Ibyamamare mu iyobokamana mu Rwanda, birimo abayobozi b'amatorero, abahanzi ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'iki gisata babukereye aho biteguye kujya gufatanya n'abandi banyarwanda gushima Imana ku byo Imana yabakoreye mu myaka 30 ishize, mu gitaramo cyiswe "Rwanda Shima Imana."
Igiterane cya Rwanda
Shima Imana kizaba ku wa 29 Nzeri 2024 muri Stade Amahoro i Remera. Ni
igiterane kizaba hizihizwa imyaka 30 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse hanishimirwa urugendo igihugu kimaze gukora mu
iterambere.
Umuhuzabikorwa
w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana 2024, Amb. Dr Charles Murigande yemeza
ko Abanyarwanda mu matorero yose bakwiriye gushimira Imana ko yabanye nabo mu
myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ubu igihugu
kikaba gifite amahoro.
Yagize ati: “Imana
yadukoreye ibintu bitangaje, yaduhaye amahoro. Kera iyo wavaga mu Rwanda ukajya
ahantu abantu baragutinyaga, ariko ubu iyo uvuze ko uri Umunyarwanda abantu
barakwegera, bagashaka kukubaza u Rwanda. Igihugu cyacu ni igitangaza.”
Yagarutse ku ruhare rwa Perezida Kagame mu mpinduka nziza igihugu kimaze kugeraho. Ati: "Iyo tutagira umuyobozi nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umuyobozi ukunda abanyarwanda, njyewe nagize amahirwe yo gukorana nawe, nabaye Minisitiri, [...]
Ni umuyobozi udatinya guhangana n'ibibazo. Iyo ibibazo bije, ntiyihisha ahangana na byo. Kandi ni umuyobozi muri we, ikintu cyitwa ngo 'ntibishoboka', ntikibaho. Ahantu twari turi hari habi cyane twari dukeneye umuyobozi nk'uwo".
Amb. Murigande yakomeje
avuga ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira umuyobozi mwiza nka Perezida
Kagame ukunda abaturage, witeguye kurwanirira igihugu no kugipfira, ureba kure
kandi ukora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda babe umwe.
Umushumba Mukuru wa Noble
Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, yagize
ati: “Nongeye kugira umugisha wo kubatumira muri Rwanda Shima Imana 2024. Ni
kuri Stade Amahoro, kandi imiryango izaba ifunguye kuva saa tanu z’amanywa, twese
tuhahurire. Nimuze dufatanye gushima Imana.”
Umushumba Mukuru wa
Restoration Church ku Isi, Apostle Joshua N. Masasu aragira ati:
"Tuzahahurire tuzamura ibiganza dushima Imana kuko turemera ko hari ibyo
yakoze. Yewe n’ibyo itarakora tuyishimire ko izabisohoza. Muze tuhateranire
dukure ubwatsi kuko turemera ko rwose yakoze ibikomeye".
Umushumba Mukuru wa Omega Church, Pastor Liliose Tayi Kaligirwa, yibukije Abanyarwanda ko hari ibintu byinshi byo gushima Imana nyuma y'imyaka 30 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko "kuba uyu
munsi abantu babana, kuba uyu munsi abantu badushakaho ko twagasubiranyemo,
bamwe bakibutse ibyo aba bakoze na bariya ariko Abanyarwanda bakaba babanye
neza, hari uruhare rw’Imana yakoze mu mitima yubaka, imitima yigisha ukuri, imitima
yigisha kubana, yigisha kubabarira utabitegetswe".
Yakomeje ati:
"Kubabarirana no kwakirana ibyo ni ibintu bikomeye cyane byabaye mu
Banyarwanda usobanurira umuntu wo hanze ntabyumve. Icyitwa imbabazi ntabwo
bakizi ariko Imana yakoze ikintu muri uru Rwanda, kubabarirana, kwakirana,
kubana abantu bakabana Leta ikatugirira neza, ikaducungira umutekano wo hanze
ari ko ugendana n'uw’imbere.
Umutekano wo mu mutima ni ikintu ngombwa ni inkingi ikomeye, kumva utekanye kumva utuje mu mubiri wawe kumva ureba ejo ukumva hari ibyiringiro. Ibyiringiro Abanyarwanda bafite uyu munsi rero ni ibintu byo gushaka Imana."
Umwigisha w'ijambo
ry'Imana akaba n’Umushumba Mukuru wa Believers Worship Centre, Pastor Hortense
Mazimpaka, yavuze ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana, akaba ariyo mpamvu
atumira buri munyarwanda wese kuzitabira igiterane Rwanda Shima Imana.
Ati "Ni umwanya wacu
twese wo gushima Imana. Umwihariko w'uyu mwaka wa 2024 ni uko tumaze imyaka 30
dufite amahoro. Dufite impamvu nyinshi zo gushima Imana. Abakuru muri twebwe
twabonye n'amaso yacu aho igihugu cyacu cyavuye, namwe abatoya mwariyumviye
uburyo igihugu cyacu cyacuye mu rupfu".
Uyu mushumba yakomeje
agira ati "Dufite impamvu zo gushima Imana. Turashimira Imana yakoresheje
abayobozi bacu, tukaba dufite amahoro duhagazemo uyu munsi. Turashimira Imana
ku bw'umunyarwanda wese ukunda igihugu, wagize uruhare mu kugira ngo tugire
ibyiza duhagazemo uyu munsi.
Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Amb. Dr Charles Murigande
Apôtre Dr Paul Gitwaza
uyobora Umuryango Authentic Word Ministries akaba Umushumba Mukuru w’amatorero
ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, yagize ati: “Ngwino uzifatanye
n’abandi bera bose gushima Imana yawe. Warakijijwe, uyu munsi urakora akazi
kubera Imana, uriho kubera Imana, rero ni igihe cyiza cyo gushima Imana”.
