Umunyarwenya Ramjaane Niyoyita yatangaje ko akimara kwakira agakiza akagirwa Pasiteri mu rusengero Westover Hills Church of Christ, benshi mu bantu cyane cyane aba hafi y'umuryango we bashidikanyije ku muhamagaro we, ahanini biturutse ku kuntu agaragara inyuma kuko yasutse 'Dread'.
Yabigarutseho mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, aho yavuze ko kuva yakwakira agakiza na n'uyu munsi
abantu bataremera ko yabasha gusengera abantu bakakira agakiza, cyangwa se
akatura umugisha kuri benshi.
Uyu munyarwenya
wamenyekanye mu itsinda 'Abanyagasani' aho yakoranaga na Mugisha Emmanuel wamenyekanye
nka Clapton, yavuze ko yakiriye agakiza mu rwego rwo kwamamaza ingoma
y'Imana, amaze igihe asoje amasomo ya 'Theology' ajyanye n'iyobokamana.
Ariko yumvaga ariya
masomo atazayakoresha cyane. Yasobanuye ko yakozwe ku mutima no kuba yarakiriye
agakiza ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ho badaca imanza, bijyanye
n'uko umuntu agaragara inyuma ariko 'hano mu Rwanda ntibanaguha ikaze'.
Ati "Kubera ko
bahita babona 'Dread' bakabona itabi, bakavuga iki ni iki. Ariko Imana impamagara
ntabwo yampamagaye kugirango ngende mere nk'abandi, yampamagaye kugirango nabariya
bameze nkanjye bamenye Imana."
Akomeza ati "Hari
abantu batawe. Badashobora kujya gusenga kubera ukuntu bameze. Yaba imyambarire
ye, uko ameze, abo bantu rero nibo mbereye umushumba. Ntabwo ndi Pasiteri wa
bose, ndi Pasiteri w'abo Imana yantumyeho."
Ramjaane yavuze ko na
Yesu yaje ku Isi agira abamwemera n'abandi bashidikanyije ku bushobozi bwe, ari
nayo mpamvu yumviye Imana, yiyemeza gukora ivugabutumwa asatira abo Imana
yamutumyeho bameze nkawe.
Ati "Ubutumwa bw'Imana njyana si ubwa buri wese." Uyu mugabo w'abana bane, avuga ko asengera mu rusengero rwakira abantu barenga ibihumbi 300 muri Amerika, kandi hafi 90% ni abazungu babarizwamo, abandi 10% ni abanyamahanga."
Yavuze ko ubutumwa bwiza
bugomba kugera ku bantu bose. Ari nayo mpamvu iyo agiye kubwiriza agera
ahantu henshi cyane cyane mu tubari, mu tubyiniro kandi 'ndabikora birakunda'.
Ramjaane yavuze ko ubwo yakiraga umuhamagaro w'Imana yabanje gushidikanya, kuko atari yarigeze abitekerezaho.
Yavuze ko yumvaga kwakira agakiza ke bizatuma abo mu muryango we bamuvaho, nyamara
yaje gusanga ahubwo biteguye kumushyigikira agasakaza ubutumwa hose.
Ati "Nabanje
kubishidikanyaho. Nahuye n'ibisitaza, n'intambara, bamwe barapinga, abandi
bararwanya bikomeye, ariko Imana yambaye hafi iranshyigikira. Umugore wanjye nkunda
Gentille aranshyigikira, abana banjye..."
Yavuze ko n'ubwo muri iki
gihe atagaragara cyane mu bitaramo by'urwenya, ariko ko iyo mpano ayikoresha cyane
iyo yahawe kuyobora cyangwa se kubwiriza mu materaniro yo muri Amerika.
Uyu mugabo yavuze ko atari kubasha kwigwanirira imbere y'abantu bavugaga ko ivugabutumwa rye rituzuye, ahubwo yarasenze abwira Imana kumuyobora.
Ati "Nabwiye Imana kumpa
ikimenyetso. Kumpa imbaraga, kudacika intege, ariko ntabwo byari byoroshye.
Nabiciyemo mbicishijwemo n'umwami Yesu."
Yavuze ko yahuye
n'ibisitaza byinshi, ndetse rimwe na rimwe akumva yacitse intege, ijwi ry'Imana
rimubwira kuyikorera, aho kwita ku byo abantu bavuga.
Ramjaane yatangaje ko
yatangiye ivugabutumwa abantu bashidikanya kuri we, ahanini bitewe n’ukuntu
agaragara nk’umurasita
Ramjaane aherutse mu gihugu cya Kenya, aho yabatije abantu 32 bakiriye agakiza
Ramjaane asanzwe ari Pasiteri mu rusengero rwa Westover Hills Church of Christ mu Mujyi wa Austin wo mu Mukuru wa Leta ya Texas muri Amerika, ndetse asezeranya imiryango
Ramjaane yavuze ko yaciwe intege akinjira mu ivugabutumwa, ariko yasenze asaba Imana kumukomeza
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUNYARWENYA RAMJAANE
VIDEO: Iyakaremye Emmanuel- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO