Abahanzi bagize ibihe byiza mu muziki wabo, Massamba Intore na Alpha Rwigirangira bakoreye igitaramo gikomeye Abanyarwanda n’abandi babarizwa muri Canada, binyuze mu gikorwa cyiswe “Hope Day” cyateguwe mu rwego rwo kwishimira urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.
Bahuriye ku rubyiniro mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri
2024, mu Mujyi wa Edmonton muri Canada. Aba bahanzi bombi bagiye bahurira mu
bitaramo bitandukanye, cyane cyane ibya Rwanda Day.
Iki gikorwa baririmbye
cyiswe “Hope Day” ni ngaruka mwaka gitegurwa hagamijwe kwizihiza ubudaheranwa
bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kandi hanagamijwe
gushimira abakomeje gushyigikira umuryango ‘Memory Keepers Association’ yo muri
Edmonton, ku bw’uruhare rwayo mu guhindura ubuzima bw’abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabaye
umwanya mwiza wo kongera kuganira no kurebera hamwe ibikibangamiye iterambere
ry’abarokotse, mu rugendo rwo kubafasha gukomeza kwiyubaha, haharanirwa
iterambere ry’ejo hazaza.
Iki gikorwa cyateguwe
n'umuryango Memory Keepers Association ifatanyije na Prime Luminisce Rwanda,
kizaba mu cyumweru gitaha, ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.
Massamba niwe wari Umushyitsi
Mukuru muri iki gitaramo, ni mu gihe Alpha Rwirangira yari umusangwa kuko
asanzwe abarizwa muri kiriya gihugu.
Iki gikorwa cyamaze
umunsi wose, kuko cyatangijwe n’ibikorwa byabereye ahitwa Rundle Park, ni mu
gihe igitaramo cy'aba bahanzi cyabaye guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba,
kibera ahitwa Canadian Druze Center.
Ni cyo gitaramo cya mbere
Massamba Intore yakoreye hanze y'u Rwanda, nyuma y'uko akoreye muri BK Arena
igitaramo yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki, n'imyaka 30 y'urugendo
rw'iterambere rw'u Rwanda.
Cyabaye ku wa 31 Kanama
2024, kandi yari ashyigikiwe n'abahanzi barimo Ruti Joel, Teta Diana, Jules
Sentore, Nziza Francis n'abandi banyuranye.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Massamba yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'uburyo abantu
bamushyigikiye muri iki gitaramo, kandi yagikoze yiteguye kujya muri Canada.
Alpha Rwirangira ari kumwe n'umugore we n'umwana, bahuye kandi bagirana ibiganiro na Massamba Intore
Massamba yaserutse mu
mwambaro uriho Intore, n'imitako myinshi ya gakondo mu gushushanya uburyo abumbatiye umuco
Nyarwanda
Massamba asuhuza umwana
wa Alpha Rwirangira, mbere y'uko bakorera igitaramo mu Mujyi wa Edmonton muri Canada
Iki gikorwa cyahuje Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye babarizwa mu gihugu cya Canada
Bamwe bahawe 'Certificate' mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango 'Memory Keepers Association'
Massamba yisunze
indirimbo zirimo iyo yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel muri iki gitaramo
Mu bihe bitandukanye,
Massamba Intore yakoreye ibitaramo bikomeye muri Canada
Massamba yatangaje ko yakozwe ku mutima no gutaramira abanyarwanda n'abandi muri iki gitaramo cyabaye, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2204
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo
Massamba yaserutse
yambaye umwambaro ushushanyijeho Intare
Muri iki gitaramo,
hifashishijwe ababyinnyi gakondo babyina zimwe mu ndirimbo zizwi mu muco Nyarwanda
Massamba yagiye anyura mu
bafana agatanga umwanya kuri bo bakaririmbana indirimbo
Alpha Rwirangira uherutse
gushimangira ko yinjiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Rwirangira yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe
Abacuranzi ba Gitari n'ingoma za kizungu, bagaragaje ubuhanga buhanitse muri iki gitaramo
Massamba ari kumwe n'abasore n'intore mu ngamba
Babyinnye indirimbo zamamaye mu muco w'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO