Itsinda ry'abaramyi René Patrick na Tracy Agasaro, baherutse gushyira hanze indirimbo nshya ishingiye ku buhamya banateguza izi ndirimbo nshya mu minsi iri imbere zirimo n'iyo bakoranye n'undi muhanzi bazatangaza mu gihe cya vuba.
Abahanzi bakunzwe cyane
mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakaba ari umugabo n’umugore bakora
nk’itsinda, René na Tracy nyuma
y’amezi arenga arindwi batumvikana mu ndirimbo nshya, baherutse gushyira hanze
iyo bise "Imirimo Yawe (Irivugira)".
Iyi ndirimbo yakiriwe
neza n’abakurikira ibikorwa by’aba bahanzi ndetse n’abakunda indirimbo zamamaza
ubutumwa bwiza muri rusange, yasohotse tariki 13 Nzeri 2024, ikaba yaragiye
ahagaragara nyuma y’iyitwa 'Niryubahwe' yasohotse ku wa 1 Gashyantare uyu
mwaka.
Muri iyi ndirimbo
bagaruka ku bikorwa Imana ikorera abantu ku manywa n'ijoro, kandi
abenshi bemeranyije n’aba bahanzi na bo batanga ubuhamya bwabo ahatangirwa
ibitekerezo kuri iyi Ndirimbo Imirimo Yawe (Irivugira).
Agaruka ku nkomoko y’inganzo
y’iyi ndirimbo, Tracy yabwiye InyaRwanda ko ‘iyi ndirimbo ivuga uburyo icyo
Imana ikora mu buzima bwa muntu kiba kidakeneye ubusobanuro ahubwo umuntu iyo
abyitegereje abona neza ko ari umurimo wakozwe n'Imana ubwayo nta ruhare
rw'umuntu kugira ngo uwirata wese yirate Kristo wenyine nk'uko ijambo ry'Imana
ribivuga mu Bakorinto ba mbere 1:31.’
Yakomeje avuga ko
idashingiye ku buhamya bwabo nk'umuryango gusa ahubwo ikubiyemo ubuhamya bw’umuntu
wese uriho. Tracy kandi, yaboneyeho no guhishura ko bahishiye byinshi byiza
abakunzi babo birimo n’indirimbo nshya.
Ati: “Haracyari izindi
ndirimbo zigiye gusohoka vuba haba izacu twembi gusa ariko n'iyo twakoranye
n'undi mukozi w'Imana tuzabatangariza vuba aha.”
Yavuze ko bishimira
urukundo bakomeje kwerekwa n'abantu batandukanye, atangaza ko babishimira Imana
cyane kuko ariyo soko y'ibyiza byose.
Ati“Urukundo n'ubuhamya
twumva bw'abantu bidutera imbaraga zo gukomeza gutanga icyo Imana idushyira ku
mutima cyose nayo ikadushoboza kudatandukira kuko ariyo soko yonyine tuvomamo
byose.”
Mu buryo bw'amajwi, iyi
ndirimbo yatunganyijwe n’uwitwa Sammy Pro afatanije na Nic Pro, mu gihe
amashusho yayo yatunganyijwe na Musinga usanzwe ubatunganyiriza amashusho
y’indirimbo zitandukanye.
Mu ndirimbo bakoze bari
kumwe zigakundwa cyane harimo iyo bise 'Jehovah' yasohotse tariki 2 Nzeri 2023,
ikaba ariyo yahinduye amateka y’umuziki wabo igatuma barushaho
kumenyekana, kuko ari yo imaze kurebwa cyane ku muyoboro wabo wa YouTube kugeza
ubu.
Itsinda rya Rene na Tracy riherutse gushyira hanze indirimbo ishingiye ku buhamya
Baritegura gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo n'iyo bakoranye n'undi muramyi utaramenyekana
">Kanda hano urebe indirimbo 'Imirimo yawe (irivugira)" ya Rene na Tracy
">
TANGA IGITECYEREZO