RFL
Kigali

Uko u Rwanda rwisanze mu bihugu bya mbere bifite umutekano w'ikoranabuhanga utajegajega ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/09/2024 10:07
0


Raporo y'uyu mwaka y'Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU ku bijyanye n'umutekano w’ikoranabuhanga, yashyize u Rwanda mu bihugu 5 muri Afurika bihiga ibindi mu gushyiraho amategeko no gushora bihagije mu kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga.



Mu 2022, Raporo y'Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU ku bijyanye n'umutekano w’ikoranabuhanga yari yashyize u Rwanda ku mwanya wa 7 mu bihugu 10 byo muri Afurika mu bwirinzi bw’ibitero bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ku manota 79.95%

Hakurikijwe raporo nk’iyi ya 2024, u Rwanda rwiyongereyeho amanota akabakaba 20%. Muri Afurika rwaje ku mwanya wa 5, mu gihe ku rwego rw’Isi ruza ku mwanya wa 46.

Muri rusange u Rwanda rwagize amanota 98% rukaba ruri mu bihugu bifite amanota ari hagati ya 95% n'i 100% mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga.

Raporo ya 5 y'Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, Cyber Index Report 2024 yakozwe hashingiwe ku nkingi 5 ku bijyanye n'amategeko mu by’ikoranabuhanga, u Rwanda rwabonye amanota 20 kuri 20, mu byerekeye tekiniki mu by’ikoranabuhanga rugira 18.98 kuri 20;

Mu gukorera hamwe rwagize amanota 19.34 kuri 20, kongera ubushobozi rugira 19.76 kuri 20, naho ku nkingi y’ubufatanye mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwujuje kuko rwagize 20 kuri 20.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rufite ibigo n’inzego zishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro ku rwego rw’igihugu, bikajyana no kwitegura kugenzura ibyago bishobora guterwa n’ikoranabuhanga.

Igaragaza ko u Rwanda rufite amategeko arengera amakuru bwite y’abaturage (data protection) no gukumira ibitero ku makuru yihariye. Iyi ni intambwe ikomeye mu gutuma abaturage n’ibigo bakomeza kwizera umutekano wabo mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga.

Abategura iyi raporo bashimye uburyo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu gukumira no guhangana n’ibibazo by’umutekano w’ikoranabuhanga, rugashyira imbere gushiraho amategeko, gushyiraho inzego za tekiniki, no kubaka ubushobozi mu birebana n’ikoranabuhanga.

Abasesengura iby’ubukungu bemeza ko ishusho nk’iyi iha icyizere abifuza gushora imari mu gihugu.

Ghana, Kenya, ibirwa bya Maurice, u Rwanda na Tanzania nibyo bihugu byo kuri uyu mugabane wa Afurika biri mu itsinda ry’ibihugu 46 ku Isi bifite amanota ari hagati ya 95% n’100%.

Mu itsinda rya nyuma ry’ibihugu 15 bifite amanota ari hagati ya 0-20% harimo Afghanistan, u Burundi, Eriterea, Centrafrique, Guinea Bissau n’ibindi.

Ikinyamakuru mpuzamahanga, Cybercrime Magazine kivuga ko ibitero by’ikoranabuhanga bizahombya isi miliyari ibihumbi 9.5 z’Amadorari muri uyu mwaka wa 2024.

Biteganyijwe ko kandi ku rwego rw’Isi, ibihombo nk’ibi bizazamuka ku kigero cya 15% bikagera kuri miliyari ibihumbi 10.5 muri 2025 bivuye kuri miliyari ibihumbi 3 by’ibyo bihombo isi yagiye iterwa n’ibi bitero by’ikoranabuhanga muri 2015.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND