Kigali

Yorosoye uwabyukaga- Butera Knowless avuga ku mikoranire ye na Ariel Wayz-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2024 12:01
0


Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko yamaze igihe kinini yifuza gukorana indirimbo na Uwayezu Ariel wamenyekanye mu muziki nka Ariel Wayz ariko ko mu gihe yabitekerezaga, uyu mwari yamwegereye amugezeho igitekerezo batangira gukorana kuva ubwo.



Knowless yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, nyuma yo kwitabira umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku basaga 400 basoje amasomo yabo mu ishuri Action College, mu muhango wabereye kuri Sar Motor i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Atangaje ibi mu gihe Ariel Wayz amaze igihe ari gukora kuri Album ye nshya, ndetse yamaze kugaragaza ko igeze kure igisigaye ari ukuyishyira hanze. Uyu mwari, kandi yagiye yumvikanisha ko iyi ndirimbo yakoranye na Knowless idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki.

Knowless yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe kinini yifuza gukorana na Ariel Wayz, ariko ko mu gihe yiteguraga kubimubwira, uyu mukobwa yamutunguye amubwira ko yifuza gukorana nawe.

Yavuze ati "Narabishakaga cyane ko dukorana ariko yarantanze! Yanyegereye mbere y'uko mwegera, hanyuma yorosora uwabyukaga. Turakora, kandi dukora neza kandi."

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Nyigisha’, yavuze ko amajwi y’iyi ndirimbo yamaze gukorwa, ndetse n’amashusho yayo yarakozwe.

Akavuga ko igomba kujya hanze mu gihe kiri imbere, ndetse bari gutegura uburyo bazahuza imbaraga mu kuyimenyekanisha.

Ni ubwa mbere Ariel Wayz akoranye indirimbo na Knowless nyuma y’imyaka itatu ishize atangiye urugendo rw’umuziki. Mu bihe bitandukanye, Knowless ubarizwa muri Kina Music yakunze kugaragaza ko yishimira ko hari abakobwa bari gutera ikirenge mu cye mu rugendo rw’umuziki.

Ndetse, hari amakuru avuga ko amaze iminsi ari gutekereza gufasha umwe mu bahanzikazi bashya mu rwego rwo gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda.

Ariel Wayz na Butera Knowless hagati ya Nyakanga na Kanana 2024 bamaze ibyumweru bitatu baririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda byabereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Mu ndirimbo bakoranye hari aho baririmba bagira bati “Niba ntarakubonye nkiri hasi. Sinzakubone ngeze ibicu. Uwo tutasangiye akavumbi, sinamuha n'agahumbi.”

Ariel Wayz yigeze kuvuga ko impano ye y’umuziki atekereza ko ayikomora ku babyeyi be, ku mubyeyi we (Mama) na we wabaye umuririmbyi wa ’Orchestre Ingeri’.

Ubwo yari mu kiganiro Ally Soudy On Air yagize ati “Njyewe nkiri muto nakundaga kuririmba ariko ntabwo amakuru ye menshi nari nyafite, nkunda kuririmba aho naciriye akenge nagiye mbimubaza nsanga bifitanye isano kuko nawe yaririmbaga mbere, muri Orchestre Ingeri kera sinzi uko byagenze bagenda batandakana nziko yaririmbanye na ba Samputu.”

“Urumva byatangiye nkiri muto ndirimba kubera uruhare rw’umubyeyi wanjye, nkura nkunda kuririmba gutyo. Nibwo batangiye kubona ko mbikunda noneho mu rugo haba habaye ibirori bakambwira ngo ndirimbire abashyitsi.”

Yagaragaje ko yinjiye mu muziki afatira urugero kuri Bruno Mars, umwongerezakazi Ella Mai, Kamaliza ndetse na Butera Knowless. Mu 2020, uyu mukobwa yitabiriye irushanwa "The voice Afrique Francophone" muri Afurika y’Epfo.

Ku wa 14 Gashyantare 2024, ubwo yakoraga igitaramo cyahariwe kwizihiza Umunsi w’abakundana ‘A Valentine's Night to Remember’, mu ndirimbo yaririmbye, ku mwanya wa mbere yahashyize indirimbo ‘Nzabarampari’ ya Butera Knowless.

Yanaririmbye indirimbo 'Bood Up' ya Ella Mai, 'If I Ain't Got You' ya Alicia Keys, 'A Natural Woman' ya Aretha Franklin n’izindi. Icyo gihe yumvikanishije ko yahisemo kuririmba indirimbo z’aba bahanzikazi kubera ko anyurwa n’ingabo yabo.

Muri Werurwe 2024, Knowless Butera yabwiye Isango Star ko Ariel Wayz ari inshuti ye, kandi ko indirimbo bakoranye yamaze kurangira. Ati "Indirimbo irahari. 'Audio' yararangiye'. Afite imbaraga ze, nanjye nkagira izanjye, tugahuza abakunzi noneho indirimbo ikagera kure."


Butera Knowless yatangaje ko gukorana indirimbo na Ariel Wayz byabaye amata yabyaye amavuta


Ariel Wayz aherutse kugaragaza ko yarangije ikorwa ry’indirimbo yahuriyemo na Butera Knowless 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KNOWLESS


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UZITABE' YA BUTERA KNOWLESS

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'WOWE GUSA' YA ARIEL WAYZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND