Abahanzi barindwi barimo Bruce Melodie bitabiriye ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bakoranye Siporo y’umugoroba izwi nka ‘Night Run’ n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mbere y’uko babataramira.
Iyi Siporo rusange
yitabiriwe kandi n’abayobozi b'Akarere n'inzego z'umutekano. Ubuyobozi bw’Akarere
ka Nyagatare, bwatangaje ko abitabiriye iyi siporo basabwe kuzitabira
igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival, bakanashishikariza abandi kuzitabira
kandi bakahagera kare, bahawe kandi ubutumwa burimo kunywa mu rugero no
kwirinda ibiyobyabwenge.
Ibi bitaramo bikomereje
muri aka karere, nyuma yo gutanga ibyishimo mu Karere ka Gicumbi ndetse na
Musanze. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, biteganyijwe ko aba
bahanzi bataramira muri aka Karere, mu rwego rwo kwiyegereza abafana n’abakunzi
babo.
Benshi mu buhanzi ni ubwa
mbere bagiye gutaramira muri kariya kare. Mbere yo kwitabira Siporo rusange,
babanje kuganira n'itangazamakuru, buri umwe avuga uko yiteguye
gususurutsa abakunzi be muri ibi bitaramo byihariye.
Abahanzi barindwi nibo
bitabiriye ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ barimo
Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Ruti Joel, Danny Nanone, Bushali na Chriss
Eazy. Bombi barataramira kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.
Kuri iyi nshuro ibi
bitaramo byatewe inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye
rwa Bralirwa.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y'Iburasirazuba. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge Nyagatare, mu Kagari ka Nyagatare.
Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n'Akarere ka Gatsibo mu Majyepfo, Akarere ka Gicumbi mu Burengerazuba. Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n'Igihugu cya Uganda mu Majyaruguru hamwe n'Igihugu cya Tanzania mu Burasirazuba.
Bruce Melodie ari kumwe n'umurinzi we Jean Luc muri siporo y'umugoroba muri Nyagatare
Umuhanzi Chriss Eazy akora siporo ari kumwe n'abaturage bo muri Nyagatare
Abaturage ba Nyagatare basabwe kwitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
Siporo ni ubuzima!
Umuhanzi Chriss Eazy ari kumwe n'umujyanama we Junior Giti mu bitabiriye Siporo y'umugoroba
Abitabiriye iyi siporo basabwe kwirinda ibiyobwenge no kunywa mu rugero
Abayobozi mu Karere ka Nyagatare bitabiriye iyi siporo yahuje amagana y'abaturage
Inzego z'umutekano zafashije abitabiriye iyi siporo y'umugoroba kuyikora mu ituze
Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph [Ubanza ibumoso] aganiriza abitabiriye iyi siporo y'umugoroba
TANGA IGITECYEREZO