Showbiz yabaye Showbiz nzakagendana muri iki gihe! Amashusho n’amafoto by’urukozasoni birahererekanwa ubutitsa, abandi bambariye gutana mu mitwe- Mbese, buri wese ategereje ikibi cyaba kuri mugenzi we ubundi akamwota koko yisunze ibyuma bifata amashusho, ubundi akamwicarira ku muyoboro we wa Youtube.
Ni ingingo yatumye inzego
zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), zihaguruka zisaba buri wese
witwikira umutaka wa ‘Showbiz’ akandagaza mugenzi we kubireka, kuko bigize
icyaha.
Byaturutse ku nkundura ya
Nyarwaya Innocent [Yago], wanditse ubutumwa ku rubuga rwa X agaragaza ko
yahunze igihugu kubera abo yise agatsiko kari kamaze imyaka ine bamukorera
iyicarubozo. Kandi yagiye avuga amazina ya bamwe mu bantu bashatse gupyinagaza
izina rye.
Uyu musore kandi yagiye
ateguza bagenzi be bahanganye ko nabo ibyabo bizajya hanze. Nk’aho ibyo
bidahagije, yabisikanye na Murangi Sabin mu ruvugo, nyuma y’amashusho yagiye
hanze, bivugwa ko yari kumwe na Ngwinondebe wamamaye mu Itorero Inyamibwa.
Izi nkuru ariko zavuzwe
nyuma y’igihe muri ‘Showbiz’ havugwamo ubugambanyi bwa hato na hato, amarozi,
kujya mu bapfumu n’ibindi benshi batekereza ko bitari bikwiye mu bana b’u
Rwanda.
Si rimwe si kabiri,
wumvise ubuhamya bw’abantu bavuze ko barozwe na bagenzi babo, ariko nyuma yo
kwivuza, Imana igakinga akaboboko.
K john wamamaye ku mbuga
nkoranyambaga aherutse gutanga ubuhamya bwatunguye benshi. Ku rubuga rwa X
aganiriza na bamwe mu bantu bazwi yavuze uburyo yarozwe, ndetse abarimo Patycope
na Young Grace bazi neza urugendo rw'uburwayi bwe 'kubera ibintu nk'ibi
by'amashyari'.
Yavuze ko akimara guhabwa
uburozi byamusabye kujya ku Gisenyi, avugwa n'umubyeyi w'umwe mu baririmbyi mu
itsinda rya The Same. Ati "Niwe wamvuye, uburozi bw'iyi 'Showbiz'.
K John avuga ko kutagaragara cyane muri 'Showbiz' muri iki gihe, bituruka ku bihe bisharira yanyuzemo. Yavuze ko Leta ikwiye gushyira imbaraga mu bibazo biri muri 'Showbiz', ndetse igashyiraho amategeko ahana.
Yavuze ko hari igihe
yicaraga mu kabari akabona umuntu udahari. Ati "Iyi 'Showbiz' iri mu
bugome, abantu bashaka kwica bagenzi babo. Njyewe hari igihe nicaraga mu kabari
nkajya mbona uwo muntu ntabwo namuvuga nawe ariyizi, nkamubona mu maso yanjye
kandi ntawuhari. Ari umuntu w'umusitari nafashaga. Ibi si ibintu ndi
kubahimbira...."
Yunganirwe n’umuhanzikazi
Nessa wavuze ko abayeho mu buhungiro, kandi ko mu ndirimbo zirenga 300 bamaze
gukora, batigeze babona abantu babashyigikira. Avuga ko mu myaka 13 ishize ari
mu muziki, hari abagerageje kumwica, ndetse yahisemo guhungisha umwana we
kugirango atazagira ikibazo.
Anavuga ko yahisemo kuva
iwabo kuko yari amaze kubona ko hari abantu bazaga iwabo bamushakisha. Nessa
yavuze ko yigeze kubwirwa na M Irene ko 'bazanyica'.
Igihe
kirageze ko abari muri ‘Showbiz’ bajyanwa mu Itorero?
Mu myaka 30 ishize,
Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gutoza Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye
binyuze mu Itorero. Aho abarijyamo bigishwa indangagaciro n’umuco.
Itorero ryahozeho mu
Rwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni ari “Irerero” . Abanyarwanda batorezwagamo
kumenya umuco n’uburere by’Igihugu, gukunda umurimo, gukunda u Rwanda no
kururwanira ishyaka, n’ibindi byose byabatozaga umuco wo kwigira no kwihesha
agaciro bishingiye ku kumenya amateka basangiye n’indangagaciro na kirazira
by’umuco nyarwanda.
Nyakubahwa Perezida wa
Repubulika Kagame Paul arigarura ku wa 16 Ugushyingo 2007 yabwiye Abanyarwanda ati:
“Twaje gutangiza gahunda y’Itorero ry’Igihugu nk’uburyo twihariye kandi bukomoka
ku muco nyarwanda”. Yakomeje agira ati: “Itorero ry’Igihugu ryari ishuri ryo gutoza
no kwigisha Abanyarwanda gukunda Igihugu, kukiyobora neza, guharanira ubutwari,
kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo, no kwirinda ubutsimbanyi,
n’ibindi…”
Umwe mu bakoresha urubuga
rwa X mu mazina ya Paul Kagame 2029, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, yanditse
agaragaza ko ashingiye ku bintu bimaze igihe bivugwa muri ‘Showbiz’ atekereza y’uko
igihe kigeze ko bajyanwa muri Itorero kwigishwa.
Ati “Ariko mfite
igitekerezo. Ko ndeba ibibazo bya munyangire bikomeje kwiyongera, inzangano,
gusebanya…Ntakuntu buriya Minisitiri Dr. Damascene na Minisitiri w'urubyiru ko wategura/bategura
itorero ry'abantu baba muri ‘Showbiz’ rwose hakabaho kwiyunga no kwimika Ndi Umunyarwanda.
Birakabije cyane pe.”
Mu gusubiza, Minisitiri
w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana,
yumvikanishije ko nta muti n’umwe utashwa mu gucyemura iki kibazo cyumvikanye
mu bakora ‘Showbiz’ muri iki gihe.
Ati “Ibitekerezo mutanga
n’impungenge mufite birumvikana kuri iki kibazo n’ibindi bisa nkacyo. Ntabwo
twabyihoreye. Dukoresha kandi tuzakomeza gukoresha uburyo bwose bwo kwigisha
umuco n’indangagaciro zawo. Ndanakwizeza ko nta buryo na bumwe bushobora
gutanga umusaruro twirengagiza.”
Icukumbura ryakozwe na
InyaRwanda, ryageze ku nkuru y’abahanzi babiri bigeze kuramukanya bahuriye mu
kabari, umwe atashye, undi asigara atwika (gutwika) ishati yari yambaye kubera
ko mugenzi we yari yamukozeho ubwo yamuhoberaga.
Ryanageze ku nkuru
y’umunyamakuru wafunzwe, nyuma y’uko aryamanye n’umukobwa bwacya uwo mukobwa
akitabaza inzego avuga ko yamufashe ku ngufu. Ariko kandi, yaje kumenya ko ari
abahanzi bamugambaniye, kubera ko yari amaze igihe kinini abagarukaho mu
biganiro yakoraga kuri Radio.
Ibitekerezo mutanga n’impungenge mufite birumvikana kuri iki kibazo n’ibindi bisa nkacyo. Ntabwo twabyihoreye. Dukoresha kandi tuzakomeza gukoresha uburyo bwose bwo kwigisha umuco n’indangagaciro zawo. Ndanakwizeza ko nta buryo na bumwe bushobora gutanga umusaruro twirengagiza. https://t.co/qA9C38hHnj
— Dr. Jean Damascene BIZIMANA (@DrDamascene) September 9, 2024
TANGA IGITECYEREZO