Kigali

Young Grace yakiriwe i Dubai mu gitaramo cyahuriranye n’isabukuru ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2024 9:20
0


Umuraperi Abayizera Young Grace [Young Grace] yamaze kugera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye igitaramo “Dubai Hot Party” agiye kuhakorera ku nshuro ya mbere, ku butumire bw’abafana n’abakunzi be babarizwa muri kiriya gihugu.



Yageze muri uriya mujyi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024. Wabaye umunsi udasanzwe kuri we kuko byahuriranye n’umunsi yizihiza isabukuru y’amavuko, ndetse yasohoye ifoto afashe indabo yahawe asaba abantu kumushyigikira. Ati “Isabukuru nziza kuri njye.”

Akigera i Dubai, Young Grace yakiriwe n’ababarizwa muri Sosiyete ya ‘Agakoni’ yamutumiye muri iki gihugu.

Ni ubwa mbere, Young Grace agiye gutaramira i Dubai nyuma y’imyaka irenga 10 ari mu muziki, azaba abisikanye n'umuraperi P-Fla. Ndetse, mu bihe bitandukanye yakoze indirimbo zafashije benshi kwiyumvamo Hip Hop, kandi ibihangano bye byatinyuye benshi mu bakobwa kwinjira mu muziki.

Ni umwe mu bakobwa bacye bahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars. Kandi, yagaragaje ko umuhanzi wo mu Ntara ashobora gukora umuziki nyiramubande zikumvikana mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugore wakuriye ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu, mu myaka 10 ishize yashyize imbaraga mu muziki, bituma ibihangano bye byumvikana i Kigali. Bitandukanye n’imyumvire yari iriho, y’uko umuhanzi wese agomba kuba ava i Kigali.

Azataramira abakunzi be, ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ndetse ageze kure imyiteguro ari nako ashaka ibyangombwa bizamufasha kujyayo. Azahurira ku rubyiniro na Ice The Rapper, Skipado Di Satta ndetse na Hiriri Koco.

Young Grace aherutse kubwira InyaRwanda, ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi be i Dubai, kandi azatanga umusogongero wa Album ye ya Gatatu muri iki gitaramo mu rwego rwo kuyiteguza, kuko ateganya ko izasohoka muri uyu mwaka.

Ati “Niteguye neza rwose ntakibazo, ndavuga ko ngeze kure ikorwa ry’iyi Album ya Gatatu, kandi abakunzi banjye ba Dubai nzabasogongezaho.”

Batman wateguye iki gitaramo, yavuze ko yahisemo Young Grace 'kubera ko abakunzi ba Hip Hop hano i Dubai barabinsabye' kandi 'afite abakunzi benshi be hano'. Ati "Ndatekereza bazaryoherwa kurushaho. Bakunze gutaramirwa n'abagabo, ariko ubu noneho hajemo n'igitsinagore, urumva ko bizagenda neza."

Uyu muraperi yari amaze igihe atumvikana mu muziki, ahanini bitewe n’ibikorwa yashoyemo imari birimo ubuhunzi n’ibindi byamwinjiriye agatubutse.

Album ye amaze igihe ayitunganya, ndetse aherutse kubwira InyaRwanda ko yifashishije aba Producer bakoranye mu bihe bitandukanye cyane cyane abagezweho muri iki gihe mu rwego rwo kugerageza kujyanisha n’ibigezweho.

Yavuze ko iyi album ye izaba yihariye kandi izaba ‘itandukanye kure na Album zabanje’. Yumvikanisha ko abazumva iyi Album bazayumva ‘Young Grace wakuze mu bitekerezo no mu bikorwa’.

Grace wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ataha he’, avuga ko ashaka gushyira hanze iyi album muri uyu mwaka. Ati “Album ndacyari kuyikoraho, kandi izaba iriho indirimbo icumi (10), zakozwe na ba Producer batandukanye.”

Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo zinyuranye zigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, ibyivugo, kwitaka n’ibindi yizera ko bizanyura benshi. Yumvikanisha ko indirimbo eshanu mu zizaba zigize iyi album zamaze gutunganywa.

Atangaje ko agiye gushyira hanze ya Gatatu, nyuma ya Album ya kabiri yise ‘20à22ans’ ikubiyemo amateka ku byo yanyuzemo hagati y’iriya myaka.

Album ye ya kabiri yayimurikiye mu Karere ka Rubavu mu 2017 ashyigikiwe n’abahanzi barimo Bull Dogg, Ama G The Black, Marina, Aime Bluestone, Lil G n’abandi.

Young Grace asobanura ko kuba yari amaze igihe atumvikana mu muziki ahanini byaturutse ku bikorwa by’ubuhinzi amaze igihe ashyizemo imbaraga, aho ahinga ibitunguru, ibirayi ndetse n’ibisheke. Ati “Yego! Nabyo ndabikora ku ruhande (Afatanya ubuhinzi n’umuziki).”

Imyaka 13 irashize, Young Grace ari mu muziki, aho yagiye yigaragaza mu bihembo binyuranye birimo nka Salax Awards n’andi marushanwa akomeye.

Muri iki gihe, afite ikiganiro akora yise ‘Single Mother Vibes’ anyuza kuri shene ye Youtube, kivuga ku buzima bw’umubyeyi urera umwana wenyine.

Ubwo yatangizaga iki kiganiro, yavuze ko agamije gushishikariza aba ‘Single Mother’ kudatakaza ibyiringiro by’ubuzima, ahubwo bagaharanira kurera neza abana babo.

Young Grace yamaze kugera mu Mujyi wa Dubai aho ategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 

Young Grace yagaragaje ko yageze i Dubai ku munsi yizihirizaho isabukuru y’amavuko

Ni ubwa mbere, Young Grace azaba ataramiye mu Mujyi wa Dubai. Yatumiwe na sosiyete ‘Agakoni’ isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DANGEROUS’ YA YOUNG GRACE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND