Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) n'abafatanyabikorwa, igeze kure umushinga wo kwagura no guhindura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga uzatwara asaga Miliyoni 300 z'amadorali [Asaga 406,838,700,000.0 Frw].
Iyi gahunda yatekerejweho
mbere na mbere mu rwego rwo guhindura imibereho y'abaturage, ari na ko hitabwa
ku mibereho y'ingagi zo mu birunga.
Mu kiganiro
n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2024, cyabereye muri Kigali
Convention Center, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki
z'Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka yasobanuye ko hatekerejwe kwagura Pariki
y'Ibirunga mu rwego rwo kurusha kubungabunga ubuzima bw'ingagi n’izindi
nyamaswa.
Yavuze ko hari inkigo
yakozwe yagaragaje ko hari ubucukice muri Pariki y'Ibirunga, ku buryo hatagize
igikorwa umubare w'ingagi wagabanyuka.
Kageruka ati
"Habayeho inkigo zigaragaza ko hari ubucukice mu bice bya Pariki
y'Ibirunga, bigaragaza ko mu gihe kiri imbere ibyo tuvuga ngo ingagi
ziriyongera, ziratanga amadevize ahubwo zizagenda zisubira inyuma zigakendera
tugasubira aho twahoze mu myaka irenga 30 ishize."
Ariella Kageruka yavuze
ko kubungabunga ibidukikije bitanga umusaruro mu bukungu bw'Igihugu, mu bukungu
bw'aho Pariki ziba ziherereye ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw'umuturage
uturiye Parike.
Yavuze ko iyi gahunda yo
kwagura Pariki y'Ibirunga izamara imyaka icumi, ndetse ikorwa habanje kuganirizwa
abaturage baturiye parike. Ariella Kageruka yavuze ko hazakoreshwa agaciro
kagereranyije k'amafaranga Miliyoni 300 z'amadorali mu kwagura iyi Parike
azagenda azashyirwa mu bikorwa bitandukanye.
Harimo kwagura Pariki, kuzahura urusobe rw'ibinyabuzima rwo muri biriya bice. Akomeza aati "Nk'uko byumvikana ahantu hari hasanzwe hakorwa ibikorwa by'iterambere, hagomba gusubizwa uko hahoze.
Turavuga ingagi, ariko ntabwo ari ingagi gusa [hari] n'izindi nyamaswa zisangwa muri Parike y'Ibirunga, ariko uko tubikora, twongera amashyamba ni nako tugabanya ingaruka zituruka ku mihandagurikire y'ikirere nabyo kugirango dukomeze turwanya izo ngaruka."
Yavuze ko hari abantu
bazimurwa ahagomba kwimurirwa Parike y'Igihugu nk'uko igishushanyo mbonera
cyabigaragaje. Ariko kandi mbere y'uko bari baturage bimurwa, bazabanza
kubakirwa kugirango babone aho kujya, ndetse bazahabwa n'ibikorwa by'iterambere
bibafasha kubaho buri munsi.
Kageruka yavuze ko mu
kwagura iyi Pariki y'Igihugu y'Iburunga bakorana n'ibigo bitandukanye muri
Guverinoma y'u Rwanda, harimo kandi abafanyabikorwa nka Banki y'Isi. Muri uyu
mwaka nibwo hazagaragazwa igice cya mbere (Phase I) cyo kwagura Pariki y'ibirunga.
RDB igaragaza ko
umushinga wo kwagura iyi Parike y’Ibirunga uzasiga ubutaka bwayo wiyongereyeho
kilometero kare 3720, bingana na 23% by’ubuso. Isanzwe ifite hegitari 16,000. Imibare
igaragaza ko ibi bizatuma umubare w’ingagi wiyongera ku kigero kiri hagati ya
15% na 20%.
Bizatuma kandi impfu z’ingagi
zigabanyuka ku kigero cya 50%. Ni mu gihe mu busanzwe, umuryango w’ingagi
wiyongeraho 26% buri myaka itanu.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka yatangaje ko kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bizatwara Miliyoni 300$, kandi bizahindura isura y’iyi Pariki
Muri Nyakanga 2023,
Guverinoma yatangaje ko hamaze kuboneka amafaranga arenga miliyari 50 Frw muri
Miliyoni 300 z’amadorali akenewe mu bikorwa byatangiye byo kwagura Pariki
y’Ibirunga
TANGA IGITECYEREZO