RFL
Kigali

The Ben, Element na Kevin Kade bandikiye amateka muri 'The Silver Gala'-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/09/2024 8:15
1


Mugisha Benjamin [The Ben], Fred Robinson Mugisha [Element Eleeeh] na Richard Kevin Ngabo [Kevin Kade] bahurije hamwe imbaraga mu buryo bw'amateka, batanga ibyishimo bisendereye mu birori by’agatangaza bya Silver Gala.



Nk'uko byari biteganijwe The Ben ari mu batanze ikiganiro mu birori byihariye bya Silver Gala bigamije gukomeza guteza imbere ubuhanzi imbere byumwihariko guteza imbere Sherrie Silver Foundation.

Ikiganiro cya The Ben kikaba cyibanze ku kwibutsa abantu ko Isi ya none ikururira abantu mu kugendera mu kigare rimwe na rimwe byangiza.

Uyu muhanzi aheraho asaba abana guhitamo neza, guhitamo kuba urumuri maze igihe bafite bakakibyaza umusaruro, anaboneraho kwibutsa abantu muri rusange ko igituma umuntu agira aho agera ari ugukomeza iteka kurinda ibyo yubatse.

Nk'uko byari byatangajwe kandi Element Eleeeh yagize umwanya wo gususurutsa abitabiriye Silver Gala mu ndirimbo ze zirimo Milele na Kashe, anashima ibyiza Sherrie Silver akomeza kuzanira u Rwanda.

Mu gosoza ibi birori Kevin Kade abifashishijwemo n’itsinda ry’abacuranzi yari yazanye, yaririmbye indirimbo zirimo Munda na Jugumila ari nako afatanya n’abana bo muri Sherrie Silver mu mbyino.

Maze ageze kuri ‘Sikosa’ yumvikana ashima The Ben wemeye ko bayikorana kimwe na Element, maze aboneraho kubatumira bafatanya kuzamura ibyishimo by’abantu baturutse mu nguni zitandukanye z’Isi.

KANDA HANO UREBE AMATEKA THE BEN, ELEMENT NA KEVIN KADE BAKOREYE MURI SILVER GALA

">The Ben yongeye gushimangira ubuhanga mu miririmbire mu buryo bwa 'Live' mu ndirimbo 'Sikosa'Kevin Kade yatanze ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye ageze kuri 'Sikosa' ashima abahanzi bayikoranye Element yatanze ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye zirimo Milele aheruka gushyira hanze anafatanye na The Ben na Kevin Kade kuririmbana mu buryo bw'amateka 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IZABAYO3 weeks ago
    NUKOSHAKA UMUHAZI BITA DIAMOND PLATINUMUZ





Inyarwanda BACKGROUND