Massamba Intore wajyanye ibyishimo by'igisagirane muri Canada muri gahunda z'umuziki, yibukije abari mu buhanzi kureka induru abibutsa ko inshingano yabo ya mbere ko ari ugusenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu.
Massamba Intore avuga ko agiye muri Canada anezerewe bishingiye ku bihe by’agatangaza yagiriye mu gitaramo aheruka
gukorera muri BK Arena. Ati: ”Ubu ndacyari mu mwuka mwiza uryoshye.”
Bimwe mu bintu yishimiye mu
gitaramo aheruka gukora harimo ubwitabire bw’abantu bwari hejuru, uburyo we
n'abo bakoranye bari biteguye, uburyo itangazamakuru ryamushyigikiye no kubona
abana bato bizihiwe.
Aha niho ahera atanga isezerano ku bakunda ibyo akora
ko azakomeza kubaha ibyishimo biruseho kuko bakomeje kumuba hafi no kumutera
imbaraga, anabwira abari muri Canada ko yiteguye kubataramira bigatinda.
Yagarutse kuri 'Saga' iri mu myidagaduro
agaragaza ko itari ikwiriye ahubwo ko abantu bakabaye basenyera umugozi umwe
bakareka induru, bakagira ubupfura, "abantu bakareka kuba abanyamusozi.”
Yongeraho ati: ”Bagakunda igihugu cyabo bakagikorera
bakareka ibintu bitagize icyo bimariye igihugu, abantu barabakunze ni abahanzi
beza, nibakomeze muri iyo nzira nziza twubake uru Rwanda rwacu.”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA INTORE
Massamba Intore yerekeje muri Canada nyuma y'igitaramo cy'amateka yakoreye muri BK Arena Mu byanejeje Massamba Intore harimo ubwitabire bwo hejuru bw'abantu, akavuga atazatenguha abakunzi be ahubwo ko azakomeza kubaha ibyishimo bisendereye
TANGA IGITECYEREZO