Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, yatangaje ko guhitamo ibyamamare n'abandi bantu bita amazina abana b'ingagi bashingira cyane ku bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima yaba mu Rwanda cyangwa ahandi.
Uyu muyobozi yabigarutseho
kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye
muri Kigali Convention Center. Cyagarutse ku muhango wo Kwita Izina uzaba ku wa
18 Ukwakira 2024, aho abana 22 ari bo bazahabwa amazina.
Iyo unyujije amaso mu
bantu bita amazina abana b’ingagi usanga ari abubatse amazina mu ngeri
zinyuranye, yaba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Mu 2023, abise amazina barimo: Kevin Hart (umunyarwenya), Larry Green (umukuru w’inama y’ubutegetsi ya Africa Wildlife Foundation), Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group);
Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa ry’imodoka),
Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n’umugore we w’umunyamideri), Joachim
Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA, n’umugore we umunyamideri) n’abandi.
Mu 2022 abise amazina abana b’ingagi barimo: Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza, Didier Drogba wahoze akinira Chelsea FC, Laurene Powell Jobs washinze ikigo Emerson Collective akaba n’umugore wa nyakwigendera Steve Jobs;
Louise Mushikiwabo Umunyamabanga
Mukuru (OIF), Youssou N’Dour icyamamare muri muzika wo muri Senegal, Naomi
Schiff icyamamare mu masiganwa y’imodoka wo mu Bubiligi, Sauti Sol itsinda
ry’abanyamuziki ryo muri Kenya, Moses Turahirwa umunyamideli washinze inzu
y’imideri ya Moshions n’abandi.
Rugwizangoga Michaella yasobanuye ko guhitamo abita izina abana b’ingagi bashingira ku muntu wagaragaje umuhate mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima, abafatanyabikorwa b'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) mu kubungabunga Ingagi zo mu Birunga n'abandi.
Yasobanuye ko banareba no
mu gice cy'abantu bari mu ruganda rw'imyidagaduro yaba abakinnyi ba filime, abaririmbyi,
abubatse ibigwi mu mupira w'amaguru, abari mu makipe akorana n'u Rwanda binyuze
muri gahunda ya Visit Rwanda nk'abo muri Arsenal, PSG n'izindi.
Ati "Iyo twicaye
kenshi turareba tukibaza ni inde ushobora kwita Izina. Kenshi baba bari hagati
ya 20 na 25. Ni iby'icyubahiro gushyirwa mu bita izina. Rero, ni abantu baba
bafite ibyo bagezeho cyangwa se bubatse ibigwi mu ngeri zinyuranye."
Rugwizangoga yavuze kandi
ko bita cyane ku muntu ushobora gutwara neza ubutumwa bw'ibyo yabonye mu
muhango wo Kwita Izina akabusakaza kure bitewe n'igice cy'ubuzima abarizwamo.
Yatanze urugero
rw'abarimo umunyamideli Naomi Campbell wamamaye ku Isi, umukinnyi wa filime
Idris Elba, Wiston Duke wakinnye muri 'Black Panter' n'abandi batumiwe mu bihe
bitandukanye. Ati "Abo ni abantu bashobora gutwara ubutumwa neza."
Mu bashyitsi bategerejwe
kuri iyi nshuro ya 20 harimo bamwe mu bise amazina abana b'ingagi mu myaka
ishize, abafatanyabikorwa batandukanye yaba ari abashya cyangwa se abasanzwe,
harimo n'ibyamamare ku Isi mu bikorwa bitandukanye yaba muri Cinema, mu muziki,
muri Siporo n'ahandi.
Kwita Izina ni igikorwa gishingiye
ku muco Nyarwanda, ari nayo mpamvu nta muntu uhezwa.
Mu bikorwa
by'imyidagaduro kandi kuri iyi nshuro hari abahanzi bo mu Rwanda no mu mahanga bazaririmba,
ndetse hari n'abahanzi bo mu Karere ka Musanze bazaririmba.
Hari n'umukino uzahuza
abakozi b'Akarere ka Musanze n'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere
(RDB), uzaba ku wa 6 Nzeri 2024.
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, yatangaje ko bahitamo abita izina abana b'ingagi bashingiye ku bafite ibikorwa by'indashyikirwa mu byiciro bitandukanye by'ubuzima babarizwamo
Rugwizangoga yavuze ko
abashyirwa ku rutonde rw'abantu bita izina abana b'ingagi baba ari abantu
bafite ijwi rigera kure, ku buryo babasha gusakaza hirya no hino uko u Rwanda
rwitaye ku ngagi zo mu Birunga
Amafoto ya bamwe mubise amazina abana b’ingagi mu 2023 ndetse n’amazina batanze
Ineza Grace (impirimbanyi yo kurengera ibidukikije) – Bigwi
Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group) - Intiganda
Audrey Azoulay (umukuru
wa UNESCO) - Ikirango
Bernard Lama (wahoze ari
umunyezamu wa PSG) – Ramba
Bukola Elemide ‘Asa’ (umunyamuziki) – Inganzo
Queen Kalimpinya
(umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa ry’imodoka) – Impundu
Jonathan Ledgard
(umwanditsi w’ibitabo nka ‘Giraffe’) – Gisubizo
Wilson Duke (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina nka M'Baku) - Intarumikwa
Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n’umugore we w’umunyamideri) - Narame
Joachim Noah na Lais
Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA, n’umugore we umunyamideri) - Turumwe
Cyrille Bolloré (umukuru
wa kompanyi ya Bolloré) – Mugisha
Joe Schoendorf (Umwe mu batangije Silicon Valley) – Uburinganire
TANGA IGITECYEREZO