RFL
Kigali

Abize ku Nyundo bakoze igitaramo cyo gufasha umubyeyi ukeneye arenga Miliyoni 50 Frw yo kwivuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2024 9:22
0


Bamwe mu banyeshuri bize amasomo y’umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, bahuriye mu gitaramo cyiswe “Umutima Charity Music Concert” mu rwego rwo gukusanya amafaranga akenewe arenga Miliyoni 50 Frw yo kuvuza umubyeyi wa Camilla.



Ni igitaramo cyabaye gihurirana n’igitekerezo Kenny Mirasano yari amaranye imyaka ibiri, aho atekereza kujya akora ibitaramo nk’ibi bigamije gufasha abatishoboye cyangwa se bakeneye inkunga ibafasha gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Byatumye uyu muhanzi yumva vuba igitekerezo cya Camilla, yiyemeza guhuza imbaraga na bagenzi be, bategura iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya mbere bise ‘Umutima Charity Music Concert’, cyari kigamije gufasha uriya mubyeyi.

Uyu mubyeyi yitwa Bizimana Jean Marie Vianney amaze igihe kinini agize uburwayi bukomeye bwa ‘Parkinson disease (PD)’ bwagoye umuryango we. Kuko bagiye kumuvuza muri Kenya, no mu Busuwisi, nyuma y’uko mu Rwanda bari bagerageje bikanga, bikaba ngombwa ko yoherezwa muri biriya bihugu.

Nyuma yo kwivuriza buri biriya bihugu, yasabwe Miliyoni 50 Frw kugirango ajye kuvurirwa mu Buhinde. Ni ibintu byagoye umuryango we kuko amafaranga basabwa ari menshi, binatewe n’uko hari andi amafaranga batanze bamuvuza hirya no hino.

Camilla ari nawe ufite umubyeyi urwaye, yagize igitekerezo cyo guhuza na mugenzi we Bryan, bategura igitaramo cyo gushakisha amafaranga yafash umubyeyi we kujya kwivuza mu Buhinde.

Ni igitekerezo basangije Kenny Mirasano, bihurirana n’uko yari amaze imyaka ibiri atekereza gukora ibitaramo nk’ibi bifasha abantu bafite ibibazo bitandukanye.

Umucuranzi wa Gitari, Bolingo Paccy yatanze ibyishimo muri iki gitaramo cyabaye ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024

Itsinda Abutazi Duet ryigaragaje cyane mu ndirimbo zinyuranye muri iki gitaramo cyihariye


Bryan yisunze indirimbo zinyuranye yatanze ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo


Umuhanzikazi Neema Rehema uherutse gushyira hanze Extended Play ye ya mbere


Umuhanzikazi Lee Dia wo mu itsinda Sea Stars, yigaragaje cyane muri iki gitaramo


Itsinda rya Shauku Band ryamamaye mu bitaramo binyuranye ryatanze umusanzu waryo muri iki gitaramo


Umucuranzi wa Saxophone, Sax Water yacuranze muri iki gitaramo yikuye umwambaro wo hejuru


Camilla ufite Papa we urwaye ukeneye arenga Miliyoni 50 Frw kugirango ajye kwivuza


Otis Kayonga yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo cyabereye Mundi Center


Dawidi usanzwe ari umuhanga mu gucuranga ibicurangisho binyuranye


Umuhanzi Kenny Mirasano yumvise vuba igitekerezo cyo gukora igitaramo nk’iki cyo gufasha umubyeyi ukeneye ubufasha








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND