Bisa n’aho Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangiye gutekereza uko yakorera igitaramo mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, nyuma y’igihe abafana be n’abakunzi b’umuziki bamutegereje mu gikorwa nk’iki cyagutse ari wenyine.
The Ben yataramiye bwa
mbere muri iriya nyubako, ku wa 7 Kanama 2022, bivuze ko imyaka ibiri irenzeho
iminsi micye ahakoreye igitaramo cy’amateka. Icyo gihe yari yatumiwe mu
gitaramo cyiswe “Rwanda Rebirth Celebration Concert”- Yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi
barimo Bwiza, Chriss Eazy, Marina, Bushali n’abandi.
Uyu muhanzi wamamaye mu
ndirimbo zirimo ‘Habibi’, aherutse kubwira InyaRwanda ko ageze kure ibiganiro
biganisha ku kuba yakorera igitaramo muri BK Arena. Yavuze ko buri kimwe akeneye
nikijya ku murongo ‘nzabitangaza mu gihe kiri imbere’.
Umuhanzi kugirango
akorere igitaramo muri BK Arena bisaba kwishyura amafaranga ari hagati ya
Miliyoni 24 Frw na Miliyoni 27 Frw. Ariko kandi hari amafaranga angana na
Miliyoni 8 Frw wishyura ku munsi igihe ushaka gushyiramo ibyuma mbere y’uko
umunsi w’igitaramo ugera.
Bivuze ko usabye gushyiramo
ibyuma mbere y’iminsi ibiri, iyo minsi ibiri wishyura arenga Miliyoni 16 Frw.
Ibi ni nako byagenze kuri umwe mu bantu bahakoreye igitaramo muri Werurwe 2024,
kuko amafranga yari yateguye yongeyeho Miliyoni 16 Frw.
Umuyobozi Ushinzwe
Ubucuruzi muri BK Arena, Sharangaho aherutse kubwira RBA ko igiciro gisabwa
umuntu kugira ngo akorere igikorwa muri iriya nyubako kidahanitse cyane,
ashingiye ku kuba hari ishoramari ryakozwe kugira ngo iriya nyubako yubakwe.
Ati "Ibihakorerwa byose bifite uko bikorwa. Niyo mpamvu rero ikintu nk'icyo iyo abantu bavuze ngo kirahenze, birumvikana kuri bamwe na bamwe ariko biterwa nabyo. Iyo ikintu kiremereye cyangwa gihenze biterwa n'ukikoreye."
Sharangabo yavuze ko
bagira umubare munini w'abantu baba bakeneye gukorera ibikorwa byabo muri BK
Arena, bitewe nuko haba hatabayeho kubitegura kare kugira ngo batange gahunda
yabo yagutse n'igihe bazayikorera, bamwe uko bagomba kubafasha.
1.The
Ben akumbuwe mu gitaramo cye bwite
Mu myaka ibiri ishize,
The Ben yagaragaye cyane mu bitaramo yabaga yatumiwemo n’abandi bantu
banyuranye ariko nta gitaramo cye bwite yigeze akora.
Uhereye kuri kirya gitaramo
cyo muri Kanama 2022 yagikoze yatumiwe na East Gold. Mu Ukwakira 2023
yataramiye mu Burundi nabwo yatumiwe na sosiyete yahoo.
Mu minsi ishize nabwo
yataramiye mu Karere ka Musanze ari kumwe na Rema Namakula wamamaye muri Uganda.
Ndetse, ku wa 7 Nzeri 2024, yataramiye muri Kigali Convention Center, ari kumwe
na Kevin Kade na Element mu birori bya Sherrie Silver.
Bivuze ko mu myaka ibiri
ishize nta gitaramo cye bwite yigeze akora. Ndetse iyo unyujije amaso mu
mashakiro, kuva mu myaka 10 ishize ibitaramo byose yakoreye mu Rwanda yabaga
yatumiwe.
2.Igitaramo
ashobora guhuza n’ishyirwa hanze rya Album ye
Kimwe mu bintu
bitegerejwe na benshi bari mu muziki, harimo n’isohoka rya Album ye. Kuva mu
2018, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ari kugana ku musozo w’ikorwa rya
Album ye, kandi iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi banyuranye nka Sauti Sol,
Tiwa Savage n’abandi bakomeye muri Afurika.
Ariko kandi uyu muhanzi
aherutse kubwira InyaRwanda ko bidatinze iyi Album ye izajya hanze kandi ko
mbere y’isohoka ryayo azabanza kuyitegurira. Ati "Album yanjye izasohokera
igihe, izasohoka muri uyu mwaka uko byagenda kose! Ariko ndakomeza gushyira
hanze indirimbo imwe imwe kugira ngo abantu bishime. Ni muri uyu mwaka,
bishobora kuba byahinduka, ariko ndizera ko ari muri uyu mwaka."
Umwe mu bazi neza iby’iyi
Album, aherutse kubwira InyaRwanda ko uyu muhanzi yarenze urwego rwo gusohora
indirimbo buri kwezi. Yavuze ko ibikorwa yakoze mu myaka itambutse bituma agira
amakenga mbere y’uko asohora indirimbo.
