Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel aritegura gutanga ikiganiro mu gace kiswe “Meet me Tonight” kahariwe umutumirwa aho azaganiriza urubyiruko n’abandi bazitabira igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy, kizaba ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2024.
Nk’ibisanzwe kizabera
muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Abaye
umuyobozi wa kabiri ugiye gutanga ikiganiro muri ibi bitaramo biba kabiri mu
kwezi, nyuma ya Tom Close, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe
gutanga amaraso muri RBC.
Ariko kandi muri “Meet me
Tonight” hagiye hatumirwamo abahanzi mu ngeri zinyuranye, abashoramari,
abacuruzi, abahangamideli n’abandi bitsa cyane ku kubwira urubyiruko uko
bakwiye kwitwara muri iyi si y’ikoranabuhanga, ndetse n’uburyo bakishakamo
imbaraga zo kwikorera no guteza imbere Igihugu.
Bisaba n’aho Gen-Z Comedy
iherekeza Nzeri ya 2024 izaba yihariye, kuko yatumiwemo abanyarwenya bakomeye
barimo nka Alex Muhangi wo muri Uganda, Mugisha Emmanuel wamenye nka Clapton
Kibonge, Michael Sengazi, Ramjaane Joshua, Manzere na Kampire, Dudu, Clement,
Pirate n’abandi.
Fally Merci utegura ibi
bitaramo yabwiye InyaRwanda, ko batumiye Meya Samuel kugirango aganirize
urubyiruko kuri gahunda zinyuranye Umujyi wa Kigali uri gutegura, ibikorwaremezo
biri guhangwa, guteza imbere ubuhanzi n’ibindi binyuranye.
Ati “Ikiganiro azatanga
kizibanda kuri gahunda z’Umujyi wa Kigali mu iterambere ry’ubuhanzi cyangwa mu
gufasha abahanzi muri rusange ndetse n’icyo asaba urubyiruko kugirango Umujyi
wa Kigali ukomeze gutera imbere. Harimo kandi n’ibijyanye no guhanga imirimo ku
bashomeri n’ibindi.”
Ibyavuye mu ibarura
rusange rya 2022 bigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali hatuye abantu 584,290 bafite
imyaka iri hagati ya 16 na 30.
Ubwo yari mu kiganiro
Waramutse Rwanda cya tariki 2 Mutarama 2024, Meya Samuel Dusengiyumva, yabwiye
urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, ko hari amahirwe menshi yo kubona imirimo.
Yagize ati “Amahirwe
burya ugomba kuyakurikirana, cyane cyane ku rubyiruko ni ugushyiramo imbaraga
ugashakisha amahirwe udahuga. Ntabwo amahirwe akwizanira, ntabwo ashobora
kugusanga ahantu uri. Hari igihe ubona abantu babiri bavukiye ahantu hamwe,
umwe atera imbere undi bikanga. Mu by’ukuri iyo ugiye kureba itandukaniro
usanga ari imbaraga buri wese yashyizemo.”
“Igihugu cy’u Rwanda ni
igihugu kirimo amahirwe menshi, buri wese rero akwiye kureba amahirwe amugenewe
akayahiga akayafata. Dufate urugero, urebye inyubako zizamurwa ntabwo zubakwa
n’imashini zubakwa n’abantu, urebye ibikorwa bitandukanye, umuntu ukeneye iki
cyangwa kiriya, hari amahirwe ataba mu cyaro, ahubwo itandukaniro ni iyo
uyabonye uyakoresha ute kugira ngo akugeze ku yandi ejo uzagende uzamuka?”
Minisitiri w'Intebe Dr
Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko muri gahunda ya Guverinoma ijyanye no
guhanga imirimo mishya ibyara inyungu ingana na Miliyoni 1,250,000, ubuhanzi
n'imyidagaduro biri mu nzego zizibandwaho kugirango bazabashe kugera ku ntego
bibaye mu myaka itanu iri imbere.
Imibare yo muri 2022,
yerekanaga ko muri rusange mu Rwanda abagera kuri 21.5% by’abagejeje imyaka yo
gukora bugarijwe n’ubushomeri ariko byagera ku rubyiruko icyo gipimo kikagera
kuri 33%, aho mu cyaro ubushomeri mu rubyiruko buri kuri 35.1% naho mu mujyi
bukaba ari 27%.
Ariko muri gahunda ya
NST2, Ngirente yavuze ko nk’Igihugu hifuzwa guhangwa imirimo mishya nibura
Miliyoni 1,250,000 mu myaka itanu. Ni ukuvuga ko buri mwaka hazajya hahangwa
imirimo mishya ibihumbi 250,000.
Dusengiyumva azatanga
ikiganiro kizibanda kuri gahunda ziteganyijwe n’Umujyi wa Kigali harimo guteza
imbere ubuhanzi
TANGA IGITECYEREZO