Raporo y'uyu mwaka y'Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU ku bijyanye n'umutekano w’ikoranabuhanga, yashyize u Rwanda mu bihugu 5 muri Afurika bihiga ibindi mu gushyiraho amategeko no gushora bihagije mu kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga.
Mu
2022, Raporo y'Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU ku bijyanye n'umutekano w’ikoranabuhanga
yari yashyize u Rwanda ku mwanya wa 7 mu bihugu 10 byo muri Afurika mu bwirinzi
bw’ibitero bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ku manota 79.95%
Hakurikijwe
raporo nk’iyi ya 2024, u Rwanda rwiyongereyeho amanota akabakaba 20%. Muri
Afurika rwaje ku mwanya wa 5, mu gihe ku rwego
rw’Isi ruza ku mwanya wa 46.
Muri
rusange u Rwanda rwagize amanota 98% rukaba ruri mu bihugu bifite amanota ari
hagati ya 95% n'i 100% mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga.
Raporo ya 5 y'Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, Cyber Index Report 2024 yakozwe hashingiwe ku nkingi 5 ku bijyanye n'amategeko mu by’ikoranabuhanga, u Rwanda rwabonye amanota 20 kuri 20, mu byerekeye tekiniki mu by’ikoranabuhanga rugira 18.98 kuri 20;
Mu gukorera hamwe rwagize amanota
19.34 kuri 20, kongera ubushobozi rugira 19.76 kuri 20, naho ku nkingi
y’ubufatanye mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga iyi raporo igaragaza ko u Rwanda
rwujuje kuko rwagize 20 kuri 20.
Iyi
raporo igaragaza ko u Rwanda rufite ibigo n’inzego zishinzwe kugenzura ishyirwa
mu bikorwa ry’iyi myanzuro ku rwego rw’igihugu, bikajyana no kwitegura
kugenzura ibyago bishobora guterwa n’ikoranabuhanga.
Igaragaza
ko u Rwanda rufite amategeko arengera amakuru bwite y’abaturage (data
protection) no gukumira ibitero ku makuru yihariye. Iyi ni intambwe ikomeye mu
gutuma abaturage n’ibigo bakomeza kwizera umutekano wabo mu gihe bari gukoresha
ikoranabuhanga.
Abategura
iyi raporo bashimye uburyo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu gukumira no
guhangana n’ibibazo by’umutekano w’ikoranabuhanga, rugashyira imbere gushiraho
amategeko, gushyiraho inzego za tekiniki, no kubaka ubushobozi mu birebana
n’ikoranabuhanga.
Abasesengura
iby’ubukungu bemeza ko ishusho nk’iyi iha icyizere abifuza gushora imari mu
gihugu.
Ghana,
Kenya, ibirwa bya Maurice, u Rwanda na Tanzania nibyo bihugu byo kuri uyu
mugabane wa Afurika biri mu itsinda ry’ibihugu 46 ku Isi bifite amanota ari
hagati ya 95% n’100%.
Mu
itsinda rya nyuma ry’ibihugu 15 bifite amanota ari hagati ya 0-20% harimo
Afghanistan, u Burundi, Eriterea, Centrafrique, Guinea Bissau n’ibindi.
Ikinyamakuru
mpuzamahanga, Cybercrime Magazine kivuga ko ibitero by’ikoranabuhanga
bizahombya isi miliyari ibihumbi 9.5 z’Amadorari muri uyu mwaka wa 2024.
Biteganyijwe
ko kandi ku rwego rw’Isi, ibihombo nk’ibi bizazamuka ku kigero cya 15% bikagera
kuri miliyari ibihumbi 10.5 muri 2025 bivuye kuri miliyari ibihumbi 3 by’ibyo
bihombo isi yagiye iterwa n’ibi bitero by’ikoranabuhanga muri 2015.
TANGA IGITECYEREZO