Kigali

Rwanda Shima Imana isigiye umukoro ukomeye abahanzi nyarwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/09/2024 16:55
0


Mu byiciro by’imyidagaduro mu Rwanda wavuga ko kugeza ubu ikimaze kugera kure ari icyibanda ku muziki, ibirori n’ibitaramo bitegurwa usanga aricyo bishingiyeho, ariko ubwitabire nubwo bugenda buzamuka muri ibi bikorwa, umukoro ukaba ari ukuba umunsi umwe Stade Amahoro yazuzura gusa Rwanda Shima Imana yaciye amarenga ko bishoboka.



Mu myidagaduro ahantu hari hahari hagutse ho kuba abantu bahurira bakidagadura hakaba hari muri BK Arena yakira abagera mu bihumbi 10.

Ni inyubako yagiye ikomeza kugarukwaho, bamwe bavuga ko yabaye umunzani wo kugaragaza aho imyidagaduro igeze dore ko umuhanzi wabashije kuyisukira akayuzuza aba aciye agaigo.

Kugeza ubu Israel Mbonyi akaba ari we wabashije kuyuzuza abantu bagataha babuze aho bajya.

Ikibazo kugeza ubu ni uko abahanzi mbarwa aribo bari barabashije kwipima BK Arena bityo  hakibazwa igisabwa kugira ngo haboneke uwipima Stade Amahoro yakira ibihumbi 45.

Intambwe ikaba ari ukuba haboneka abayigerageza ku buryo byanasobanura neza ikibura n'igikenewe kugira ngo habashe kuba haba ahantu ha siporo n’imyidagaduro ihisange.

Hagendewe ku gikorwa gitandukanye cya Rwanda Shima Imana n'imikino na gahunda za Guverinoma zimaze kubera muri Stade Amahoro ivuguruye hari icyizere ko ibi byagerwaho.

Igiterane Rwanda Shima Imana cyabaye  ejo ku Cyumweru tariki  29 Nzeri 2024, cyitabiriwe n'amadi n'amatorero atandukanye.Imiryango nk'uko byari biteganijwe yafunguwe Saa Tanu byagiye kugera Saa Munani 50%  bamaze kugeramo.

Abantu bakaba ari nako bakomezaga kwiyongera ku buryo imvura yagiye kugwa bigaragara ko hari hasigaye nk'isaha imwe ngo hantu hakubite huzure.

Ni igikorwa cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye nka Aime Uwimana, Tonzi, Gabby Kamanzi, Ben, Chryso Ndasingwa n'abandi.

Hari kandi na Korali zimaze kugwiza ibigwi nka Jehovah Jireh na Ambassadors Of Christ, ibi bitanga icyizere ko igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyabasha rwose kuzuza Stade Amahoro.

Ibi bikanagaragaza ko ibyagarutsweho n'abo twaganiriye kuri iyi ngingo bishoboka birimo gukomeza gutanga umwanya ngo hageragezwe ko amahirwe yo kureba ibishoboka.

Hakaza kandi no kuba abantu bahurije hamwe igikorwa cyose cyahategurirwa ntakabuza cyabasha kubona abacyitabira kandi bagahabwa serivisi iboneye.Rwanda Shima Imana yerekanye ko Stade Amahoro  yaje ikenewe mu bikorwa by'imyidagaduro ishingiye ku bintu bisanzwe cyangwa kuramya no guhimbaza Imana

InyaRwanda tukaba twaganiriye na bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda babigarukaho ariko bose bahuriza ku kuba hari icyizere, bakagaragaza n'icyo bisa.

Umunyamakuru wa RadioTV10, Khamis Sango ati”Stade Amahoro yakuzura  kuko ni igikorwa cyubakiwe abanyarwanda ngo barusheho guteza imbere impano zabo no kwidagadura muri rusange.”

Kandi asanga abanyarwanda bahari kandi banezerewe bityo ntacyababuza kuba bakwitabira igikorwa cyose cyabateguriwe gusa bisaba ubukangurambaga no kwamamaza byisumbuye.

Ati”Abantu bose dufitanye isano mu myidagaduro dukoreye hamwe ntakabuza Stade Amahoro yakuzura, kuko dufite impano nyinshi kandi zidasanzwe by’akarusho umuziki wacu ni mwiza n’abantu barawukunda.”

Iyi ngingo kandi ayihurizaho na Beni Abayisenga ukorera RC Musanze uvuga ko nubwo hari byinshi bisa nk’imbogamizi birimo kuba Stade Amahoro yarubatswe hagendewe ku bikenewe by'ibanze mu mupira w’amaguru ariko icyizere gihari ko yakuzura.

Ati”Mbonyi ni we wabaye uwa mbere wujuje BK Arena ariko twamaze kubona ko na nyuma ye hari abandi, hakenwe undi muntu rero uza gutanga isomo agatinyura abandi.”

Agaragaza ko hari ibisabwa abafite mu nshingano Stade Amahoro bakorohereza ababyifuza kwipima kugira ngo hanarebwe ikibura n’uko cyabasha kuboneka.

Gusa Beni Abayisenga avuga ko bitazatwara igihe kugira ngo haboneke igikorwa cy'imyidagaduro kiyinyeganyeza cy’umuziki.

Beni Abayisenga kandi yibutsa ko hari ibitaramo bikomeye n’ubundi byagiye bikorerwa muri Stade Amahoro mbere y'uko ivugururwa kandi byagiye biyuzuza.

Urugero rw’ibitaramo byahabereye bikahatigisa mbere y'uko havugurwa birimo MTN Tuwukate, igitaramo cya Makoma, igitaramo cya nyuma cya Lucky Dube muri Fespad , Brenda Fassie n’abandi.

Ikigaragazwa n’ababa banyamakuru bombi b’imyidagaduro ni uko icyizere gihari ariko na none bisaba gutegura yaba mu buryo bwo kumenyekanisha ibihabera no ku ruhande rwo kureba inzira nziza yakorohereza abantu kureba umuntu waba ahataramira.

Tidjara Kabendera na we agaragaza ko ari byiza kuba Stade Amahoro yaramaze kubakwa ariko abahanzi bagifite umukoro wo kubanza kwipima BK Arena.

Ibyo bijyana no kuba yaba mu muziki no muri siporo hakongerwa uburyo bwo guhamagarira abantu n’abava mu Ntara kujya bitabira ibikorwa bihategurirwa.

We avuga ko abantu bakunda ibyo byombi ari bamwe, bityo hakenewe gushakishwa uburyo bwo gukundisha n’abandi ibibera muri Stade Amahoro.

Iyi ngingo KNC uheruka kuhategurira umukino yayigarutseho, avuga ko Stade Amahoro isaba gutekereza birenze aho abategura imikino wavuga ko yabwiraga abari mu myidagaduro ko batekereza bakareba udushya bakwiriye kurema tuzazana n'abadasanzwe bisanga muri ibi byiciro.Khamis Sango asanga abanyarwanda banezerewe kandi bakunda imyidagaduro bityo ntakabuza kuba bakwitabira bakuzuza Stade AmahoroBeni Abayisenga agaragaza ko hakenewe umuntu runaka utinyura abandi kuko nta n'uwari uzi ko BK Arena yakuzuzwa na Israel MbonyiTidjara Kabendera agaragaza ko hakiri urugendo n'isomo abahanzi bafite kwigira kuri BK Arena KNC yakomoje ku guhanga udushya ku bategura ibikorwa bihuriza abantu muri Stade Amahoro, igikorwaremezo abona kimeze nka Hoteli y'inyenyeri eshanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND