RFL
Kigali

Yakozwe mu macupa ya Pulasitike! Icyatumye ikanzu ya Bwiza ihabwa igikombe muri ‘The Silver Gala’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2024 17:14
0


Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza yasazwe n’ibyishimo, nyuma y’uko ikanzu yaserukanye mu birori “The Silver Gala” yahawe igihembo ihize izindi zaserukanwe n’inkumi n’abagore muri ibi birori byari bibaye ku nshuro ya mbere.



Uyu mukobwa w’i Nyamata, yageze muri ibi birori byabereye muri Kigali Convention Center, ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, ahagana saa tatu z’ijoro, avuye kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byabereye i Gucumbi.

Yahageze anyurana n’abandi ku itapi itukura akomereza aho ibirori byabereye. Yari yambaye ikanzu ifite amababa amutwikiriye, ndende mu burebure, ku buryo yari yitwaje umusore w’ibigango wagendaga amufashije kugirango abashe gutambuka.

Ubwo yinjiraga ahabereye ibi birori, yahuriye mu nzira n’abarimo Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, ndetse na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.

Umuhangamideli, Niyigena Maurice washinze inzu y'imideli ya Matheo wahanze iriya kanzu Bwiza yaserukanye yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe mu gihe cy’amezi abiri.

Kandi bayikoze bajyanishije n’ikirango cy’iyi nzu y’imideli. Yavuze ati “Yatangiye gukorwa nko ku wa 25 Kamena 2024, nibwo twatangiye ibintu byose byasabwaga. Twayikoze muri icyo gihe kingana gutyo, kandi ariya mabara asobanura ikirango cyanjye, umukara ndetse n’ibara rya zahabu, imeze nk’ishashagirana cyane.”

Yavuze ko iriya kanzu yahize iyo yambitse Mucyo Sandrine kubera ko  “twashakaga kwibutsa abantu kwita ku bidukikije’.

Ati “Urabona ko hari nk’imyenda tuba dukora ugasanga amasaro amwe na mwe yangiza ikirere, yangiza ubutaka… nakoresheje amacupa ya Pulasitike y’uruganda rwa Inyange yatunganyijwe avamo indabo.”

“Mbese, iriya kanzu yo ubwayo yari iyo gukangurira abantu kwita ku bidukikije cyane cyane, kuko twakoresheje ibikoresho bidasanzwe bikora imyenda ariko urabona ko twakozemo umwenda mwiza.”

Niyigena yavuze ko indabo zigaragara kuri uyu mwambaro zikoze mu macupa ya Pulasite, harimo kandi ibikwasi n’ibitambaro bitangiza ubutaka. Kandi igura amadorali 1700, uyashyize mu manyarwanda ni hafi 2,289,133.30 Frw.

Asobanura ko ishobora kuba yarahize izindi inkumi zaserukanye, bitewe n’uburyo yari ikozemo, no kuba yarahanzwe mu bikoresho bitangiza ikirere nk’uko izindi zimeze.

Bwiza yageze mu cyiciro cya nyuma ahaganiye igikombe n’umunyamideli witwa Mucyo Sandrine. Ikanzu Sandrine ikoze mu buryo bwo kwishimira ibimera, ari nayo mpamvu yari igizwe cyane n’amabara y’icyatsi.

Yari ikoresheje ibikoresho birimo rase (amarase) y’inkweto, amasaro, amatisi (tissue) akoreshwa ku myambaro y’abageni. Ni akanzu igura amadorali 2300, uyashyize mu manyarwanda ni Miliyoni 3,097,062.70 Frw.

Niyigena Maurice washinze ‘Matheo’, si izina rishya mu bangamideli, kuko yagiye akorana n’abahanzi barimo Kevin Kade, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Ariel Wayz, umunya-Korea, Jinkyoung Hong, umukinnyi w’umupira, Osagie Christopher, gafotozi Hugo Arvizu n’abandi.


Bwiza yahize bagenzi be yegukanye igikombe cy’umukobwa wari wambaye ikanzu nziza 


Mucyo Sandrine yashyikirije igikombe Bwiza nyuma y'uko amuhize


Ikanzu Bwiza yaserukanye yari ikoze mu macupa ya Pulasitike y’uruganda rwa Inyange 


Ubwo Bwiza yageraga kuri Kigali Convention Center, yaramukanyije na Miss Mutesi Jolly, Miss Nishimwe Naomie na Miss Nshuti Dive Muheto


Bwiza yaserutse mu ikanzu ihagaze arenga Miliyoni 2 Frw, ndetse yahanzwe mu mezi abiri ashize 



Iyi kanzu ya Bwiza iriho amasaro n'indi mirimbo y'ubwiza itandukanye


Mucyo Sandrine yaserukanye ikanzu ihagaze arenga Miliyoni 3 Frw, ariko ntiyabashije gutwara igikombe


Kanda hano urebe amafoto yaranze ibirori 'The Silver Gala' muri Kigali Convention Center






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND