Birashoboka ko Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, ari mu bantu bari bambaye imyenda ihenze mu birori “The Silver Gala” byateguwe n’umubyinnyi mpuzamahanga, Sherrie Silver mu rwego rwo gushakira inkunga umuryango wita ku bana batishoboye ‘Sherrie Silver Foundation’ yashinze.
Byabaye mu ijoro ryo ku
wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center ku nshuro ya
mbere. Ni ibirori byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, yaba muri Basketball,
mu mupira w’amaguru, abahanzi, abanyapolitiki, abanyamideli n’abandi.
Mutesi Jolly yageze muri
ibi birori ari kumwe na Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, anyura ku
itapi itukura ariko kandi yabanje gufata amafoto.
Mu kiganiro yahaye
InyaRwanda, Miss Mutesi Jolly yavuze ko ikanzu n’imyambaro y’ubwiza yaserukanye ‘bihenze’ kuko yabiguze
hanze y’igihugu. Iyo unyujije amaso mu mashakiro anyuranye, ubona ko iyi myambaro
yayiguze mu nzu y’imideli ya Elisabetta Franchi.
Ni inzu isanzwe yambika
ibyamamare ku Isi, ndetse yagiye ikorana cyane na bamwe mu byamamare bakinnye
muri filime yamamaye ‘Black Panther’. Ikorera ku migabane itandukanye nk’u
Burayi, Amerika, Afurika, Asia n’ahandi. Kandi kuri buri mugabane bagenda bagaragaza
imyambaro bahaganeye.
Iyi nzu ni yo yambitse
umunyamideli Martina Stella waserutse mu birori bya Venice Film Festival
byabaga ku nshuro ya 81. Ni nayo yambitse kandi umunyamideli Maria Borges muri
Venice Film Festival- Uyu mukobwa aheruka i Kigali, ubwo yayoboraga ibirori byo
gutanga ibihembo bya Trace Awards muri BK Arena.
Ku rubuga rw’iriya nzu y’imideli,
bavuga ko iriya kanzu Miss Mutesi Jolly yaserukanye yagenewe kuyinyurana ku
itapi itukura (Red Carpet) ariko isohokana n’amaherana. Bigaragara ko igura
amadorali 902 uyashyize mu manyarwanda ni 1,214,587 Frw.
Yanaserukanye isakoshi ya
‘Andiamo Cluthc’ igura amadorali 2,950 uyashyize mu manyarwanda ni 3,972,319 Frw. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa y’ubwiza, yanaserukanye impeta ya
zahabu ya ‘BVLGARI’ igura amadorali 2,040 uyashyize mu manyarwanda ni 2,746,959 Frw.
Si ibyo gusa, kuko yanaserukanye inkweto ya ‘Christian Louboutin’ ihagaze amadorali 742.00, uyashyize mu manyarwanda ni 999,139 Frw.
Yari yambaye kandi amaherana ya ‘Miu
Miu’ ahagaze $675, uyashyize mu manyarwanda ni 908,920 Frw. Yari
yambaye kandi isaha yahanzwe na ‘Cartier’ y’amadorali 14,000, uyashyize mu
manyarwanda ni Miliyoni hafi 19 [18,851,686] Frw.
Indi mirimbo y’ubwiza
yayiguze mu y’andi maduka atandukanye. Iyo ukoze neza imibare, ubona ko uyu
mukobwa yaserukanye ikanzu n’imirimbo y’ubwiza bihagaze 28,693,612 Frw akaba ari hafi Miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.
Miss Mutesi Jolly yaserukanye ikanzu n’imirimbo y’ubwiza bihagaze arenga Miliyoni 28 Frw
Ikanzu Miss Mutesi Jolly
yambaye igura 1,214,587 Frw, ushingiye ku mibare itangwa n’inzu y’imideli
yayihanze
Miss Mutesi yanaserukanye
isakoshi ya ‘Andiamo Cluthc’ igura amadorali 2,950
Inkweto Miss Mutesi Jolly yaserukanye ihagaze amafaranga 999,139
Ibirori 'The Silver Gala' byabereye muri Kigali Convention Center, ku wa 6 Nzeri 2024
KANDA HANO UREBEIKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MISS MUTESI JOLLY
TANGA IGITECYEREZO