Wari umunsi udasanzwe ku mugabo uzwi nka Ahmed 'Papa Buryohe'! Kuko yari yakubise inzu ibipfunsi yabuze amafaranga yo kwita ku mugore we uzwi nka Mama Buryohe witeguraga kwibaruka umwana w'umukobwa. Yari amaze iminsi yitabaza abaturanyi, yewe yananyujijemo ajya mu muhanda gusaba abahisi n'abagenzi, ariko biranga biba iby'ubusa.
Yashakaga amafaranga yari
kwifashisha kugirango abashe kugera ku bitaro bya Muhima aho yari kubyarira.
Icyo gihe bari batuye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali. Bava mu rugo bageze mu
muhanda bagiye batega imodoka zabaga zibanyuraho, buri kanya ariko nta n'umwe
wigeze yemera kubatwara.
Ubwo yari mu gitaramo cya
Gen-Z Comedy, Papa Buryohe yavuze ko uwo munsi udasanzwe mu buzima bwe, kuko
ari kumwe n'umugore we bari babuze epfo na ruguru, kugeza ubwo imodoka yo mu
bwoko bwa 'Voiture' yari irimo Riderman yabageragaho igahagarara.
Ati [...] Ntabwo nari nzi
y'uko ariwe uyirimo [Riderman]. Yari afite umushoferi umutwaye, turababwira
tuti uyu ari kwitegura kubyara kandi nta bushobozi dufite bwo kujya kwa
muganga, Riderman ati "reka nkorere umugisha, reka tujyane umubyeyi (kwa
muganga). Tujyamo, njye na Mama Buryohe wanjye."
Yavuze ko ubwo bari
bageze ku Bitaro bya Muhima, Riderman yaguze 'Fanta' yo mu bwoko bwa Coca Cola
kugirango ifashe umubyeyo kubona ibise mu buryo bwihuse. Papa Buryohe avuga ko
umwana we w'umukobwa yaje kuvuka neza, kandi azirikana ko "iyo Riderman ataha
(byari kuba ari ikibazo)."
Papa Buryohe avuga ko
icyo gihe nta bushobozi yari afite bwo gutunga urugo rwe, ku buryo na nyuma
y'aho Riderman yaje kubaha ubufasha yaguzemo ibikoresho byo kwita ku mwana wari
wavutse.
Ubwo uyu mwana w'umukobwa
yari ahawe umwanya, yashimye Riderman "ku bwo kumfasha no gufasha Mama
wanjye'. Akomeza ati "Ndabigushimira cyane! Kandi nishimiye guhura nawe,
Imana iguhe umugisha."
Gira
neza wigendere!
Riderman yavuze ko yahuye
na Papa Buryohe ari mu masaha y'ijoro kubera ko ariyo masaha kenshi abahanzi
'dukoreraho'. Yavuze ko ibyo yakoze afasha uriya mubyeyi 'buriya niko Imana
yari yabishatse'. Ati "Nabo turi kumwe aha ngaha, tujye tuzirikana ko
bujya umutima utanga ni uw'ingenzi, muri twe nk'abanyarwanda, nk'abantu."
Uyu muraperi wamamaye mu
ndirimbo zinyuranye, yavuze ko yakozwe ku mutima no guhura imbona nkubona n'uyu
mwana w'umukobwa 'kuko icyo gihe ntiwari wakabayeho'.
Yavuze ko nta kintu
kibaho ku bw'impanuka, ari nayo mpamvu kiriya gihe bahuye agafasha umubyeyi we,
none bakaba bahuye nyuma y'imyaka 13 avutse.
Riderman yavuze ko mu
bihe bitandukanye yagiye yakira ubutumwa bw'uyu mubyeyi binyuze ku mbuga
nkoranyambaga, amushimira ku bw'uruhare yagize ku buzima bw'umuryango we.
Ati "Ni iby'agaciro!
Kubona ko muzirikana iyo neza. Icyo gihe ntabwo nari mbazi, nta n'ubwo nari
kuzamenya abo muri bo, ariko kuba mwarabizirikanye mukanshimira,' sicyo cyari
kigamije, ariko no kugira umutima ushima ni byiza."
Bari
gutegura ibirori byo kumushimira
Ahmed Otto uzwi nka Papa
Buryohe, yabwiye InyaRwanda ko bari gutegura ibirori byo kuzashimira mu buryo
bwihariye Riderman. Ati “Turabitekereza rwose! Twabitekerejeho kubikora mu
minsi ishize ariko bihurirana no gutegura uriya mwana yatugobotse, n’uko nawe
agiye mu mashuri, kuko Leta yamwohereje kwiga mu Ruhango, ariko duhitamo ko
nagaruka mu biruhuko by’amashuri tuzahamagara Riderman, nk’umunyarwanda
tugahaguruka, tukamusura iwe n’umuryango we.”
Akomeza ati “Icyo cyo
tugifite muri gahunda rwose. Ntabwo byarangiriye muri kiriya gitaramo cya ‘Gen-Z
Comedy’.”
Ahmed yavuze ko kuva Riderman yamufasha kujyana umugore we kwa muganga, hashize igihe gito yatakaje nimero ya telefoni ntibongera kuvugana, byatumye amara imyaka 13 atarabasha kubona uko amushimira, ari nayo mpamvu yifashishije igitaramo cya Gen-Z Comedy akamushimira.
Riderman yashimye umuryango wa Buryohe kuba uzirikana ineza yabagiriye
Ahmed Otto yabwiye InyaRwanda, ko bari gutegura ibirori byo gushimira Riderman, no kumwereka umwana yagiriye neza ( Uyu mukobwa uri ibumoso yujuje imyaka 13)
TANGA IGITECYEREZO