Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko we n’abandi Banyarwanda benshi, amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabigishije byinshi kandi amasomo yavanyemo amufasha iyo ashyira mu bikorwa inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.
Kuri uyu wa Kane tariki
19 Nzeri 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’Umuyobozi w’ikigo Milken Institute,
Richard Ditizio, cyabereye muri Singapore, ahagarukwaga ku rugendo rw’u Rwanda
mu iterambere, nibwo yabigarutseho.
Uyu muyobozi yabajije
Perezida Kagame niba amateka u Rwanda rwanyuzemo ari yo yamugize we cyangwa
hari amasomo yayakuyemo, maze asubiza agira ati: “U Rwanda rwanyuze muri byinshi bigoye ariko nk’umuntu, umuryango
wanjye twabaye impunzi ubwo nari mfite imyaka 4, tuba mu nkambi y’impunzi,
imyaka igera kuri 20, nyuma habaho ayo mateka mabi ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 kubera ivangura ryariho.”
Yakomeje agira ati “Ariko
amasomo yavuye muri ibyo ari nayo yanyaguye cyangwa akamenyesha hamwe n’abandi
benshi, ntabwo ari njye gusa, hari abandi benshi. Mu bihe nka biriya, aho buri
muntu aba agomba gufata icyemezo, urabireka bikurangize cyangwa urahitamo
kuvuga ngo ngiye guhaguruka ndwanire ibi bintu.”
Perezida Kagame yavuze ko
nk’umuntu yafashe icyo cyemezo cyo guhaguruka akarwanya ikibi kandi ari
icyemezo cyafashwe n’abantu benshi.
Ati “Benshi mu gihugu
twahuye n’ayo mahitamo ya muntu ku giti cye. Urahitamo kuva ku izima, upfe
cyangwa urapfa urwana. Ni uko iki cyemezo cyaje.”
Yakomeje agira ati “Uyu
munsi ndi Perezida ariko ntabwo nigeze ntekereza ko nzaba Perezida ariko igihe
byaje narabyakiriye, ariko ntabwo ari byo narwaniraga. Narwaniraga uburenganzira
bwanjye ku gihugu cyanjye, nibazaga ibibazo Abanyarwanda benshi, abahungu
n’abakobwa bibazaga, twarahagurutse turabirwanira.”
Umukuru w’Igihugu yavuze
ko nyuma iyo uri mu mwanya nk’uwo arimo, ufite inshingano zo kuba Perezida,
bifasha kuba yatekereza niba yahitamo gukora amakosa nk’ayo abamubanjirije
bakoze agatuma bamwe baba impunzi abandi bakabura ubuzima.
Ati “Nibyo biba biri mu
ntekerezo zanjye iyo ndi mu nshingano zanjye, ndi umunyeshuri mwiza w’amateka.”
Perezida Kagame yavuze ko
amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yarukomeje bityo abato bazaba mu gihugu cyiza
ugereranyije n’icyo we n’abo bangana babayemo.
Ati: “Kandi buri munsi
tuganira nabo, tubabwira ko nta kintu cyo gufata nk’igisanzwe. Bagomba
gutekereza ku cyo bifuza kugeraho ariko ndareba ibiri gukorwa, ndatekereza ko
ahazaza ari heza kandi twifuriza ibyiza abaturage bacu bose.”
Perezida Kagame
yashimangiye ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, byoroshye kuba byasenywa
kuko amateka y’u Rwanda agaragaza ko nubwo hari ibyiza umuntu yakora ariko
yanakora ibibi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko amasomo yigiye ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amufasha gushyira mu bikorwa inshingano ze nk'Umukuru w'Igihugu
TANGA IGITECYEREZO