RFL
Kigali

Ishingiye ku buhamya! Ibyihariye ku ndirimbo 'Imirimo Yawe Irivugira' ya René na Tracy – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/09/2024 10:37
0


Itsinda ry'abaramyi René Patrick na Tracy Agasaro, baherutse gushyira hanze indirimbo nshya ishingiye ku buhamya banateguza izi ndirimbo nshya mu minsi iri imbere zirimo n'iyo bakoranye n'undi muhanzi bazatangaza mu gihe cya vuba.



Abahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakaba ari umugabo n’umugore bakora nk’itsinda, René na Tracy nyuma y’amezi arenga arindwi batumvikana mu ndirimbo nshya, baherutse gushyira hanze iyo bise "Imirimo Yawe (Irivugira)".

Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakurikira ibikorwa by’aba bahanzi ndetse n’abakunda indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza muri rusange, yasohotse tariki 13 Nzeri 2024, ikaba yaragiye ahagaragara nyuma y’iyitwa 'Niryubahwe' yasohotse ku wa 1 Gashyantare uyu mwaka.

Muri iyi ndirimbo bagaruka ku bikorwa Imana ikorera abantu ku manywa n'ijoro, kandi abenshi bemeranyije n’aba bahanzi na bo batanga ubuhamya bwabo ahatangirwa ibitekerezo kuri iyi Ndirimbo Imirimo Yawe (Irivugira).

Agaruka ku nkomoko y’inganzo y’iyi ndirimbo, Tracy yabwiye InyaRwanda ko ‘iyi ndirimbo ivuga uburyo icyo Imana ikora mu buzima bwa muntu kiba kidakeneye ubusobanuro ahubwo umuntu iyo abyitegereje abona neza ko ari umurimo wakozwe n'Imana ubwayo nta ruhare rw'umuntu kugira ngo uwirata wese yirate Kristo wenyine nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga mu Bakorinto ba mbere 1:31.’

Yakomeje avuga ko idashingiye ku buhamya bwabo nk'umuryango gusa ahubwo ikubiyemo ubuhamya bw’umuntu wese uriho. Tracy kandi, yaboneyeho no guhishura ko bahishiye byinshi byiza abakunzi babo birimo n’indirimbo nshya.

Ati: “Haracyari izindi ndirimbo zigiye gusohoka vuba haba izacu twembi gusa ariko n'iyo twakoranye n'undi mukozi w'Imana tuzabatangariza vuba aha.”

Yavuze ko bishimira urukundo bakomeje kwerekwa n'abantu batandukanye, atangaza ko babishimira Imana cyane kuko ariyo soko y'ibyiza byose.

Ati“Urukundo n'ubuhamya twumva bw'abantu bidutera imbaraga zo gukomeza gutanga icyo Imana idushyira ku mutima cyose nayo ikadushoboza kudatandukira kuko ariyo soko yonyine tuvomamo byose.”

Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yatunganyijwe n’uwitwa Sammy Pro afatanije na Nic Pro, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Musinga usanzwe ubatunganyiriza amashusho y’indirimbo zitandukanye.

Mu ndirimbo bakoze bari kumwe zigakundwa cyane harimo iyo bise 'Jehovah' yasohotse tariki 2 Nzeri 2023, ikaba ariyo  yahinduye amateka y’umuziki wabo igatuma barushaho kumenyekana, kuko ari yo imaze kurebwa cyane ku muyoboro wabo wa YouTube kugeza ubu.


Itsinda rya Rene na Tracy riherutse gushyira hanze indirimbo ishingiye ku buhamya


Baritegura gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo n'iyo bakoranye n'undi muramyi utaramenyekana

">Kanda hano urebe indirimbo 'Imirimo yawe (irivugira)" ya Rene na Tracy

">
  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND