RFL
Kigali

Amb. Dr Charles Murigande yagaragaje Perezida Kagame nk'impamvu ikomeye yo gushima Imana nk'Abanyarwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/09/2024 12:05
0


Amb. Dr Charles Murigande umuhuzabikorwa w'igiterane "Rwanda Shima Imana" kizabera muri Stade Amahoro tariki 29 Nzeri 2024, yagaragaje impamvu zifatika zikwiye gutuma abanyarwanda bashima Imana.



Mu Rwanda hagiye kubera igiterane gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda. Iki giterane kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 kuva Saa Munani z'amanywa kuri Stade Amahoro. Imiryango izaba ifunguye kuva Saa Tanu za mu gitondo.

Umuhuzabikorwa w'igiterane "Rwanda Shima Imana" Amb. Dr Charles Murigande, yavuze ko witegereje neza aho u Rwanda rwari ruri mu 1994, nta byiringiro na bike byari bihari by'uko igihugu cyakongera kugira amahoro hashingiwe ku mpamvu nyinshi cyane zakomokaga ku mahano yakozwe mu Rwanda.

Ati: "Twakabaye twaraheze aho twari turi cyangwa tugasubira inyuma ariko Imana yaradufashije tuva hariya tugeze aho tugeze, hari intambwe nini twagenze nubwo tutari twagera aho umuntu wese yakwifuza."

Yagarutse ku ruhare rwa Perezida Kagame mu mpinduka nziza igihugu kimaze kugeraho.

Ati"Iyo tutagira umuyobozi nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umuyobozi ukunda abanyarwanda, njyewe nagize amahirwe yo gukorana nawe, nabaye Minisitiri, [...] Ni umuyobozi udatinya guhangana n'ibibazo. Iyo ibibazo bije, ntiyihisha ahangana na byo. Kandi ni umuyobozi muri we, ikintu cyitwa ngo ntibishoboka ntikibaho. Ahantu twari turi hari habi cyane twari dukeneye umuyobozi nk'uwo".

Amb. Murigande yakomeje avuga ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira umuyobozi mwiza nka Perezida Kagame ukunda abaturage, witeguye kurwanirira igihugu no kugipfira, ureba kure kandi ukora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda babe umwe.

Yagize ati"Rero mu byo dushima Imana twashima ko yaduhaye umuyobozi uteye utyo. Ndabivuga nk'umuntu wakoranye nawe, naramubonye mu bihe bikomeye." 

Amb. Dr. Murigande uri mu kiruhuko cy’izabukuru yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu no kuyobora za Minisiteri zitandukanye.

Rwanda Shima Imana Festival ni igikorwa gikomeye gifite agaciro kadasanzwe kuko izaba ikurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, ashimangira indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwiyubaka.

Iki giterane kigiye kuba nyuma y'imyaka 5 kitaba, ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana "ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

Abayobozi b’amatorero ya Gikristo ndetse n’abahanzi b’abaramyi b’ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima.

Mu bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.

PEACE PLAN RWANDA yateguye iki giterane benshi bafitiye amatsiko menshi ni Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo. Yagaragaje ko yateguye iki giterane cy'uyu mwaka mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".

Nyiricyubahiro Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi wa THE PEACE PLAN Rwanda, yakomeje ati "Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana."

Ubuyobozi bwa Rwanda Shima Imana kandi buratumira buri wese kwitabira iki gikorwa cyo gushimira Imana ku rwego rw’igihugu. Kwinjira ahazabera iki gikorwa bizaba ari ubuntu, kandi "turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye".

Rwanda Shima Imana 2024 yateguwe ku bufatanye bwa PEACE PLAN na Rwanda Leaders Fellowship. Amb. Dr. Charles Murigande niwe Muhuzabikorwa wayo. PEACE PLAN RWANDA itegura iki giterane, yashinzwe n'abarimo inshuti y'u Rwanda, Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Amb. Dr Charles Murigande yagaragaje Perezida Kagame nk'impamvu ikomeye Abanyarwanda bakwiriye gushimira Imana 


Perezida Kagame aherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND