RFL
Kigali

Urutonde rw'abagabo 10 ba rudasumbwa ku Isi mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/09/2024 10:31
0


Hamaze gusohoka urutonde rw'abagabo 10 ba rudasumbwa mu myidadaguro mpuzamahanga, ruyobowe n'umukinnyi wa filime Henry Cavill wamamaye ku izina rya 'Superman'.



Nk'ibisanzwe buri mwaka hasohoka urutonde rw'abagore 10 beza mu myidagaduro, ndetse hanashize ibyumweru 2 rusohotse. Ubu hongeye gusohoka noneho urundi rutonde rw'abagabo 10 bafite imiterere ikurura abagore muri uyu mwaka.

Ni urutonde rukorwa na People Magazine ifatanije na Men's Health Magazine, aho bareba ibyamamare by'abagabo mu ngeri zitandukanye yaba muri sinema, siporo, imideli hamwe n'umuziki. 

Aha kandi baha amahirwe abagore/abakobwa bagahitamo kuri murandasi. Bahitamo mu bagabo 50 baba bahiswemo maze 10 ba mbere bagize amajwi menshi bakaba aribo bajya ku rutonde.

Mu 2016 umugabo wari wahiswemo ko ariwe rudasubwa kurusha abandi yari The Rock, mu 2018 yari Idris Elba, mu 2020 yari Michael B.Jordan, mu 2021 yari Paul Rudd, mu 2022 yari Chris Evans, mu 2023 yari Rege-Jean Page.

Uyu mwaka uwarushije abandi ni umukinnyi wa filime Herny Cavill wakunzwe muri filime za 'Superman'. Gusa siwe gusa kuko hari n'abandi basohotse kuri uru rutonde:

1. Umukinnyi wa filime Henry Cavill niwe mugabo wa mbere mu myidagaduro ufite imiterere n'ubukaka mu 2024

2. Umukinnyi wa filime Aaron Pierre ukina filime igezweho kuri Netflix yitwa 'Rebel Ridge' niwe wa kabiri mu bagabo beza kandi bakurura abagore


3.

Umukinnyi wa filime Jason Momoa wamamaye muri 'Aquaman', 'Frontier', niwe uri ku mwanya wa gatatu mu bagabo beza mu 2024

4. Umukinnyi wa filime Rege-Jean Page ukomoka muri Zimbabwe niwe wari waje ku mwanya wa mbere mu 2023. Ubu yaje ku mwanya wa 4. Yakunzwe cyane muri filime 'Bridgerton' kuri Netflix

5. Umukinnyi wa filime Chris Hemsworth wamamaye muri 'Thor'. 'Extraction' yaje ku mwanya wa gatanu mu bagabo beza mu 2024

6.

 

David Beckham wakanyujijeho muri ruhago nawe ari mu bagabo beza bakurura igistinagore mu 2024

7.

 Chris Evans wamamaye muri Sinema nka 'Captain America' yaje ku mwanya wa 7 mu gihe mu 2022 ariwe wabaye uwa mbere

8.

 Umuhanzi Kim Taehyung ukomoka muri Koreya y'Epfo ari ku mwanya wa munani mu bagabo beza mu 2024

9. Umuraperi Skepta ukomoka muri Nigeria, akaba abarizwa mu Bwongereza ni we waje ku mwanya wa cyenda

10. 

Ku mwanya wa cumi hari umukinnyi wa filime Robert Pattinson wamamaye muri filime 'Twilight'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND