RFL
Kigali

Kamala Harris akomeje kwanikira Trump bahanganye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/09/2024 9:43
0


Ibipimo by'ikusanyabitekerezo ryerekeye amatora ateganijwe muri Amerika mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, bigaragaza ko Visi Perezida Kamala Harris ari imbere ya Donald Trump ibice bitatu ku ijana.



Icyemezo cya Biden cyo kureka kwiyamamaza, amakusanyabitekerezo yakomezaga kugaragaza ko ari inyuma ya Trump wahoze ari Perezida. Nubwo ari ko byateganywaga icyo gihe, amakusanyabitekerezo menshi yumvikanishaga ko Harris atakwitwara neza kurushaho.

Ariko ihatana ryarushijeho gukomera nyuma yuko atangiye kwiyamamaza, ndetse yarushije gato mucyeba we mu mpuzandengo (muri rusange) y'amakusanyabitekerezo yo mu gihugu, ndetse ni ko bikomeje kumera kuva icyo gihe.

Harris yageze kuri 47% mu nama nkuru y'ishyaka rye ry'abademokarate yamaze iminsi ine ibera mu mujyi wa Chicago, yarangiye ku itariki ya 22 Kanama (8) uyu mwaka, yasoje avuga ijambo asezeranya "uburyo bushya mu gihe kiri imbere" ku Banyamerika bose. Imibare ye yavuye aho iri gato cyane kuva icyo gihe.

Impuzandengo ya Trump na yo muri rusange yagumye hamwe, iri muri 44%, ndetse nta cyo gushyigikirwa na Robert F Kennedy byamwongereyeho kinini.

Nubwo aya makusanyabitekerezo yo mu gihugu ari uburyo bw'ingirakamaro bwo gufasha mu kumenya ukuntu umukandida akunzwe mu gihugu hose muri rusange, ntabwo byanze bikunze ari ishusho nyakuri yo gushingiraho mu kugena ibizava mu matora.

Urutse iyi mpuzandengo yakozwe mu gihugu yerekana uburyo aba bakandida bombi bashyigikiwe, haniyongereyeho ibyavuye mu kiganiro mpaka bakoze ku wa kabiri w'iki cyumweru.

Mu byatangajwe byahuriweho na CNN na Fox News bagaragaje uko abanyamerika batoye uwatsinze undi muri iki kiganiro, aho umubare mwinshi watoye ko Kamala Harris yatsinze Trump mu buryo bwo gusobanura neza imigabo n'imigambi yabo.

Mbere y'uko iki kiganiro mpaka kiba, abahaga amahirwe Harris ko ari butsinde Trump bageraga kuri 50 ku ijana ndetse na Trump agahabwa 50 ku ijana. Ibi byaje guhinduka nyuma y'amasha 4 gusa iki kiganiro kibaye aho Harris yagize 63 ku ijana naho Trump akagira 37 ku ijana.

Ku mpuzandengo y'umukandida ushyigikiwe mu gihugu, Kamala Harris afite 47% naho Trump afite 44%


Nyuma y'ikiganiro mpaka, Harris yatowe kuri 63% nk'uwatsinze (warushije Trump kuvuga) naho Trump we yagize 37%. Ibi byafashwe nk'aho uyu mugabo ariwe watsinzwe mu kiganiro mpaka








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND