Kimwe mu bigaragaza iterambere ry'umuziki Nyarwanda muri iki gihe ni uko buri munsi havuka impano nshya. Zimwe muri izi mpano, ziratanga icyizere cy'uko ahazaza h'uyu muziki hazaba heza kurushaho.
Umuziki w’u Rwanda uri
kugenda utera imbere, mu buryo bukomeye ndetse abahanzi benshi uyu munsi bakora
umuziki nk’akazi ka buri munsi; ikintu gitandukanya cyane ab’ubu n'abo mu bihe
byo hambere.
Buri munsi ariko hagenda
havuka impano ziba zikwiye gushyigikirwa kuko ari zo ejo hazaza h’umuziki.
InyaRwanda yakusanyije abahanzi bari kuzamuka buri wese akwiriye guhanga amaso
kubera ubuhanga bwabo buhambaye mu kuririmba.
1. France Mpundu
Gusenga Munyampundu Marie
France, uri gukoresha Mpundu France nk’izina ryo ku rubyiniro, yavukiye mu
Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza. Ni umwe mu bahanzikazi bari gukora cyane
muri iki gihe kandi b’abahanga bari gutanga icyizere muri iki gihe.
Yatangiye kuririmba akiri
muto afite imyaka hagati y’itanu n’itandatu. Afashwa cyane n’ababyeyi be, ariko
atangiye gukura ni bwo yagendaga yiyumvamo ko umuziki ari impano ikomeye afite
kandi agomba kuwubyazamo umusaruro.
Yakomeje kuririmba nyuma
yaho agira amahirwe yo kwitabira amarushanwa yitwa ‘I am the future’
arayatsindira bimuhesha amahirwe yo kwinjira no gukomeza urugendo rwe
rw’umuziki, akabya inzozi yahoranye kuva kera. Mu 2019 yegukanye miliyoni 15
Frw nyuma yo kuba uwa mbere mu Irushanwa ‘I am The Future’ ritegurwa na Future
Music ya David.
Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko,
amashuri y’incuke n’abanza yayize ku Ishuri rya Saint Joseph. Ayisumbuye mu
cyiciro rusange ayigira muri College du Christ-Roi i Nyanza kuva mu 2013 kugeza
mu 2015.
Yasoreje amashuri muri
Ecole Notre Dame de la Providence i Huye aho yize kuva mu 2016 kugeza mu 2018.
Yiga kaminuza muri African Leadership University (ALU).
2.
Fela Music
Feikel na Labii ni abavandimwe bahuriye mu itsinda rya Fela Music rimaze gushinga imizi mu ndirimbo nka ‘Wasanga’ bakoranye na Papa Cyangwe na Jowest. Intego yabo ni ukwiyubaka bagakora ibihangano byabo kurusha ibyo bahuriyemo n’abandi, gusa na byo biri mu byo bateganya mu mishinga iri imbere.
3.
RunUp
RunUp usanzwe uzwi ku
mazina ya Kwizera Emmanuel Prince akora injyana ya Afrobeat. Ni umwe mu bakwiriye
guhangwa amaso cyane ko ari kwigaragaza neza binyuze mu bihangano bye.
RunUp uri gukorana na Rocky
afite imyaka 23 y’amavuko, avuka mu bana bane. Yavukiye mu Karere ka Kicukiro.
Yize ‘Software Engineering’.
Uyu musore yatangiye
umuziki mu ntangiriro za 2023. Abahanzi yakuze afatiraho urugero harimo
Runtown, Imagine Dragons, Chris Brown, Wizkid, Meddy , Tom Close , Bruce
Melody, Justin Bieber and Michael Jackson
Mu muziki we yibanda ku
rukundo ndetse n’ubuzima. Yifuza mu myaka itanu iri imbere kuzaba ari umuhanzi
mpuzamahanga. RunUp amaze gukora indirimbo enye zirimo “Delete”, “Isabella,’’
“Flower’’ na “See.”
4.
