RFL
Kigali

Umutare Gaby na Manzi bizihiye abitabiriye igitaramo cyahujwe no kwizihiza Intsinzi ya Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2024 15:46
0


Abahanzi Umutare Gaby ndetse na Manzi DBest bamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye bakoreye igitaramo gikomeye mu gihugu cya Australia, cyahujwe no kwizihiza Intsinzi ya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.



Ni ku nshuro ya mbere iki gitaramo cyiswe “East Africa Festival” cyabereye muri kiriya gihugu, kandi ni ubwa mbere cyari kiririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda.

Cyahuje abahanzi bo muri biriya bihugu, ndetse n’abandi basanzwe bahakorera umuziki. Manzi DBest yabwiye InyaRwanda ko bishimiye uko iki gitaramo cyagenze, ahanini binaturutse ku mubare munini w’urubyiruko witabiriye.

Ati “Navuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye na Umutare Gaby. Kandi ni ubwa mbere abanyarwanda bataramiwe ni umuhanzi w’umunyarwanda, kandi ubwitabire bwari hejuru cyane. 

Ikindi, ni uko abafana batugaragarije y’uko badukunda, badushyigikiye, kandi bazi ibikorwa byacu, bazi imiziki yacu, kandi ko biteguye kuzakomeza kudushyigikira.”

Akomeza ati “Twagaragaje y’uko ‘Diaspora’ ari ikindi gihugu, ari urundi Rwanda, ko hasigaye hava imiziki myiza nk’indi yose iva mu gihugu. Kandi twishimiye uburyo urubyiruko rwumvise y’uko imiziki yacu bazakomeza kudufasha kuyisangiza n’abandi.”

Manzi avuga ko guhurira ku rubyiniro na Umutare Gaby byamwongereye imbaraga, kandi abona ko ari ibintu bishoboka mu muziki we. Ati “Natangiye umuziki Gaby Umutare andi hafi, kandi n’uyu munsi yakomeje kunshyigikira. Rero, guhurira mu gitaramo nawe byaranshimishije cyane.”

Uyu muhanzi muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo nka ‘Umugati’, ‘Your Side’ yakoranye na Afrique, ‘So Funny’ ndetse n’indirimbo yise ‘Juru’ aherutse gushyira hanze, ’Ndimoneza’ yakoranye n’abarimo Jowest, Khalfan, Papa Cyangwe, The Nature na Manick Yani n’izindi. 

Yavuze ko nyuma y’iki gitaramo, ari kwitegura gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere, ndetse ari kwitegura kuba yakorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

Muri iki gitaramo cyabaye ku wa 31 Kanama 2024 muri Queenslanda muri Brisbane, umujyi utuwe n’Abanyarwanda, Umutare Gaby yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka Juru, Umuntu, Urangora, Ntawundi, Ntunkangure, Messa Kamwe n’izindi zinyuranye.

Kandi iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza kuri uyu muhanzi, kuko yari amaze hafi imyaka irindwi adataramira abakunzi be.

Abitabiriye iki gitaramo bagize n’umwanya wo kwizihiza Umuganura ndetse no kwibohora. Cyanaranzwe n’umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat, Amapiano, Drill, Dancehall, RnB, Afrogako n’izindi zinyuranye.

Cyanaririmbyemo abandi bahanzi barimo Joy Key ndetse na Aidan T-Kay wahoze mu itsinda rya Two 4Real yari ahuriyemo na DJ Pius.

Manzi DBest yaherukaga kuririmba mu bitaramo bikomeye byatumye ahurira ku rubyiniro n’abarimo Harmonize, Koffi Olomide, Jose Chameleone n’abandi. 


Umutare Gaby yataramiye abakunzi be nyuma y'imyaka irindwi yari ishize 


Umutare yitaye cyane ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe 


Manzi DBest yavuze ko beretswe urukundo muri iki gitaramo 


Manzi avuga ko bateguye iki gitaramo bagamije kwizihiza intsinzi ya Perezida Kagame 


Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bifatanyije naManzi Dbest







INCAMAKE Y'UKO IKI GITARAMO CYO KWIZIHIZA INTSINZI CYAGENZE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JURU' YA MANZI DBEST

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND