RFL
Kigali

Ibyo kuzibukira kuri Uwayezu Jean Fidele weguye ku buyobozi bwa Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/09/2024 8:32
1


Uwayezu Jean Fidele weguye ku mirimo yo kuyobora umuryango wa Rayon Sports bitewe n'ikibazo cy'uburwayi, hari byinshi azibukirwaho birimo kuba yarashinze ikipe y'abagore, guca amashyamba, guca imanza zaregwaga iyi kipe n'ibindi.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Nzeri 2024 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ubu bwegure bwa Uwayezu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yanditse iti: "Perezida Jean Fidele Uwayezu yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi".

Uwayezu Jean Fidele yeguye ku mwanya wo kuyobora Rayon Sports yari yaragiyeho mu kwezi kwa 10 kwa 2020 nyuma y'uko iyi kipe yari ifite ibibazo mu buyobozi byari hagati ya Munyakazi Sadate wayiyoboraga icyo gihe n'abandi bayobozi bayiyoboye kera bari mu cyiswe 'Imena za Rayon Sports'.  

Icyo gihe hari hifashishijwe Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere myiza (RGB) mu gutegura amatora aho hari hategetswe ko ntawemerewe kwiyamamaza mu bari barigeze kuba mu boyobozi bwa Rayon Sports. 

Nyuma yuko Uwayezu Jean Fidele ari we utorewe kuyobora Rayon Sports, hari ibibazo by'ingutu yagombaga guhangana nabyo birimo kuba iyi kipe yari ifite ubukene bukomeye bitewe n'ikibazo cya COVID-19 cyari cyaragize ingaruka ku makipe menshi n'ibindi.

Nubwo benshi bavuga ko hari ibyagiye bimunanira birimo cyane cyane ibijyanye no mu kibuga, ariko hari ibyo azibukirwaho;

Uwayezu Jean Fidele yakemuye ibibazo by'imanza Rayon Sports yahoragamo

Mbere yuko uyu mugabo yinjira muri Rayon Sports byaragoranaga kuba hashira umwaka iyi kipe idafite urabanza rw'umukinnyi cyangwa umutoza wayireze mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, cyangwa mu impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, bitewe nuko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hari ibitubahirijwe mu masezerano yagiranye nayo cyangwa se kuko hari imishahara itamuhaye.

Akenshi izi manza yaranazitsindwaga ugasanga buri mwaka hari amafaranga menshi itakaza kubera zo kandi yagagakoreshejwe ibindi.

Yaciye 'amashyamba' muri Rayon Sports

Mbere yuko Uwayezu Jean Fidele yinjira muri Rayon Sports hari ikintu cyari kiyirimo cyari cyariswe "amashyamba" [ishyari] aho wasangaga abantu bamwe barwanya abandi cyane cyane binyuze mu bayiyoboye banafite ijambo rikomeye.

Rimwe na rimwe hari n'imikino iyi kipe yatsindwaga ugasanga hari abakinnyi bayo babigizemo uruhare bitewe nuko baguzwe n'umuntu runaka.

Nubwo abenshi babyita kuyoboza igitugu ariko kuva ku munsi wa mbere Uwayezu Jean Fideli ageze muri Rayon Sports nta muntu wigeze atinyuka kumuvangira ndetse n'abari batangiye kubigerageza yakoresheje ikiganiro n'itangazamakuru cyo kubihanangiriza.

Gushaka abafatanyabikorwa batandukanye 

Ubwo Uwayezu Jean Fidele yagirwaga Perezida wa Rayon Sports, ntabwo iyi kipe yari ifite abafatanyabikorwa benshi ndetse yewe n'Uruganda rwa SKOL rwari umufatanyabikorwa rwari rwaratangiye gushwana rugiye kubivamo nyuma yuko Munyakazi Sadate yari yaravuze ko rubaha amafaranga macye.

Jean Fidele akigera muri Rayon Sports, ni cyo kibazo yahereyeho bariyunga ndetse n'amafaranga rwatangaga ariyongera nyuma ashaka n'abandi bafatanyabikorwa barimo Choplife, Kwesa Collection, Tap & Go n'abandi.

Yishyuye umwenda w'arenga Miliyoni 800 Frw

Muri 2020 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ’RGB’ rwari rumaze kwinjira mu bibazo bya Rayon Sports, rwasanze ifite umwenda w'amafaranga arenga Miliyoni 800 z'Amanyarwanda kandi kuri konti yayo hariho amafaranga angana n'ibihumbi 200 Frw gusa.

Ibi bibazo byose byagombaga kujya ku mutwe wa Uwayezu Jean Fideli none mu mwaka ushize ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko uyu mwenda ageze kure awishyura.

Yashinze ikipe y'abagore

Kimwe mu bintu Uwayezu Jean Fidele azibukirwaho mu myaka 4 iburaho iminsi micye yari amaze muri Rayon Sports, harimo kuba yarashinze ikipe y'abagore kandi igakomera. 

Iyi kipe yayishinze muri 2022 ihera muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri ihita yegukana igikombe inagera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro gusa birangira itsinzwe na AS Kigali WFC.

Nyuma yuko izamutse muri shampiyona y'icyiciro cya mbere ntagutinzamo yahise yegukana igikombe mbere cyayo inatwara igikombe cy'Amahoro itsinze AS Kigali WFC ku mukino wa nyuma.

Yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cy'Amahoro 

Muri Manda ya Uwayezu Jean Fidele muri Rayon Sports ntabwo wakwibagirwa ko iyi kipe yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2023 itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0. Ibindi bikombe yayifashije gutwara ni icya Super Cup itsinze APR FC ibitego 3-0 ndetse n'icya RNIT.

Yazanye gahunda yo kumurika imyambaro mishya mbere yuko umwaka w'imikino utangira

Uwayezu Jean Fidele ni we wazanye gahunda yuko mbere yuko umwaka mushya w'imikino utangira, Rayon Sports igomba kuzajya imurika umwambaro mushya ugizwe n'uwo mu rugo (Home kit), uwo hanze (Away kit) n'uwa 3 (Third kit) ndetse ku buryo na buri mufana ushaka kuwugura awubona mu buryo bumworoheye.

Uwayezu Jean Fidele weguye ku buyobozi bwa Rayon Sports afite byinshi byo kumwibukiraho 

Ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cy'Amahoro i Huye itsinze APR FC ni bimwe mu byo kuzibukira kuri Uwayezu Jean Fidele






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwitonda anathole6 days ago
    Ntako atagize yari umuyobozi mwizape





Inyarwanda BACKGROUND