Kigali

Rwanda Shima Imana: Pastor Liliose Tayi yibukije Abanyarwanda ko hari byinshi byo gushima Imana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/09/2024 8:31
0


Umushumba Mukuru wa Omega Church, Pastor Liliose Tayi Kaligirwa, yibukije Abanyarwanda ko hari ibintu byinshi byo gushima Imana nyuma y'imyaka 30 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Liliose Kaligirwa Tayi yimikiwe kuba Pasiteri mu 1995, akaba ari we washinze Itorero Omega Church muri 2004, none kuri ubu ni itorero ryagutse ryamaze gushinga imizi. Afite amashimwe menshi mu mutima we ku bwa byinshi byiza Imana yakoreye u Rwanda.

Uyu mushumba yasabye Abanyarwanda kuzitabira ku bwinshi igiterane Rwanda Shima Imana 2024 gitegerejwe na benshi muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 202 bitewe nuko hari ibintu byinshi byo gushima Imana. Yagize ati: "Hari ibintu byo gushima Imana".

Yavuze ko "kuba uyu munsi abantu babana, kuba uyu munsi abantu badushakaho ko twagasubiranyemo, bamwe bakibutse ibyo aba bakoze na bariya ariko Abanyarwanda bakaba babanye neza, hari uruhare rw’Imana yakoze mu mitima yubaka, imitima yigisha ukuri, imitima yigisha kubana, yigisha kubabarira utabitegetswe".

Yakomeje ati: "Kubabarirana no kwakirana ibyo ni ibintu bikomeye cyane byabaye mu Banyarwanda usobanurira umuntu wo hanze nta byumve. Ikitwa imbabazi ntabwo bakizi ariko Imana yakoze ikintu muri uru Rwanda, kubabarirana, kwakirana, kubana abantu bakabana Leta ikatugirira neza, ikaducungira umutekano wo hanze ari ko ugendana n'uw’imbere. 

Umutekano wo mu mutima ni ikintu ngombwa ni inkingi ikomeye, kumva utekanye kumva utuje mu mubiri wawe kumva ureba ejo ukumva hari ibyiringiro. Ibyiringiro Abanyarwanda bafite uyu munsi rero ni ibintu byo gushaka Imana".

Rwanda Shima Imana ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana "ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Iki gikorwa kizaba kuwa 29 Nzeri 2024 muri Stade Amahoro, kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

Abayobozi b’amatorero ya Gikristo ndetse n’abahanzi b’abaramyi b’ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima. Mu bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.

Aba bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel batangaje ko banyotewe no kuzitabira iki giterane ndetse amakuru ahari ni uko ari bamwe mu baramyi benshi bazaririmba muri iki giterane cyo gushima Imana ku bwa byinshi byiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Israel Mbonyi yaragize ati "Nyuma y'imyaka 30 yo kwibohora, Abanyarwanda twese dufite amashimwe adasanzwe. [...] Ndabatumiye mwese muzaze duhimbaze Imana tubwire Imana ko tuyishimye ku mirimo myiza yakoze nyuma y'imyaka 30 yose.

Kandi tunayiragize n'imyaka yose iri imbere. Nzaba mpari, n'abandi baramyi badasanzwe n'abakozi b'Imana hirya no hino. Muzaze mwese, abanyarwanda tuzaterana nk'umuntu umwe, tuvuge kugira neza kw'Imana hanyuma tunasengere n'igihugu cyacu".

Gaby Kamanzi ati "Dufite impamvu nyinshi nk'abanyarwanda zo gushima Imana. Imana yakoze ibintu byinshi kandi bikomeye mu gihugu cyacu. Turi amahoro kandi tumeze neza, twabonye iterambere. Hari impamvu nyinshi nk'abanyarwanda tugomba guhurira hamwe tugashima Imana, cyane cyane nyuma y'imyaka 30. Nzaba mpari n'abandi baramyi".

Umuyobozi Mukuru wa PEACE Plan yateguye iki giterane mpuzamatorero gisanzwe kiba muri mwaka ariko hakaba hari hashize imyaka 5 kitaba, Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko bagiteguye mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".

Arakomeza ati "Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana. Turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye".


Pastor Liliose Tayi yibukije Abanyarwanda ko hari ibintu byinshi byo gushima Imana


Rwanda Shima Imana izabera muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND