RFL
Kigali

Amavubi U 20 yahamagaye abakinnyi azifashisha mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/09/2024 13:45
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, y’abatarengeje imyaka 20 yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 28 izifashisha mu mikino yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.



Ni urutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Nzeri 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Aba bakinnyi bahamagawe n'umutoza, Eric Nshimiyimana, ni abanyezamu Habineza Fils Francois ukinira Etoile De l'Est,Iradukunda Moria ukinira Mukura VS na Ruhamyankiko Yvan ukinira APR FC.

Ba myugariro ni: Hirwa Thierry ukinira Marine FC ,Kayiranga Fabrice ukinira Sunrise FC ,Niyitanga Sharif ukinira Inter Force FC, Jimmy Gatete ukinira Etoile De l'Est, Kanamugire Arsene wa Gasogi United, Masabo Samy ukinira Intare FC, Iranzi Cedric ukinira Gasogi United na Nshuti Sam ukinira Sunrise FC.

Abakina hagati ni Byiringiro Thierry ukinira Gasogi United, Nibisigayizabikora Elysee ukinira Gasogi United, Niyongabo Emmanuel wa Sunrise FC Sibomana Sultan Bobo ukinira Marine FC, Tabou Tegra Crespo ukinira Intare FC, Iradukunda Pascal ukinira Rayon Sports, Muhoza Daniel wa Etoile De l'Est, Yangiriyeneza Erirohe ukinira Tonny Academy na Uwineza Rene ukinira Intare FC.

Abasatira ni; Kubwayo Emile Bodue ukinira Musanze FC,Sindi Jesus Paul ukinira Rayon Sports,Bayingana Shimwa Yvan David ukinira Gorilla FC, Twizerimana ukinira Umuri Sports Club, Vicky Joseph Laurent Petry ukinira Landvetter yo muri Sweden, Musabyimana Thierry ukinira ESM Gonfreville L'Orcher yo mu Bufaransa na Kabera Justice Yannick ukinira Asheville Christian Academy yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bakinnyi ni abo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izifashisha mu mikino ya CECAFA U 20 yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka izakinirwa mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania Kuva taliki ya 6 kugeza taliki ya 10 Ukwakira.

Amavubi ari mu itsinda A aho iri kumwe na Tanzania izaba iri mu rugo, Djibouti ndetse na Sudani.

Muri iyi mikino ya CECAFA U 20 amakipe 2 azahurira ku mukino wa nyuma azahita abona itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cya 2025 bitari byamenyekana aho kizabera.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, y’abatarengeje imyaka 20 agiye gukina iyi mikino ya CECAFA nyuma y'uko ubushize itari yitabiriye. Igikombe giheruka gifitwe n'ikipe y'igihugu ya Uganda ikaba yaragitwaye itsinze Sudani y'Epfo.

Abakinnyi b'Amavubi U 20 bahamagawe n'umutoza Eric Nshimiyimana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND