Umuhangamideli, Niyigena Maurice ufite inzu y'imideli ya Matheo, yatangaje ko ikanzu umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yaserukanye mu birori bye “The Silver Gala” yakozwe mu gihe cy’iminsi ibiri n’abantu 12, kandi bitaye cyane kuri buri kimwe cyari gutuma uyu mukobwa agaragara neza imbere y’ibihumbi by’abantu yari yatumiye.
Sherrie Silver yaserutse mu
ikanzu y'ibara ry'umukara ndende, kandi ifite ikindi gitambaro kinini inyuma,
ku buryo byasabaga rimwe na rimwe kumuteruza inyuma kugirango itamutega muri
ibi birori.
Ni ikanzu yari ikoranywe
ubuhanga, iriho imirimbo y'ubwiza, imeze nk'amababa, indi iri mu rucyenkerero,
harimo indi mirimbo imeze nk'irereta. Kandi yari ikoze mu buryo isa n'aho imuzengurutse
igapfuka igice cy'inyuma cy'umutwe we n’imbere mu gituza cye kugeza ku maboko
ariko ntabwo ipfutse amaboko yose.
Niyo kanzu yaserukanye ku
itapi itukura (Red Carpet), ubwo yari kumwe n'umunya-Nigeria, Runtonw yari
yatumiye muri ibi birori. Ni nayo yinjiranye mu birori bye byabereye muri
Kigali Convention Center, ku wa Gatandtau tariki 7 Nzeri 2024.
Ndetse, ubwo yaganiraga
na Miss Nishimwe Naomie kuri ‘Red Carpet’ ni iyi kanzu yari yambaye. Ariko
bigezemo hagati yagiye guhindura, yambara indi.
Umuhangamideli Niyigena Maurice
washinze 'Matheo' ari nayo yambitse Sherrie Silver, yabwiye InyaRwanda, ko
iriya kanzu yakozwe mu gihe cy'iminsi 2 n'abantu 12, bari bahuriye ku kujyanisha
n'ibyifuzo by'uyu mukobwa n’izina rye.
Yavuze ko ikoze mu bwoko
butatu bwa ‘tissue’ (soma tisi), wongeyeho mwambaro uri mu gice cye cy'umugongo
n’imbere mu gituza. Niyigena Maurice anavuga ko iyi kanzu "yari
itakishijwe amasaro n'indabo zakozwe n'intoki zashyizwe mu buryo butandukanye,
kugirango igaragare uko mwayibonaga."
Yavuze ko yakoze iyi kanzu
"kugirango njyanishe n'igisobanuro cy'izana rye ndetse n'ukuntu sosiyete
imufata muri rusange'.
Yungamo ati "Nanabitekerejeho ngendeye ku izina rye 'Silver', no kuba byari ibirori by'imyambarire n’umusangiro wihariye 'Gala', kandi nanahuje biriya byose, kugirango mpuze n'uwo ariwe n'uko abantu bamuzi muri rusange'.
Matheo yavuze ko iyi
kanzu itari ku isoko ari nayo mpamvu atatangaza igiciro cyayo, kuko yakozwe ari
imwe. Ati "Iriya rero ntabwo iri ku isoko, kubera ko yari iye, niwe wasabye
uko ikorwa, ntabwo igiciro nagishyira hanze, kubera y'uko nyine
yarayitwaye."- Bisobanuye ko nta yindi kanzu nk'iyi wabona ku isoko, kuko
iriya yakorewe Sherrie Silver gusa.
Sherrie ni umukobwa w’imyaka
28 wavutse mu mwaka 1994. Ni ikinege mu muryango. Afite mama we witwa Florence
Silver.
Kubera ukunu yakunzwe
cyane byatumye ahabwa igihembo kiswe “The Best Choreography” cyatanzwe mu
marushanwa yo mu 2018 ya MTV Music Awards.
Yagaragaye mu ndirimbo
nyinshi abyina. Ariko yaje guca agahigo ubwo yagaragaraga abyina mu ndirimbo y’umuhanzi
Childish Gambino yise' “This Is American.”
Muri Gashyantare 2022,
yubakiwe ikibumbano mu Mujyi wa London ateze amaboko nk’urimo kubyina, mu buryo
Abanyarwanda babyina bateze amaboko.
Icyo gihe yanditse kuri
konti ye ya Instagram agira ati “London ifite ibibumbano (Statues) byinshi
by’inyamaswa kurusha abagore, none ubu mfite ikibumbano cyanjye i London,
uburyo kiremye ni ugutega amaboko nk’uko mu ndirimbo gakondo z’Abanyarwanda
babikora. Ntewe ishema no kuba ndi Umunyafurika kandi nshaka kuyihagarira aho
ari ho hose hashoboka”.
Iki kibumbano yari
yakizanye i Kigali mu birori byabereye muri Kigali Convention Center. Bisanzwe
bikorwa n’uruganda rwa Adidas mu rwego rwo guha agaciro no gushyigikira abagore
b’indashyikirwa, babaye urugero mu rubyiruko.
Mu 2019, uyu mukobwa w’i
Huye yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi
(IFAD). Ndetse yahuye na Papa Francis.
Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye mu mbyino yaserutse mu birori bye yambaye ikanzu yakozweho n’abantu 12
Ikanzu ya Sherrie Silver
yakozwe mu gihe cy’iminsi ibiri - Aha yari kumwe na Runtown kuri ‘Red Carpet’
Umuhangamideli Niyigena Maurice
washinze 'Matheo', yatangaje ko ikanzu yambitse Sherrie Silver yahise ikurwa ku
isoko kubera ubusabe bw’uyu mukobwa
Miss Nishimwe Naomie
yakiriye Sherrie Silver kuri ‘Red Carpet’ bagirana ikiganiro cyagarutse kuri
ibi birori
Sherrie Silver yaserutse muri ibi birori yambaye ikanzu yariho indabo zakozwe n’intoki n’indi mirimbo y’ubwiza
Sherrie Silver ari kumwe n'abarimo Noopja washinze Country Records
KANDA HANO UBASHE KUREBA IBYARANZE IBIRORI 'THE SILVER GALA'
AMAFOTO: TNT
TANGA IGITECYEREZO