Kuba kwinjiza abafana ku buntu muri Stade Amahoro mu gihe umukino ubura iminota micye ngo utangire, biri kugenda biba umuco, bikaba bishobora kuzagira ingaruka mbi mu minsi iri imbere.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ni bwo ikipe y’igihugu y’u
Rwanda, Amavubi, yari yakiriye iya Nigeria kuri Stade Amahoro mu gushaka itike y’igikombe
cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Mbere y’iminsi 5 ngo uyu mukino ube, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda, FERWAFA, ryari ryashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino aho ahasanzwe hejuru hari 2000 Frw, ahasanzwe hasi
hakaba 2000 Frw, VIP ikaba ibihumbi 20 Frw naho Business Suite iri ahazwi
nka ‘Executive Seat’ ikaba ibihumbi 50 Frw ndetse na ‘Executive Box’ ikaba 1.000.000 Frw.
Nyuma yo gushyira
aya matike hanze benshi bagaragaje ko ibiciro byayo bihanitse kandi ari n’umukino
uzakinwa ku munsi w’umubyizi aho abenshi baba bari mu kazi.
Ku munsi w’umukino habura amasaha abiri ngo ukinwe, FERWAFA yashyize hanze itangazo rivuga ko kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe hose ari ubuntu.
Byari nyuma yuko irebye
ahagurishirizwa amatike igasanga abayaguze ni bake kandi hakenewe abafana baza
gutera ingabo mu bitugu abasore b’Amavubi kugira ngo bashake umusaruro mwiza ku
buzi na bwiza.
Ibi ntabwo
ari ubwa mbere byari bibaye kuko ubwo APR FC yakiraga Azam FC mu mukino wo
kwishyura w’ijonjora ryibanze rya CAF Champions League muri Stade Amahoro, nabwo
byarabaye.
Iyi kipe y’Ingabo
z’igihugu mbere y'uko umukino ukinwa yari yavuze ko ahasanzwe hasi ari 1,000 Frw naho ahasanzwe hejuru
bikaba 2000 Frw.
VIP byari ibihumbi 10 Frw naho VVIP ari 30 Frw. Icyiciro cya ‘Executive Seat’
cyari ibihumbi 100 Frw, mu gihe ‘Executive Box’ yari ibihumbi 900 Frw.
Ubwo umukino waburaga amasaha macye, APR FC yatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe hose ari ubuntu.
Kwinjiriza abafana ubuntu muri Stade Amahoro umukino ubura iminota micye ngo ukinwe bizagira izihe ngaruka?
Ikibazo gikomeye ntabwo ari ukwinjiriza ubuntu ku mukino
runaka kuko ntabwo ari ubwa mbere byaba
bibaye, ahubwo ni igihe uwo mwanzuro ufatirwa.
Ku mukino w’Amavubi na Nigeria bamwe mu bafana bari baguze
amatike kare bumvikanye bicuza impamvu babikoze kare none kwinjira bikaba bigizwe ubuntu ndetse bamwe ntibanumve ukuntu bagiye
kwicarana n’abandi binjiye nta kintu na kimwe bishyuye.
Bamwe muri bo bafashe umwanzuro wo kutazongera kugura amatike ahubwo bakazajya bategereza kugeza agizwe ubuntu.
Ikigaragara ni uko ibi bikorwa byo kugira amatike ubuntu umukino ubura iminota
micye ngo utangire mu gihe byakomeza nta mufana wazongera kujya agura itike
mbere ahubwo byazaba akamenyero kugeza
ubwo amakipe agiye abihomberamo.
Gufata umwanzuro wo kwinjiriza abafana ubuntu umukino ubura iminota micye ngo utangire bishobora kuzagira ingaruka zo gutuma hari abafana banga kugura amatike
Ku mukino Amavubi yakinnyemo na Nigeria abafana bamwe binjiriye ubuntu abandi barishyura
TANGA IGITECYEREZO