Umuraperi Eric Mabano Kagame wamenyekanye nka Mr Kagame, yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘Black Market Records’ isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye birimo Uganda na Kenya.
Iyi Label isanzwe
ibarizwamo abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika nka Daddy Andre wigeze
gutaramira i Kigali- Uyu mugabo azwi mu ndirimbo nka ‘Sikikukweeka’ yabaye
idarapo ry’umuziki we mu gihe cy’imyaka irenga 10 ishize ari mu muziki.
Ibarizwamo kandi Vic West
uzwi mu ndirimbo nka ‘Kudade’, ‘Kuna Kuna’ yahuriyemo na Fathermoh, Savara, Brandy
Maina na Thee Exit Band. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni
26 mu gihe cy’umwaka ishize iri ku rubuga rwa Youtube.
Iyi Label ifite icyicaro
muri Amerika. Mu kiganiro na InyaRwanda, Mr Kagame yavuze ko yisanze yashyize
umukono ku masezerano n’iyi Label biturutse ku nshuti ye yamuhuje n’ubuyobozi
bw’iyi Label. Ati “Ni inshuti yanjye yampuje nabo, ambwira ati hari ‘label’
nshaka ko muvugana, araduhuza rero dutangira ibiganiro.”
Yavuze ko ibi biganiro
byari bimaze ibyumweru bitatu bihuje impande zombi, ariko amasezerano
yashyizweho umukono ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024.
Mr Kagame wamamaye mu
ndirimbo nka ‘Ikofi’ yakoranye na Danny Vumbi, yavuze ko basinye amasezerano y’imyaka
itatu akubiyemo ‘kunkorera ibihangano, kubimenyekanisha ahantu hose, mbese
abantu banyitege’.
Akomeza ati “Nibo bagiye
gushora imari mu muziki wanjye, hanyuma tugabane inyungu y’ibivuyemo.”
Yavuze ko gusinya
amasezerano muri iyi Label, byanaturutse ku kuba isanzwe ikorana n’abahanzi bakomeye
ku Isi, kandi avuga ko azajya akorera indirimbo bitewe n’aho bahisemo.
Avuga ati “Urumva bafite icyicaro muri Kenya na Uganda, njye rero nzajya nkorera indirimbo aho nshatse hagati yaho, kuko umuhanzi akurikira ‘Producer’.
Mr Kagame asinye muri
Black Market Studio, mu gihe hashize imyaka ibiri avuye muri Label ya Hi5.
Yasobanuye ko bashyize akadomo ku mikoranire ‘kubera ko tutari tugishoboye
gukorana’ kandi ‘nta kintu twapfaga, turavuga tuti reka tubirangize’.
Yumvikanishije ko mu gihe
agiye kumara ari muri iriya Label nshya, bafite gahunda yo kumukorera nibura
Album eshatu. Ati “Abantu banyitege. Nditeguye.”
Black Market Records ni
inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashingiye mu Mujyi wa California muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika mu 1989. Yashinzwe na Cedric Singleton.
Ifite icyicaro mu bihugu
birimo Kenya, Uganda, Ghana, Cuba, kandi irimo abahanzi benshi bo muri Amerika,
Afurika n’indi migabane.
Mr Kagame yatangaje ko
yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Black Market Records
Mr Kagame yavuze ko
imyaka ibiri yari ishize avuye muri Label ya Hi5
Mr Kagame avuga ko mu
gihe cy’imyaka itatu bazamukorera Album eshatu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ANY TIME’ YA MR KAGAME
TANGA IGITECYEREZO