RFL
Kigali

Ntibisumbukuruze – Inama y’inzobere mu bukungu ku bananiwe guhuza imibereho yabo n’amafaranga binjiza

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/09/2024 9:41
0


Ni kenshi usanga abantu bahembwa ariko bagatangira gutaka ubukene ku munsi bahembweho. Iki kibazo, cyugarije umubare munini w’abantu ariko byumwihariko ababaho ubuzima burenze ubushobozi bwabo.



Kugira amafaranga ntibituruka ku mahirwe ubuzima butanga gusa, ahubwo ni n’amahitamo ugira, imyitwarire yawe ndetse n’icyo ushaka kugeraho. Uko imyaka y’amavuko yiyongera, ibidutwara amafaranga birahinduka, bikava ku gusesagura bikaba gushora ahafite inyungu ndetse usanga abenshi imyitwarire yabo ihinduka.

Inzobere mu bijyanye n’ubukungu, zigira abantu inama yo guteganyiriza amafaranga binjiza bakamenya ko bakwiye no kwizigamira mbere yo kwakira amafaranga runaka binjiza mu rwego rwo kwirinda kuyakoresha nabi no gusaza banduranya.

Abahanga bavuga ko niba umuntu ashaka kubaho neza, akwiye gupangira amafaranga yinjiza, agakora ibizwi nka 'budget' mu rurimi rw'Icyongereza, kuko usanga abanyarwanda benshi badateganya amafaranga bazabona n'ayo bazasohora.

Bavuga ko icyiza ari uko buri muntu yabanza akareba amafaranga abona ku kwezi akayagereranya n'ayo agomba gusohora ku kwezi. Iyo bitagenze gusa, ni ha handi usanga hari abafata inguzanyo kugira ngo babashe gusoza ukwezi, ariko mu by'ukuri bakagusoza bapfundikanya.

Umwe mu baganiriye na InyaRwanda, Dr Bihira Canisius yagize ati: "Ubwo rero igishoboka, ni uko umunyarwanda yacungana n'amafaranga abona noneho ntiyisumbukuruze, akayakoresha uko ayafite ntajye no mu nguzanyo."

Yagarutse no ku kibazo cy'uko usanga muri iki gihe hari abantu benshi bahembwa amafaranga make cyane ugereranije n'aho ibiciro bigeze ku isoko, asaba ko Leta yabitekerezaho igashyiraho umushahara fatizo nibura utari munsi y'ibihumbi ijana (100,000 Frw).

Ibi ariko, ngo ahanini bigendana n’uko usanga abantu bashaka kubaho ubuzima buhenze nyamara amafaranga binjiza atabibemerera.

Abarushaho kugira amafaranga uko imyaka yiyongera, batangira kugira indi myitwarire iganisha ku kugira iterambere, ibitekerezo byagutse no kunoza ibikorwa byabo bya buri munsi.

Gutekereza kabiri mbere yo gusohora amafaranga ni kimwe mu bihinduka ku muntu, akava mu byo gutekereza inguzanyo y’inzu n’imodoka, agatangira guteganyiriza amashuri y’abana n’uko azabaho mu zabukuru. Iyi mitekerereze ni yo ituma atangira gutekereza kabiri ku mafaranga yose agiye gusohora, no kumenya neza niba koko ari ngombwa.

Kwizigamira biracyari umuco ukunze kugora abantu benshi bari kugana mu nzira y’iterambere, ugasanga bashaje basabiriza kuko bananiwe kugana ibigo by'imari bibafashe kwizigamira kare.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND