Hashize ukwezi kumwe gusa umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez, afashe umwanzuro watunguye benshi aho yitabaje inkiko akaka gatanya umugabo we Ben Affleck bari bamaranye imyaka 2 gusa barushinze. Icyakoze yabikoze bamaze amezi 7 batandukanye ndetse batanakibana mu nzu imwe.
Kuri ubu aba bombi bongeye gufotorwa bari kumwe hamwe n'abana babo, bitera urujijo niba baba biyunze cyangwa se bagikomeje gatanya. Ku wa Gatandatu w'iki cyumweru nibwo Lopez na Ben basohokeye kuri hoteli yitwa Polo Lounge Hotel yo mu gace ka Beverly Hills i California.
Aba bombi kandi bari kumwe n'abana babo aho Lopez yari yaherekejwe n'abana be babiri Emme na Max yabyaranye n'undi mugabo, naho Affleck yarikumwe na Sam na Seraphina yabyaranye n'umugore wa mbere.
TMZ yatangaje ko ukongera kugaragara kw'aba bombi basohokanye byatumye benshi bibaza niba ibya gatanya byahagaritswe cyangwa se baba bahuye mu buryo bwo gutembereza abana babo dore ko mu minsi ishije Lopez yatangaje ko gutandukana kwabo kwababaje abana babo kuko bari bamaze kuba nk'umuryango umwe.
Nyuma y'ukwezi kumwe Lopez yatse gatanya Ben, bongeye kugaragara bari kumwe
Bafotowe binjirana n'abana babo muri hoteli i Beverly Hills
No mugutaha Lopez na Ben batashye mu modoka imwe