Apotre Serukiza Sosthène uyobora "Eglise Messianique pour la Guerison des ames au Rwanda" nawe aragira ati: “Imyaka 30 irarangiye turi mu mahoro, turyama tugasinzira, tugenda ijoro n’amanywa, dufite ibyiza bitavugwa; iterambere, amahoro, ubutumwa bwiza buravugwa.
Niyo mpamvu twitegereje ibyo byose Imana yakoze, amatorero yose mu gihugu n’abakozi b’Imana batandukanye, bishimiye kugira ngo bongere badutegurire igihe cyiza cya Rwanda Shima Imana.”
Umushumba Mukuru wa
ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye yagize ati: “Tuzahurireyo kugira ngo twese hamwe nk’abanyarwanda,
dushyire hejuru izina ry’imana tuyishimire ibyo yakoze. Kandi uko tuyishima, ni
ubundi buryo bwo kwakira imigisha y’ibyo Imana igiye kudukorera mu gihe kiri
imbere.”
Pastor Barbara Umuhoza
wanditse igitabo ‘Shaped’ aragira ati: “Imana yirirwa ahandi
hose igataha mu Rwanda', ni ko bajyaga bavuga. Ariko twebwe nk'abanyarwanda
tuzi ko Imana yibera hano."
Israel Mbonyi yaragize
ati "Nyuma y'imyaka 30 yo kwibohora, Abanyarwanda twese dufite amashimwe
adasanzwe. [...] Ndabatumiye mwese muzaze duhimbaze Imana tubwire Imana ko
tuyishimye ku mirimo myiza yakoze nyuma y'imyaka 30 yose.
Kandi tunayiragize
n'imyaka yose iri imbere. Nzaba mpari, n'abandi baramyi badasanzwe n'abakozi
b'Imana hirya no hino. Muzaze mwese, abanyarwanda tuzaterana nk'umuntu umwe,
tuvuge kugira neza kw'Imana hanyuma tunasengere n'igihugu cyacu".
Gaby Kamanzi ati:
"Dufite impamvu nyinshi nk'abanyarwanda zo gushima Imana. Imana yakoze
ibintu byinshi kandi bikomeye mu gihugu cyacu. Turi amahoro kandi tumeze neza,
twabonye iterambere. Hari impamvu nyinshi nk'abanyarwanda tugomba guhurira
hamwe tugashima Imana, cyane cyane nyuma y'imyaka 30. Nzaba mpari n'abandi
baramyi".
Ni mu gihe Aline
Gahongayire agira ati: “Ndanyuzwe kuko Imana yangize umunyarwandakazi.”
Pastor Serugo Benjamin
[Ben] wo mu itsinda Ben & Chance rikunzwe cyane mu ndirimbo ‘Zaburi Yanjye,’
nawe yagize ati: “Twese dufite impamvu zirenze 100 zikwiye gutuma dushima, turi
mu gihugu gifite amahoro, dufite ubumwe bw’abanyarwanda, dufite ubuyobozi
bwiza, iterambere mu gihugu, turagenda tukishyira tukizana, ubu ngubu ni
amahoro.”
Umuramyi René Patrick
yagize ati: “Ni koko imirimo y’Imana irivugira mu gihugu cyacu yakoze muri iyi
myaka 30, turabona byinshi bigaragaza yuko Imana yabanye natwe. Ni muri ubwo
buryo tubatumiye abanyarwanda bose kugira ngo tuzifatanye kuramya Imana no
kuyihimbaza kubera imirimo yayo yakoze kubona umunsi ku wundi.
Chryso Ndasingwa uri mu
baramyi bagezweho muri iki gihe nawe aragira ati: “Nyuma y’imyaka 30 yo
kwibohora, dusubije amaso inyuma nk’abanyarwanda, dufite impamvu nyinshi zo
gushima Imana.”
Pamela Mudakikwa yibukije
Abanyarwanda impamvu zo gushima Imana. Ati "Imyaka 30 irashize u Rwanda
rwibohoye. Uyu munsi dufite byinshi tumaze kugeraho ariko by'umwihariko dufite
icyizere cy'ejo hazaza."
Umutaramyi Ngenzi
y'Intore [Yvan Ngenzi] nawe yagize ati: “Imyaka 30 irashize twwibohoye nk’abanyarwanda,
ntabwo twakwibagirwa ibyiza Imana yadukoreye n’uko yadushoboje kwibohora.”
Imiryango ya Stade
Amahoro izaba ifunguye guhera saa tanu z’amanywa, naho igikorwa kizatangira saa
cyenda z’amanywa.
Kwinjira muri iki
giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bakomeye
barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James & Daniella, Ben
& Chance, Tonzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye.
Hazaba hari amakorali
atandukanye akomeye nka Chorale de Kigali, Jehovah Jileh n’ayandi.
Igiterane cya “Rwanda
Ishima Imana” cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima
Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.
Harabura iminsi 4 gusa ngo Abanyarwanda bose berekeze kuri Stade Amahoro gushimira Imana ku byo Imana yabakoreye mu myaka 30 ishize
AMB. DR CHARLES MURIGANDE UBWO YAGANIRAGA N'ABANYAMAKURU
REV DR CHARLES MUGISHA AVUGA KO HARI IMPAMVU NYINSHI ZO GUSHIMA IMANA
REBA INDIRIMBO "TURAJE" YAHURIWEMO N'ABAHANZI B'IBYAMAMARE MURI GOSPEL
TANGA IGITECYEREZO