Na n’ubu ibikomere biracyari bishya! Umuhanzi wamenye nka Bahati Makaca yatangaje ko mu 2018 yarozwe n’umuntu yaje kumenya amuziza ko akora umuziki, bituma ahitamo kubivamo atangira urugendo rwo gukina filime mu rwego rwo guhunga abamuhigaga.
Ariko kandi bitewe n’ubuzima
yabayemo mu itsinda rya Just Family, ndetse n’ibitaramo bagiye bakora, yumvaga
ko atazahagarika umuziki uko byagenda kose.
Yumvikanisha ko mu minsi
ishize ibiganiro yagiranye n’umuraperi Ama G The Black ndetse na Young Grace,
ari byo byatumye ahitamo kongera kubura umutwe, kuko mu minsi iri imbere
azashyira hanze indirimbo ye nshya.
Bahati yibuka ko yahawe
uburozi muri Kanama 2018 nyuma y’isozwa ry’irushanwa Primus Guma Guma Super
Stars. Kandi ko uwamuroze umuzi neza nubwo buri gihe yirinda kuvuga amazina ye,
kugira ngo adakoma rutenderi.
Asobanura ko yahawe
uburozi binyuze mu nzoga. Kandi ko yarwaye kuva muri Kanama 2018, bigeze mu
ntangiriro za 2020, abasha gutora agatege.
Mu kiganiro cyihariye na
InyaRwanda, Bahati yavuze ko yaje kumenya umuntu wamuroze, kandi ko bari
inshuti mu buryo bukomeye ku buryo n’ubu bakomeje kuvugana.
Ati “Naramumenye cyane!
Yari n’inshuti yanjye, kandi yari umuntu wo muri ‘Showbiz’ ariko ntabwo nigeze
mbimubwira, ariko hari ukuntu nkigendana nawe n’ikigare cyose, ariko ntabyo
nigeze mubwira naramwihoreye.”
Bahati yavuze ko ari
umuhamya w’uko muri ‘Showbiz’ harimo amarozi, anashingiye ku kuba mugenzi we
Riderman yarigeze gutangaza ko hari abagerageje kumuroga mu bihe bitandukanye, ariko
Imana igakinga akaboko.
Ati “Sinjye gusa, kuko na
Riderman yigeze gutangaza ko hari abagerageje kumuroga mu bihe bitandukanye.
Nabonye avuga ko hari abamuroze, ageze mu rugo aruka amaraso. Ndi umuhamya w’uko
muri ‘showbiz’ harimo amarozi menshi cyane.”
Uyu muhanzi wamamaye mu
itsinda rya Just Family, avuga ko muri ‘Showbiz’ harimo urwango, uburyarya no
guhemukirana bya hato na hato mu buryo butandukanye.
Ati “Iyi ‘Showbiz’
kugira ngo wemere ko irimo uburyarya bwinshi, fatira urugero ku bahanzi
batagikora umuziki, batagikora inkuru zituma bacuruza. Uzarebe ko hari umuntu
uba ubitayeho, nta munyamakuru ushobora gutekereza ati reka mpamagare uyu
muhanzi tumenye amakuru ye, tumenye abayeho gute? Nta muhanzi ushobora kuvuga
ati umuhanzi runaka ko atakivuga abayeho gute? Muri ‘showbiz’ bavuga umuntu
bakeneye, cyangwa uri gucuruza.”
Yavuze ko bitangaje
ukuntu muri ‘Showbiz’ umuntu aguha imbabazi, ariko nyuma agakomeza gukora
ibikorwa bishamikiye ku gusebya mu ruhame.
Bahati Makaca asobanura
ko kwinjira muri Cinema, ari icyemezo yafashe nyuma ahunze umuziki kubera ko
yabonaga ko abantu bagikomeje kumuhiga. Ati “Naravuze nti ibi bintu mbona
abantu batangiye gushaka kunyiciramo, reka mbivemo, uru ruganda rurimo abantu
benshi cyane barozwe, bakivuza bagakira. Umunsi asigaye aba ari ahantu ari
kunywa Fanta yahaguruka akajyana ikirahure cye.”
Bahati Makaca yatangaje
ko muri 2018, inshuti ye yamuhaye uburozi akiva muri Primus Guma Guma Super
Stars
Bahati yavuze ko akimara
gukira yakomeje kugendana n’uwo muntu wamuroze, kuko bari inshuti
Bahati yavuze ko yinjiye
muri Cinema nk’ubuhungiro, kuko yabonaga mu muziki bamuhiga
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME BAHATI AMAZE IMINSI ARI GUKORAHO
">
TANGA IGITECYEREZO