RFL
Kigali

Meddy na Adrien Misigaro bakiriwe muri Maine mu bitaramo by’ivugabutumwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2024 9:03
0


Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye muri iki gihe, Ngabo Medard Jorbert [Meddy] ndetse na Adrien Misigaro bakiriwe mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo by’ivugabutumwa.



Bageze muri uriya mujyi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, ni mu gihe bitegura kuhataramira ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.

Ni ubwa mbere bombi bagiye guhurira ku rubyiniro nyuma yo gukorana indirimbo yamamaye cyane igaruka ku gusingiza no gushima Imana bise ‘Niyo Ndirimbo’.

Bateregejwe n’ibihumbi by’abantu binyuze mu bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya mbere Meddy yise “Night of Worship and Testimonies”. 

Bizagera mu Mujyi itandukanye yo muri Amerika, mu rwego rwo kugaragaza uburyo Meddy yakiriye agakiza, no guhamagarira cyane cyane urubyiruko kurushaho gushaka Imana.

Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko bakiriwe n’abantu banyuranye babafashije gutegura biriya bitaramo muri Leta ya Maine, ndetse biteguye gufasha benshi kumva neza impamvu yo kwamamaza ingoma y’Imana no kurangamira ijuru.

Adrien Misigaro asobanura ko agiye gukorana na Meddy muri ibi bitaramo yateguye “agamije gusangiza abantu ubuhamya bwe bujyanye n’ukuntu yakijijwe.”

Ati “Nk’umuntu ukorana nawe bya hafi ngenda mufasha muri ibyo bikorwa bitandukanye. Ariko gahunda irategurwa na Meddy mu rwego kugira ngo agende asangiza abantu Yesu yamenye, urabona ko izina rya Meddy ari rinini cyane, hari abantu benshi batarasobanukirwa uko yakiriye agakiza.

Hari abantu baba babyumva, bakumva ni ibintu biri aho bidafashe, ariko arifuza gukoresha uyu mwanya kugirango asangize abantu Yesu yamenye. Mbese ni amahirwe yo kubwira urubyiruko n’abandi bashaka kwakira Yesu kugirango nabo baze bakizwe.”

Adrien Misigaro yavuze ko ibi bitaramo bizarangwa no gutaramira abantu, gutanga ubuhamya, no gufasha abashaka kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza.

Akomeza ati “Tuzakomereza no mu zindi Leta zitandukanye. Kandi nziko hari abantu benshi bazakizwa binyuze muri ibi turi gukora. Meddy rero yansabye ko twaza tugafatanya, kandi ni n’ubwa mbere tuzaba duhuriye ku rubyiniro nyuma yo gukorana indirimbo, kuko twari turatabona umwanya. Rero, biranshimishije kuba tugiye gusangiza abantu aho indirimbo yavuye, uko yaje, n’icyo isobanura ku buzima twacu twembi.”

Adrien aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yafatiwe mu rugo rwe, mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa rye, aho atumira abantu banyuranye bakaramya. Ni ibikorwa ashaka kurenza iwe, akabigeza no mu zindi Leta, agamije gufasha kuramya Imana no kuyihimbaza.

Ati “Ni ikintu rwose Imana yanshyize ku mutima, kandi ndashimira ko kibera mu rugo iwanjye, mu rwego rwo kugirango ibihe byo kuramya bikomeze.”

Mu kiganiro aherutse kugirira ku rubuga rwa Instagram, Meddy yavuze ko ahamanya n’umutima we ko atatengushye abamukunze mu ndirimbo z’Isi zizwi nka ‘Secular’, kuko n’ubundi yasanze nta rukundo rw’ukuri bafite.

Ati “Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular, hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, na bo bakigira nk’aho bankunze.”

“Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda ntabwo baba bagukunze, bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.”

Yakomeje agira ati “Nabonye byinshi ntacyo ntabonye, nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima. Ni ukwikunda, si urukundo nyakuri.”

Yumvikanishije ubuzima yabayemo mbere yo kwakira agakiza, bwamuhaye ishusho y’uko uwo mwahoze muri inshuti, yahinduka umwanzi wawe mu gihe gito.

Yumvikanishije ko hari abo bahoze ari inshuti, bamuvuga nabi uko bishakiye mu bihe bitandukanye. Kandi ntashaka kubaho ubuzima bushimisha bose.

Ati “Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi! Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo ni bo bandwanya, hari abo twatangiranye ariko ubu ni bo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti.” 


Meddy [Uwa Gatatu uvuye iburyo] yagaragaje ko ibi bitaramo bizagera mu Mujyi inyuranye muri Amerika


Meddy [Uwa kabiri uri ibumoso] yateguye ibi bitaramo agamije gufasha abantu gusobanukirwa uko yageze ku kwakira agakiza


Adrien yatangaje ko bakiriwe n'abantu banyuranye bari kubafasha mu kwitegura iki gitaramo cy'ivugabutumwa


Adrien Misigaro [Uwa kabiri ubanza ibumoso] ari kumwe n'abakobwa bamwakiriye muri Leta ya Maine mu bitaramo by'ivugabutumwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND