Ni kenshi hiryo no hino mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu hagaragara ibibanza bitubatse, ndetse ba nyirabyo bakagaragaza ubushobozi buke ndetse no gutinda guhabwa ibyangombwa byo kubaka nka zimwe mu mpamvu zibatera ubwo bukererwe.
Mu minsi ishize,
hasohotse Iteka rya Minisitiri N° 002/MoE/24 ryo ku wa 10/07/2024 rishyiraho
ibigenderwaho ngo hafatirwe ubutaka by’agateganyo cyangwa ngo haseswe
amasezerano yo gutunga ubutaka.
Ingingo ya gatatu y’iri
tegeko, ivuga ko ubutaka bushobora gufatirwa ari ubwagenewe ubuhinzi, ubworozi
cyangwa amashyamba, bufite ubuso butari munsi ya hegitari eshanu kandi
butabyazwa umusaruro.
Mbere y’uko ubutaka
bufatirwa, nyir’ubutaka abimenyeshwa nibura mu gihe cy’amezi atandatu. Ikiba
kigamijwe ni uko nyirabwo agaragaza gahunda yo kububyaza umusaruro cyangwa se
akaba yabuha n’abandi bashobora kububyaza umusaruro.
Hirya no hino mu Mujyi wa
Kigali hakunze kugaragara ikibazo cy’abantu batunze ubutaka (ibibanza) kandi
buri ahantu hashyizwe ibikorwa remezo byose nkenerwa ndetse bakaba bahabwa
impushya zo kubaka ariko ugasanga ntibabubyaza umusaruro.
Impamvu zikunda gutangwa
ni uko ubu butaka bamwe babugura bagamije kububika kugira ngo bazabugurishe mu
myaka myinshi nyuma yaho ku giciro cyo hejuru. Ibi bishobora kandi gukorwa mu
rwego rwo kubika amafaranga mu butaka.
Ikibazo nyamukuru ni uko
birangira ubu butaka bubaye indiri y’abajura ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugizi
bwa nabi. Ikindi kandi, ubu butaka budakoreshwa ibyo bwagenewe butuma Umujyi
udasa neza uko bikwiriye ndetse n’igishushanyo mbonera ntigishyirwe mu
bikorwa.
Umuvugizi w'Umujyi wa
Kigali, Ntirenganya Emma Claudine avuga ko amasezerano yo gutunga ubutaka
ashobora guseswa cyangwa bikaba ngombwa ko bufatirwa kugira ngo harebwe uburyo
bwakoreshwa neza bukabyazwa umusaruro, kuko usanga hari ubutunze adashoboye
kubukoresha kandi hari undi ukeneye kububyaza umusaruro.
Ati: "Iyo bibaye
gufatira biba bisobanura ko nyiri ubutaka bwafatiriwe ashobora kuzabusubizwa mu
gihe runaka. Hanyuma, byaba gusesa amasezerano, icyo gihe bikavuga ngo
amasezerano arasheshwe nyine ubwo birarangiye, ubutaka ntabwo bukiri
ubwawe."
Yakomeje avuga ko iyo
ubutaka bwafatiriwe leta ibuha umuntu ushobora kubukoreramo umushinga w'igihe
runaka yerekanye neza ko agiye kububyaza inyungu, ubundi igihe cyagera
bugasubizwa nyirabwo, ari we ubwe ubyisabiye cyangwa Umujyi wa Kigali wemeje
kubumusubiza.
Iyo habayeho gusesa
amasezerano burundu bitewe n'uko nyir'ubutaka yanze cyangwa yananiwe kububyaza
umusaruro, leta ntabwo ibugumana ngo buhinduke ubwayo, ahubwo ibushyikiriza
abashoboye kubukoresha.
Muri iri teka hagaragara
ko kugira ngo amasezerano aseswe bifata igihe kigeze ku myaka itanu, ibarwa
uhereye igihe umuntu yaherewe ibaruwa imubaza impamvu atari gukoresha ubutaka
icyo bwagenewe.
Ingingo ya 18 y’iri teka
ivuga ko Leta ishobora gusesa amasezerano iyo:
1.Nyir'ubwo butaka
atakibukeneye kandi yasabye mu nyandiko gusesa ayo masezerano;
2.Nyir’ubwo
butaka atubahirije ibikubiye mu masezerano yo gutunga ubutaka harimo kuba
yananiwe kububyaza umusaruro, mu gihe:
· Buri ahamaze gushyirwa ibikorwa remezo by’ibanze birimo umuhanda, amazi, n’amashanyarazi;
· Buri ahemerewe gutangirwa impushya zo kubaka;
TANGA IGITECYEREZO