RFL
Kigali

Jabo yavuye imuzi uko gutsinda irushanwa rya MTN byamufashije gukora Album ya gakondo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2024 6:32
0


Umuhanzi mu njyana gakondo ariko unacuranga inanga, Jabo yatangaje ko yagize icyizere cyo kwinjira mu muziki nyuma y'uko atsinze irushanwa ry'umuziki ryateguwe na Sosiyete y'Itumanaho ya MTN, akabasha kuritsinda, ndetse agahembwa Telefoni n'ubwo bahise bayimwiba akiri ku kibuga mu Karere ka Huye.



Uyu musore amaze amezi acumi atangiye urugendo rw'umuziki, kandi agaragaza ko ashaka kwifashisha ubumenyi yavomye ku ishuri rya muzika rya Nyundo akageza umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Ariko, kandi nk’umuntu ukora gakondo yafatiye urugero ku barimo Massamba Intore, Jules Sentore n'abandi bubakiye umuziki wabo kuri gakondo y'Abanyarwanda.

Aherutse gushyira ku isoko Album yise "Hiinga" iriho ibihangano 10, birimo ibigaruka cyane ku mubyeyi ugira inama umwana we yo kumutega amatwi, kugirango amubwire uko akwiye kwitwara mu buzima bwe.

Uyu musore ni umwe mu bize bwa mbere mu ishuri rya muzika rya Nyundo, ariko kandi avuga ko yagerageje amahirwe ye yo kwiga muri ririya shuri, nyuma y'uko yari amaze gutsinda irushanwa rya MTN ryabereye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda mu 2014.

Yabwiye InyaRwanda, ko ariya marushanwa ya Sosiyete ya MTN yitabiriye yari ayo kumurika telefoni yari yashyize ku isoko, avuga ko kuririmba neza akabasha guhiga bagenzi be ari byo byamufashije gutsinda ririya rushanwa.

Ati "[…]Habaga hari abana bagomba kuririmba bafite impano, rero nari naratsinze i Nyanza mba uwa mbere ngera ku rwego rw'igihugu, tugeze kuri 'Final' umuntu umwe ukoramo arambwira ati ko hari amarushanwa ari kuba wagiye guhatana ukajya kwiga umuziki,  ko twumva ubibashije. Igitangaje, ni uko telefoni bampaye bayinyibiye aho."      

Aya marushanwa yari yabereye muri 'Auditorium' yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Jabo avuga ko akimara kumva ibyo uriya mukozi wa MTN yamubwiye, yabonye umutwara mu modoka yerekeza mu karere ka Musanze aho amarushanwa yaberaga.

Yavuze ko yageze muri kariya karere amarushanwa agiye kurangira, asaba Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music wari uhari icyo gihe kumufasha guhatana. Ati "Nahise mbwira Clement kubera ko niwe muntu nari nsanzwe nzi, baba baranyanditse, mpita ngenda ngera amahirwe baba baramfashe."

Jabo yavuze yatangiye kwiga umuziki mu 2014, abantu 'batarumva neza uburyo umuntu ajya kwiga umuziki'. Ndetse, ngo ni inshuti ze zamucaga intege, ariko akomeza urugamba yari yatangiye.

Avuga ko agisoza amasomo ye, yatangiye kubona ibiraka, birimo nko kuririmba mu bikorwa Perezida Paul Kagame yagiye yitabira 'abantu noneho batangira kubona ko wa mwana wo kwa runaka ibyo yagiyemo bishoboka'.

Jabo asobanura ko amarushanwa ya MTN ariyo yamufunguriye urugendo rw'umuziki, kubera ko iyo atayitabira, ntiyari guhura n'uriya mukozi wamubwiye ko hari amarushanwa y'umuziki ari kuba, kandi ko bari gushaka abanyeshuri bajya kwigayo.

Ati "Uriya mukozi wa MTN wambwiye ibyo bintu niwe wamfunguriye imiryango yanjye. Kuko njye nta telefoni nagiraga, cyane ndamwibuka yitwa Kamango. Ndamushimira cyane."

Avuga ko ari ku ishuri, yagiriwe inama yo kugerageza kwiga inanga, kandi no kugerageza gukora umuziki w'umwimerere w'u Rwanda, ahitamo gukora gakondo.

Yavuze ko ibi byatumye muri we, yumva ko agomba gakondo, bituma ahitamo kwinjira muri uyu muziki.

Mu minsi ishize, uyu musore yakoranye cyane na Rumaga mu kumurika Album ye, kandi avuga ko gukorana nawe, cyo kimwe n'abandi bimutera imbaraga.

Ati "Ba Jules Sentore ni abantu twakuze dukunda, tukiri abana, n'ubu aka kanya batugira inama, bati mushyiremo imbaraga, kuko natwe niko twatangiye."

  

Kwiga inanga byasabye gushyiraho umutima

Jabo yavuze ko mu gihe yamaze ari ku ishuri, yashyize imbere cyane kwiga gucuranga inanga, ariko kandi hari byinshi atarabasha kumenya, ari nayo mpamvu buri munsi ahora yihugura.

Ati "Bitewe n'ukuntu ukunda icyo kintu n'umwanya wagihaye, byanga bikunda urakimenya. Nanjye ntabwo ndakimenya, ndacyari kwiga, ndacyavumbura, ndacyari kwiga, ntabwo navuga ko nakimenye."


Jabo yatangaje ko amarushanwa ya MTN yitabiriye mu 2014 ariyo yabaye imvano yo kwinjira mu muziki


Jabo yavuze ko yahataniye kwiga ku ishuri rya Nyundo ku munota wa nyuma ariko abasha gutsinda


Jabo yavuze ko Album ye ‘Hiinga’ iriho ibihangano 10 bigaruka ku muco n’indangagaciro by’u Rwanda


Urutonde rw'indirimbo zigize Album "Hiiinga" ya Jabo 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUHANZI JABO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HIIINGA' YA JABO 

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM YA MBERE 'HIINGA' YA JABO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND