.

Icyo gihe The Ben yumvikanye avuga ko na byo bizagira umwanya wabyo. Icyo benshi bifuriza aba bagabo ni uko ihangana ryabo ryazajya rirangirira mu kazi.

Ni nyuma y'uko humvikanye ibirenze guhangana mu muziki, ahubwo hakazamo gushaka gusebanya binjira no mu miryango.

Mu gihe benshi bari bamaze iminsi bategerezanije amatsiko indirimbo ya The Ben, batunguwe no kubona Bruce Melodie na we atangaza ko yiteguye gusohora indi ku munsi umwe na mugenzi we.

Indirimbo ya The Ben yitwa ‘Plenty’, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ‘Birenze’, naho iya Bruce Melodie yakoranye na Bien Aime yitwa ‘Iyo Foto’.

Iyi ntambwe yatewe n’aba bahanzi bombi, wayita ihangana rya kinyamwuga. Kuri iyi nshuro umuntu yavuga ko nubwo batabyumvikanyeho wenda, ariko ni ikintu cyiza kuba izi ndirimbo zose zagereye hanze rimwe.

Uretse kuba iri hangana ry’aba bahanzi ryarumvikanye bigizwemo uruhare nabo, ariko ryakomeje guhabwa ikibatsi n’abafana. 

Kuba bombi bashyiriye hanze rimwe indirimbo nshya, ni umukoro bahaye abakunzi babo mu kugereranya uko amajwi y’indirimbo akoze, imyandikire, imyambarire n'ibindi. 

Byitezwe kandi ko guhererekanwa kw'izi ndirimbo byo ku rwego rwo hejuru. Ikindi ni uko izi ndirimbo zigiye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga ndetse n'izicururizwaho amajwi n’amashusho.

Impande zose z’abafana bidasize na ba nyir'ubwite, bagiye guharanira gukora udushya twatuma imibare ikomeza kwiyongera no kurebera hamwe uwujuje Miliyoni 1 kuri YouTube n’ahandi.

Imibare y'imbuga za The Ben na Bruce Melodie:

The Ben afite imibare iri hejuru ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu Rwanda zirimo Facebook aho akurikirwa n’ibihumbi birenga 682, Bruce Melodie ahafite ibihumbi 376.

Kuri YouTube, The Ben ahafite ibihumbi 324, naho Bruce Melodie ahafite ibihumbi 624. Ku rubuga rwa Twitter, The Ben ahafite ibihumbi 39.9 naho Bruce Melodie ahafite ibihumbi 119.6.

Ku rubuga rwa Instagram, Bruce Melodie yahagwije abagera kuri Miliyoni 1.2, naho The Ben ahafite abagera ku bihumbi 926.

Kuri Instagram, Facebook, Twitter na YouTube, imbuga zikoreshwa na benshi mu Rwanda, The Ben ahafite abamukurikira igiteranyo rusange kingana na Miliyoni 1.9 naho Bruce Melodie akahagira Miliyoni 2.3.The Ben yashyize hanze indirimbo 'Plenty' nyuma ya 'Ni Forever' yakoze mu Ukuboza 2023Bruce Melodie yateguje indirimbo yise 'Iyo Foto' yahuriyemo na Bien Aime Baraza, ni nyuma ya 'Sowe' aheruka muri Nyakanga 2024Imibare rusange ku mbuga barayingayingana zikaba nazo ari intwaro zikomeye muri iki gihe mu  kugeza kure ibihangano

REBA INDIRIMBO NSHYA "PLENTY" YA THE BEN 


REBA INDIRIMBO "IYO FOTO" YA BRUCE MELODIE & BIEN-AIME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND