Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko ugiye gutangiza umushinga wo kubaka Umujyi utangiza ibidukikije uzwi nka Green City Kigali, uzashyirwa mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Mu gushaka gusobanukirwa
byinshi kuri uyu mushinga, InyaRwanda yaguteguriye ibintu by’ingenzi
ukwiye kuwumenyaho, birimo no kuba amafaranga azawugendaho biteganyijwe ko azagera kuri Miliyari 60 Frw.
Green City Kigali ni
umushinga w’iterambere uzaramba kandi uhendutse, ugizwe n’inyubako zitangiza
ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa
umusaruro kandi zubatswe n’ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.
Ni umudugudu uzubakwa
ahahoze hakorera Radio y’Abadage ya Deutsche Welle i Kinyinya mu Mujyi wa
Kigali no mu nkengero zaho, uzubakwa ku buso bwa hegitari 600.
Umuyobozi ushinzwe
Igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, yavuze ko ari ahantu
hazaba hubatswe inzu zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere,
ahazakoreshwa ibikoresho bitangiza ibidukikije mu kuzubaka.
Yagize ati: “Twifuje ko
twagira umujyi cyangwa agace umuntu yabonamo ibintu byose akenera nk’ishuri
ry’umwana, aho umuntu yabona akazi, ahantu umuntu yakwivuriza, aho yahaha, ibyo
byose ukabibona udakoze urugendo rw’iminota irenze 15.”
Uyu mushinga wa Green
City Kigali uzakorerwa mu Tugari twa Gasharu na Gitega, aho hazagabanywamo
uduce (Quartiers) 18, aho buri kamwe kazajya kaba gafite ibikenerwa byose.
Muri Green City Kigali
hazubakwa inzu zihendutse zizagenerwa abaturage bari hagati ya 170.000 na
200.000. Uyu mushinga uzubakwamo
inzu ziciriritse ku buryo abaturage mu ngeri zose bazisangamo.
Ku birebana no gukora
ingendo ku bazaba batuye muri ako agace bitekerezwa ko bazajya bakoresha uburyo
bwo gutwara abantu bwa rusange cyangwa gukoresha amagare.
Hazaba hari umuhanda
uzenguruka hamwe n’uwagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange
kugira ngo ingendo zikorwe mu buryo bworoshye, ndetse n’urusobe rw’imihanda
ruzaba rwubatse ahantu hahanamye, ahari ibiti ndetse n’inzira zagenewe
abanyamaguru zitwikiriye.
Umujyi wa Kigali utangaza
ko abaturage batuye i Kinyinya ahazakorerwa uyu mushinga by'umwihariko abafite
ubushobozi bemerewe kubaka bagendeye ku gishushanyo mbonera. Ku rundi ruhande
ariko, abadashoboye kwiyubakira bijyanye n'igishushanyo mbonera, bazajya bahagurisha
hubakwe n'abafite ubushobozi.
Uruhare rwa Leta ni
ukubaka ibikorwa remezo bitandukanye bizakenerwa muri ako gace birimo imihanda,
kuhageza amazi, amashanyarazi, amashuri, amasomo, amavuriro n’ibindi
bitandukanye.
Umuyobozi w’Umujyi wa
Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa inzu
ibihumbi 10 z’abaturage by’umwihariko ab’amikoro make.
Uko bizaba bimeze muri Green City Kigali
Ibyangombwa bigiye gutangira gutangwa muri Green City Kigali
TANGA IGITECYEREZO