Bugingo Philippe w’imyaka 51 y’amavuko yatangaje ko yinjiye mu muziki gakondo, arangamiye guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda binyuze mu ndirimbo zirenga 100 yamaze kwandika, azajya ashyira hanze mu bihe bitandukanye.
Uyu mugabo yavutse ku wa
11 Gicurasi 1971, bivuze ko yujuje imyaka 51. Yavukanye n’impanga ye bise Munyabugingo
Jacques- kandi bombi baracyariho.
Bavukiye mu Mujyi wa
Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ari na ho bombi bize amashuri abanza. Ariko
Bugingo Phillipe avuga ko yize amashuri yisumbuye nyuma ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, aho yakurikiranye amasomo ajyanye n’Ubukerarugendo na Hoteli.
Muri Kaminuza, yize amasomo
afitanye isano n’ubukerarugendo. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, yavuze ko
yakunze ubuhanzi kuva akiri muto, kuko yakunze kwandika indirimbo n’ubwo
zitasohokaga.
Kandi, yaranzwe no
gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye nka Nkurunziza, Masabo Nyangezi,
Cecile Kayirebwa n’abandi. Yasobanuye ko uko yagenda akura ni nako yatangiye
kwiyumvamo indirimbo za Mariya Yohanna, Nyiranyamibwa Suzanne, Muyango Jean
Marie ndetse na Intore Massamba ‘babaye urufatiro rwo kuba naratangiye gukora
umuziki mu buryo bw’umwuga’.
Ati “By’umwihariko rero
ku by’ubuhanzi bwanjye natangiye kwandika indirimbo nakwita bya kinyamwuga
bitinze cyane nko mu 2000, ubu rero nkaba mfite indirimbo zirenga 100 zitarajya
hanze ariko ubu izimaze kujya hanze n’indirimbo enye.”
Urugendo rw’umuziki we
rwatangiriye ku ndirimbo ‘Ndagukunda’ yatuye umugore we, ndetse yayimuririmbiye
mu bukwe bwabo, hari indi yitwa ‘Itahe’, ‘Mbonye umunyana’ ndetse na ‘Ndaguhishiye’
zumvikana cyane kuri Radio zitandukanye.
Uyu muhanzi avuga ko
abitse indirimbo zirenga 100, kandi ko kuba atarazikoraho ahanini biterwa n’uko
atarabona ubushobozi bwo kuzikora ndetse n’umwanya uhagije. Akomeza ati “Ariko
ubwo natangiye nzabigeraho.”
Yasobanuyee ko ubuhanzi
bwe bushingiye ku buzima rusange ‘n’ubuzima bwanjye bwite’. Ati “Nta kintu na
kimwe nahanze mu kirere gusa. Buri ndirimbo yanjye yose nayigereranye n’icyo
bita inkuru mpamo. Buri yose yabaga ifite icyo ishingiyeho, impamvu yayo,
ubuhanzi bwanjye ni uko buteye.”
Bugingo avuga ko ahimba
ibimurimo, kandi yita cyane ku ngingo zirimo nk’urukundo, akababaro n’izindi
ngingo atekereza ko sosiyete iba ikeneye kumva.
Mu bihangano bye anita
cyane ku muco ndetse n’ikinyarwanda kiboneye ‘ku buryo iyo numvise umuntu avuga
nabi Ikinyarwanda birambabaza’.
Avuga ko mu ntego afite
mu buhanzi bwe harimo no gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda. Ati “Mu buhanzi
bwanjye rero mparanira igituma ururimi rw’Ikinyarwanda ruvugwa neza, rukamenywa
n’umunyarwanda wese.”
“Ntabwo nishima iyo
mbonye umunyarwanda yishimira kuvuga ururimi rw’amahanga, cyangwa avuga nabi
ururimi rwacu, niyo mpamvu rero numva nifuza kuruteza imbere nyujije mu mpano
mfite mu buhanzi.”
Bugingo Philippe
yatangaje ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo enye, afite indi zirenga 100
yanditse
Bugingo yavuze ko yinjiye
mu muziki afatiye urugero ku barimo Massamba Intore, Cecile Kayirebwa n’abandi
Bugingo ari kumwe na
Mariya Yohana, umuhanzikazi wagwije ibigwi watumye akora umuziki
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘NDAMUKUNDA’ YA BUGINGO PHILIPPE
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘ITAHE’ YA BUGINGO PHILIPPE
TANGA IGITECYEREZO