RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Uko ibyamamare birimo Miss Jolly, Naomie na Runtown byaserutse muri 'The Silver Gala'

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/09/2024 9:08
1


Abantu bafite amazina azwi ku Isi mu bisata bitandukanye birimo politike, ubucuruzi, imikino, umuziki, imbyino n’ibindi bahuriye mu birori bidasanzwe bya 'The Silver Gala'.



Mu rwego rwo gukomeza gushaka ubushobozi bwo gukomeza guteza imbere Sherrie Silver Foundation hamwe no guteza imbere ubuhanzi tariki ya 07 Nzeri 2024 habaye ibirori bya Silver Gala.

Ibi birori byari bitegerejwe na benshi muri Kigali Convention Center, bikaba byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni.

Hari kandi ba Ambasaderi baharagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abayobozi ba kompanyi zikomeye nka MTN, Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University wanatanze ikiganiro.

Hari kandi Peter Obi, umwe mu banyapolitike bakomeye muri Nigeria wanahabwaga amahirwe yo kuyobora iki gihugu mu matora aheruka na we watanze ikiganiro.

Ibi birori kandi byahagurukije icyamamare mu muziki wa Afurika, Runtown watangaje ko akunda u Rwanda kandi azakomeza gushyikira ibikorwa bya Sherrie Silver.

Ni igikorwa kandi cyitabiriwe Masai Ujiri, umwe mu bashoramari bakomeye mu mikino ya Baskeball, inshuti y’u Rwanda aho agenda ashora mu bikorwa bitandukanye.

Hari abanyamahanga batandukanye baturutse mu bihugu nka Ghana, Afurika y'Epfo, Nigeria n’ahandi hagiye hatandukanye dore ko ibigwi bya Sherrie Silver byamaze kogoga amahanga.

Hari kandi abanyarwanda bari mu byiciro binyuranye barimo abahanzi nka Massamba Intore, The Ben, Element, Noopja, Bwiza, Alyn Sano, Okkama, Kevin Kade, Ish Kevin na Boukuru.

Ba Nyampinga nabo bari babukereye barimo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie na Miss Rwanda 2022 ukinafite ikamba Muheto Nshuti Divine.

Hari n’ibindi byamamare mu birebana n’ubwiza n’imideli nka Sandrine Mucyo, Umukundwa Cadette, Isimbi Model, Queen Douce na Musana Teta Hense.

Hari abanyamakuru b’itanganzamakuru bitandukanye nka Eugene Anangwe, Mukamabano Gloria na Egidie Bibio.

Ibi birori kandi bikaba byayobowe na Arthur Nkusi wunganirwaga na Sherrie Silver wabiteguye.

Mu gihe umuziki mwiza wagendaga uvagwa na DJ Sonia afatanije na DJ Toxxyk.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUTESI JOLLY WAZANYE MUHETO DIVINE

">KANDA HANO UREBE AMARANGAMUTIMA Y'ABARIMO DJ SONIA, ISIMBI MODEL, MURUMUNA WA MISS AMANDA AKALIZA

">

Ibi birori byahuriranye n'isabukuru y'umwaka ya Sherrie Silver Foundation ikomeje kwaguka umunsi ku wundiIbirori bya Silver Gala byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye bakiranwaga urugwiro n'abakobwa bo muri Kigali ProtocalBwiza, Muheto na Mutesi Jolly mu bitabiriye ijoro ryahagurukije ibyamamare 'The Silver Gala'Umuyobozi Mukuru wa ALU Frank Swaniker yatanze ikiganiro mu birori bya 'The Silver Gala'Andy Bumuntu, umunyamakuru ubihuza n'umuziki ntiyacikanwe muri ibi biroriMassamba Intore uheruka gusura Sherrie Silver Foundation agatangaza ko imutera ibyishimo bidasanzwe ntiyacikanweDJ Sonia wemeye kuzajya ajya gufasha abana ba Sherrie Foundation mu masomo ajyana no kuvanga umuzikiUmukundwa Cadette uri mu bakobwa b'abashabitsi mu ruganda rw'imideli yitabiriye 'The Silver Gala'Musana Teta Hense uri hagati wegukanye ikamba ry'umushinga mwiza muri Miss Rwanda ubu akaba akomeje gutera imbere mu bijyanye n'ubushabitsi yari yicaranye n'inshutiRuntown yari afite ibyishimo ku maso nyuma yo kubona urwego rwiza ibirori yitabiriye birihoAlyn Sano ari mu bahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori bya 'The Silver Gala'Noopja uri mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Sherrie Silver Foundation yitabiriye ibi biroriThe Ben yatanze ikiganiro ndetse agira uruhare yaba mu gukusanya inkunga no mu gususurutsa abitabiriye iki gikorwa, yaje aherekejwe n'abarimo Hilton Sonia mukuru wa Uwicyeza PamellaMasai Ujiri umuherwe n'umunyabigwi mu mikino ya Baskeball yari yabukereye Rev Pst Alain Numa ari mu bitabiriye ibi birori byanitabiwe n'Umuyobozi wa MTNIsh Kevin yari yabukereye mu birori by'agatangaza bya 'The Silver Gala'Abanyamakuru batandukanye barimo Egidie Bibio bitabiriye ibirori bya 'The Silver Gala' Hari abantu b'ingeri zitandukanye n'ibihugu binyuranye banamaze gushinga imizi mu bintu bitandukanyeAbantu banyuzagamo bagafata amashusho n'amafoto yo kubika nk'urwibutsoMiss Nishimwe Naomie wayoboye gahunda yo gutambuka ku itapi y'umutuku, aha yarimo yihera ijisho ibindi bikorwa byateguweAkanyamuneza kari kose ndetse abantu basangiye amafunguro n'ibyo kunywa by'ingeri zitandukanyeAbantu baturutse mu bihugu bitandukanye baje kwifatanya na Sherrie Silver muri 'The Silver Gala'AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com

VIDEO:Murenzi Dieudonne-InyaRwanda com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ngaboyisonga-1 week ago
    Gd kbc





Inyarwanda BACKGROUND