Pamaa
Ndatimana Thierry [Pamaa] ukoresha izina rya Pamaa mu muziki uri mu bahanzi batanga icyizere mu Rwanda bitewe n’ubuhanga bwe, yinjijwe mu muziki na Producer Li John bavukana. Ni umuhanzi unafite itsinda ryitwa The AFROYARD Ent rimufasha nubwo batarashyira hanze ibijyanye n’imikoranire bafitanye.
5.
J Sha
Itsinda rya J-Sha rigizwe
n’abakobwa b’impanga Bukuru Jennifer na Butoya Shakirah, bakaba bararangije mu
ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki mu 2021.
Aba bakobwa bafite
ubuhanga mu gucuranga ibikoresho bitandukanye mu muziki, baririmbye mu birori
bitandukanye nka CHOGM, Kigali Up, Commonwealth, AU Summit byose byabereye i
Kigali mu bihe bitandukanye.
6.
La Reina
Umuhanzikazi
Uwimanzi Oda Martine wahisemo gukoresha izina rya La Reina mu muziki, aherutse
gutangariza InyaRwanda ko kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo
byamufashije gukurikira inzozi yahoranye zo gukora umuziki no kuwandika,
byanatumye agira uruhare kuri imwe mu ndirimbo igize Album ya Bruce Melodie.
Ni umwe mu bakobwa bafite
impano zasamiwe hejuru, nyuma y'uko ateguje indirimbo ye yise 'Nditinya'. Uyu mukobwa yavukiye mu
Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y'u Rwanda ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu
muryango w'abana barindwi, ni uwa Gatatu (Ubuheture).
Asoje amashuri yisumbuye
yashyize imbaraga mu kwiga umuziki, ari nabwo yafataga icyemezo cyo kujya ku
ishuri rya muzika rya Nyundo.
Asobanura ko nubwo
yakuranye inzozi z'umuziki, ariko yasabye umuryango we kumushyigikira, bamushakira
ibyangombwa byose yari akeneye.
7.
Chiboo
Umuhanzi Chiboo ari mu
bahanzi bari kuzamuka neza. Yamamaye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise
‘Abatwin.’ Kuri ubu uyu musore yamaze no gushyira hanze indirimbo ye nshya yise
‘Mbali.’
8.
Kenny Edwin
Kenny
Edwin uri mu bahanzi batanga icyizere, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Suku’
yakoranye na Fireman. Uyu muhanzi ukiri muto mu myaka kuko afite 24, akaba
akunda kuba inshuti n’abantu, gusabana udakunda kubangamirwa.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, aherutse kuvuga ko umuhanzi ko yakuze akunda Meddy n’ubu ari we
afatiraho urugero, avuga uko amufata, yavuze ko ari umuntu udasanzwe.
Kenny Edwin avuga ko
akunda imyandikire n’imiririmbire ya Meddy, ati “Ndetse ibyo ntabwo biba
bihagije mu muziki tuba dukeneye n’imyitwarire ibonye kandi arayifite. Buri
muntu wese yagakwiye kumwigiraho.”
9. Melissa
Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi
ukizamuka Melissa yafatanyije na Davis D bakorana indirimbo bise ‘My Dreams.’
Ni indirimbo y’urukundo yatumye benshi bamenya iyi mpano nshya, aho aba bahanzi
bombi bishyira mu mwanya w’umuhungu n’umukobwa bakundana urukundo bafata nko
gukabya inzozi za buri umwe.
10. Ian Vanga
Amazina ye ni Nshuti
Jonathan akaba yariyise Ian Vanga nk’izina ryo gukoresha mu buhanzi. Ni umwe mu
bahanzi bashya, bakiri bato bafite impano zigaragaza.
Aherutse gushyira hanze
indirimbo yise ‘Jah’ ikubiyemo ubutumwa bw’uko Imana itajya na rimwe itererana
abantu bayo. Avuga ko nubwo abantu bamuhiga inshuro nyinshi kandi agahura
n’ibibazo byinshi Jah (Imana) amuba hafi, ibishuko akabyirinda, ibigeragezo
akabitsinda.
Iyi si indirimbo ya mbere ashyize hanze, kuko mu mwaka wa 2023 yashyize hanze indirimbo yise Isengesho, ikaba ari imwe mu ndirimbo zakunzwe ku rwego rwo hejuru.
TANGA IGITECYEREZO