Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye muri iki gihe, Ngabo Medard Jorbert [Meddy] ndetse na Adrien Misigaro bakiriwe mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo by’ivugabutumwa.
Bageze muri uriya mujyi
mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, ni mu gihe bitegura
kuhataramira ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.
Ni ubwa mbere bombi
bagiye guhurira ku rubyiniro nyuma yo gukorana indirimbo yamamaye cyane igaruka
ku gusingiza no gushima Imana bise ‘Niyo Ndirimbo’.
Bateregejwe n’ibihumbi by’abantu binyuze mu bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya mbere Meddy yise “Night of Worship and Testimonies”.
Bizagera mu Mujyi itandukanye yo muri Amerika, mu rwego rwo
kugaragaza uburyo Meddy yakiriye agakiza, no guhamagarira cyane cyane
urubyiruko kurushaho gushaka Imana.
Adrien Misigaro yabwiye
InyaRwanda ko bakiriwe n’abantu banyuranye babafashije gutegura biriya
bitaramo muri Leta ya Maine, ndetse biteguye gufasha benshi kumva neza impamvu
yo kwamamaza ingoma y’Imana no kurangamira ijuru.
Adrien Misigaro asobanura
ko agiye gukorana na Meddy muri ibi bitaramo yateguye “agamije gusangiza abantu
ubuhamya bwe bujyanye n’ukuntu yakijijwe.”
Ati “Nk’umuntu ukorana
nawe bya hafi ngenda mufasha muri ibyo bikorwa bitandukanye. Ariko gahunda
irategurwa na Meddy mu rwego kugira ngo agende asangiza abantu Yesu yamenye,
urabona ko izina rya Meddy ari rinini cyane, hari abantu benshi batarasobanukirwa
uko yakiriye agakiza.
Hari abantu baba
babyumva, bakumva ni ibintu biri aho bidafashe, ariko arifuza gukoresha uyu
mwanya kugirango asangize abantu Yesu yamenye. Mbese ni amahirwe yo kubwira
urubyiruko n’abandi bashaka kwakira Yesu kugirango nabo baze bakizwe.”
Adrien Misigaro yavuze ko
ibi bitaramo bizarangwa no gutaramira abantu, gutanga ubuhamya, no gufasha
abashaka kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza.
Akomeza ati “Tuzakomereza
no mu zindi Leta zitandukanye. Kandi nziko hari abantu benshi bazakizwa binyuze
muri ibi turi gukora. Meddy rero yansabye ko twaza tugafatanya, kandi ni n’ubwa
mbere tuzaba duhuriye ku rubyiniro nyuma yo gukorana indirimbo, kuko twari
turatabona umwanya. Rero, biranshimishije kuba tugiye gusangiza abantu aho
indirimbo yavuye, uko yaje, n’icyo isobanura ku buzima twacu twembi.”
Adrien aherutse gusohora
amashusho y’indirimbo yafatiwe mu rugo rwe, mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa
rye, aho atumira abantu banyuranye bakaramya. Ni ibikorwa ashaka kurenza iwe,
akabigeza no mu zindi Leta, agamije gufasha kuramya Imana no kuyihimbaza.
Ati “Ni ikintu rwose
Imana yanshyize ku mutima, kandi ndashimira ko kibera mu rugo iwanjye, mu rwego
rwo kugirango ibihe byo kuramya bikomeze.”
Mu kiganiro aherutse
kugirira ku rubuga rwa Instagram, Meddy yavuze ko ahamanya n’umutima we ko
atatengushye abamukunze mu ndirimbo z’Isi zizwi nka ‘Secular’, kuko n’ubundi
yasanze nta rukundo rw’ukuri bafite.
Ati “Ubwo nari ntangiye
ibyo kureka umuziki wa secular, hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy
yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima
bwanjye nshimisha abantu, na bo bakigira nk’aho bankunze.”
“Nabayeho muri ubwo
buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho
ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda ntabwo baba bagukunze,
bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.”
Yakomeje agira ati
“Nabonye byinshi ntacyo ntabonye, nabonye abakobwa barira bati turagukunda.
Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima. Ni ukwikunda, si
urukundo nyakuri.”
Yumvikanishije ubuzima
yabayemo mbere yo kwakira agakiza, bwamuhaye ishusho y’uko uwo mwahoze muri
inshuti, yahinduka umwanzi wawe mu gihe gito.
Yumvikanishije ko hari
abo bahoze ari inshuti, bamuvuga nabi uko bishakiye mu bihe bitandukanye. Kandi
ntashaka kubaho ubuzima bushimisha bose.
Ati “Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi! Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo ni bo bandwanya, hari abo twatangiranye ariko ubu ni bo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti.”
Meddy [Uwa Gatatu uvuye iburyo] yagaragaje ko ibi bitaramo bizagera mu Mujyi inyuranye muri Amerika
Meddy [Uwa kabiri uri ibumoso] yateguye ibi bitaramo agamije gufasha abantu gusobanukirwa uko yageze ku kwakira agakiza
Adrien yatangaje ko bakiriwe n'abantu banyuranye bari kubafasha mu kwitegura iki gitaramo cy'ivugabutumwa
Adrien Misigaro [Uwa kabiri ubanza ibumoso] ari kumwe n'abakobwa bamwakiriye muri Leta ya Maine mu bitaramo by'ivugabutumwa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY
TANGA IGITECYEREZO