Ati “Umuhanzi nk’uriya
aba ageze ku rwego rw’aho asohora indirimbo yabanje kuyitondera. Nk’ubu hari
indirimbo ze tuba tuzi ko zarangiye, ariko ashobora kugaruka muri studio
akavuga ati 'iri jambo reka turihindure, buriya mwe murabona rikwiye'? Cyangwa
se akavuga ati 'buriya twiyambaje ‘Producer’ runaka agashyiramo akandi kantu
byaba byiza kurushaho.”
3.Ni
igitaramo ashobora kuzahuza n’uburyo yashyigikiye abahanzi bato
Ushingiye ku kuntu The
Ben asobanura uburyo ari gutegura iki gitaramo cye, yumvikanisha ko azaha
umwanya abahanzi bashya cyane cyane abo bakoranye indirimbo mu bihe
bitandukanye.
Mu gihe yabarizwaga muri
Amerika, bamwe mu bantu bagiye bamushinja kudakorana indirimbo n’abahanzi
bakizamuka mu rwego rwo kubafata akaboko.
Ariko ko mu gihe cy’imyaka
ibiri ishize ari mu Rwanda, yashyize imbere cyane mu gukorana indirimbo n’abahanzi
bashya barimo nka Kevin Kade, Element n’abandi.
Mu gihe ari kwitegura iki
gitaramo, birashoboka ko azaha umwanya munini abahanzi bakoranye ndetse n’abandi
yagiye yumvikanisha ko batanga icyizere mu muziki.
4.Abafana
baranyotewe
The Ben agarukwaho cyane
ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bantu bavuga ko adashyira imbaraga cyane mu
rugendo rwe rw’umuziki.
Abavuga ibi bashingira ku
kuba adasohora indirimbo mu buryo buhoraho, mu gihe bizwi ko Album ye
yarangiye, indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi zarangiye n’ibindi.
Bisa n’aho iki gitaramo
cyaba ari icy’ubwiyunge n’abafana be, ahanini biturutse mu kuba kuva mu myaka
ibiri ishize baramubonye cyane mu bitaramo by’abandi.
Ariko kandi The Ben
yigeze kuvuga ko gutinda gusohora indirimbo ahanini biterwa n’uko hari ibindi
aba ahugiyemo. Ati "Kimwe mu byo abakunzi bacu birengagiza ni uko nyuma
y'umuziki, n'iy'isi tubamo y'umuziki harimo n'ubundi buzima bwite. Mfite
'Business' nkora muri Amerika aho mba. Rero hari igihe biguhuza."
5.
Abafana be bameze nk'ab'amaraso
Uyu muhanzi yatangiye
umuziki mu 2008 ari gusoza amashuri yisumbuye. Nyuma y'umwaka umwe, ubwo ni
ukuvuga mu 2009 atangira guhatanira ibihembo bya Salax Awards byari bigezweho
kiriya gihe.
Asobanura ko imyaka irenze 15 ari mu muziki kubera ko yashyigikiwe. Ati "Nta nzira itagira inzitane. Ugereranyije muri rusange, iyo ntangira Abanyarwanda ndetse n'abafana bagiye baguka impande z'Isi ntabwo byari kuba byoroshye.
Nubwo bwose muri urwo
rugendo, hari ibyo uhangana nabyo ku giti cyawe. Hari ibyo uhura na byo
udakenera kugira abo ubibwira, hari ibiguhungabanya byawe bwite ariko mu
ishusho ngari bagiye batuba hafi, ndetse baradukomeza. Ntabwo byari byoroshye
ariko byari bikwiriye.”
The Ben yumvikanisha ko
nubwo azi neza ko adahozaho mu gukora imiziki, ariko yishimira ko afite
abafana bameze nk'abavandimwe, ku buryo babasha kumwihanganira kugeza igihe yemereje
isohoka ry'indirimbo ze.
Ati "Dufite abafana
bameze nk'aho harimo isano y'amaraso. Ni abafana bafite umusingi ukomeye cyane.
Ndamutse ncitse intege, naba mbahemukiye cyane. Nanone hari igihugu
kidushyigikiye, mbese ni abafana bakomeza kutubwira ngo ntuhagarike, komereza
aho."
The Ben ni umwe mu
bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wagiye ugaragaza ko gushyira hanze
indirimbo bisaba ibintu byinshi birenze ibyo abantu batekereza. Mbere y’ubukwe
yasohoye ‘Ni Forever’ yagiye hanze tariki 16 Ukuboza 2023, mu gihe haburaga
iminsi micye ngo ahamye isezerano rye na Uwicyeza Pamella, mu birori by'ubukwe
byabaye tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.
Ariko kandi yasohotse
hashize umunsi umwe, akoze umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani
bwa Jalia Garden hafi ya Intare Conference Arena.
Mu 2022, The Ben yataramiye muri BK Arena binyuze mu gitaramo 'Rwanda Rebirth Celebrations'
AMEZI UMUNANI ARASHIZE THE BEN ASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YISE 'NI FOREVER'
TANGA IGITECYEREZO