RFL
Kigali

Bugingo Philippe w'imyaka 51 yinjiye mu muziki mu gihe afite indirimbo zirenga 100 yanditse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2024 21:01
0


Bugingo Philippe w’imyaka 51 y’amavuko yatangaje ko yinjiye mu muziki gakondo, arangamiye guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda binyuze mu ndirimbo zirenga 100 yamaze kwandika, azajya ashyira hanze mu bihe bitandukanye.



Uyu mugabo yavutse ku wa 11 Gicurasi 1971, bivuze ko yujuje imyaka 51. Yavukanye n’impanga ye bise Munyabugingo Jacques- kandi bombi baracyariho.

Bavukiye mu Mujyi wa Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ari na ho bombi bize amashuri abanza. Ariko Bugingo Phillipe avuga ko yize amashuri yisumbuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yakurikiranye amasomo ajyanye n’Ubukerarugendo na Hoteli.

Muri Kaminuza, yize amasomo afitanye isano n’ubukerarugendo. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, yavuze ko yakunze ubuhanzi kuva akiri muto, kuko yakunze kwandika indirimbo n’ubwo zitasohokaga.

Kandi, yaranzwe no gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye nka Nkurunziza, Masabo Nyangezi, Cecile Kayirebwa n’abandi. Yasobanuye ko uko yagenda akura ni nako yatangiye kwiyumvamo indirimbo za Mariya Yohanna, Nyiranyamibwa Suzanne, Muyango Jean Marie ndetse na Intore Massamba ‘babaye urufatiro rwo kuba naratangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga’.

Ati “By’umwihariko rero ku by’ubuhanzi bwanjye natangiye kwandika indirimbo nakwita bya kinyamwuga bitinze cyane nko mu 2000, ubu rero nkaba mfite indirimbo zirenga 100 zitarajya hanze ariko ubu izimaze kujya hanze n’indirimbo enye.”

Urugendo rw’umuziki we rwatangiriye ku ndirimbo ‘Ndagukunda’ yatuye umugore we, ndetse yayimuririmbiye mu bukwe bwabo, hari indi yitwa ‘Itahe’, ‘Mbonye umunyana’ ndetse na ‘Ndaguhishiye’ zumvikana cyane kuri Radio zitandukanye.

  

Uyu muhanzi avuga ko abitse indirimbo zirenga 100, kandi ko kuba atarazikoraho ahanini biterwa n’uko atarabona ubushobozi bwo kuzikora ndetse n’umwanya uhagije. Akomeza ati “Ariko ubwo natangiye nzabigeraho.”

Yasobanuyee ko ubuhanzi bwe bushingiye ku buzima rusange ‘n’ubuzima bwanjye bwite’. Ati “Nta kintu na kimwe nahanze mu kirere gusa. Buri ndirimbo yanjye yose nayigereranye n’icyo bita inkuru mpamo. Buri yose yabaga ifite icyo ishingiyeho, impamvu yayo, ubuhanzi bwanjye ni uko buteye.”

Bugingo avuga ko ahimba ibimurimo, kandi yita cyane ku ngingo zirimo nk’urukundo, akababaro n’izindi ngingo atekereza ko sosiyete iba ikeneye kumva.

Mu bihangano bye anita cyane ku muco ndetse n’ikinyarwanda kiboneye ‘ku buryo iyo numvise umuntu avuga nabi Ikinyarwanda birambabaza’.

Avuga ko mu ntego afite mu buhanzi bwe harimo no gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda. Ati “Mu buhanzi bwanjye rero mparanira igituma ururimi rw’Ikinyarwanda ruvugwa neza, rukamenywa n’umunyarwanda wese.”

“Ntabwo nishima iyo mbonye umunyarwanda yishimira kuvuga ururimi rw’amahanga, cyangwa avuga nabi ururimi rwacu, niyo mpamvu rero numva nifuza kuruteza imbere nyujije mu mpano mfite mu buhanzi.”


Bugingo Philippe yatangaje ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo enye, afite indi zirenga 100 yanditse


Bugingo yavuze ko yinjiye mu muziki afatiye urugero ku barimo Massamba Intore, Cecile Kayirebwa n’abandi


Bugingo ari kumwe na Mariya Yohana, umuhanzikazi wagwije ibigwi watumye akora umuziki

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘NDAMUKUNDA’ YA BUGINGO PHILIPPE

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘ITAHE’ YA BUGINGO PHILIPPE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND