Big Energy yabaye Big Energy muri iki gihe! Umaze iminsi ubona uburyo nta kiganiro na kimwe wareba ku muyoboro wa Youtube ngo ubure umuntu uvuga ko ari Big Energy. Yewe unanyujije amaso ku izindi mbuga nkoranyambaga, huzuye ibihumbi by'abantu bavuga ko bifatanyije na Nyarwaya Innocent [Yago] binyuze mu cyo yise “Big Energy.”
Ni ijambo yahisemo
gukoresha ndetse hari ibirango byaryo byakozwe. Bamwe baramwisunze, nyuma y'uko
atangiye gusohora ibiganiro bivuga ko yakorewe iyicarubozo mu myaka ine ishize kandi ko yagiye ataka umunsi ku munsi ariko ko amarira ye yirengagijwe.
Buri butumwa bwose atanga
ku mbuga nkoranyambaga, no mu biganiro akorera ku muyoboro wa Youtube, arenzaho
kubwira abafana be guhagaruka ati "Big Energy Stand Up."
Hariho n'urubuga rwa
WhatsApp bahuriyemo. Ndetse, umunsi ku munsi barahererekanya ibiganiro byakozwe
bivuga kuri Yago. Bamwe muri bo banatangiye kwikoma abo Yago yagiye
avuga mu mazina ko bamuhemukiye kandi abasaba kumusaba imbabazi kugirango
biyunge.
Yago yatunze agatoki
abantu benshi barangajwe imbere na Djihad, Fatakumavuta, Rocky Kimomo, Bruce
Melodie, Producer Element, DC Clement, Prince Kiiiz, n'abandi avuga ko
batobanze izina rye mu bihe bitandukanye, bikamugiraho ingaruka zikomeye.
Mu biganiro bye, yavuze
ko hari igihe yamaze umwaka n'igice adakora ibiganiro kuri Youtube kubera ko
yari akomerewe no kwakira uburyo abarimo M. Irene n'abandi binjiye mu muryango
we, bakamushinja impfu z'abantu banyuranye- Mbese ngo benshi mu bo yakoresheje
ibiganiro ku muyoboro we wa Youtube barapfuye.
Yago avuga ko yafashe
igihe cyo kwegeranya ibimenyetso simusiga ku barimo Brianne, ari nayo mpamvu
yatangiye gukora ibiganiro bitanga 'Gasopo kuri abo bose'.
Bamwe mu babarizwa muri ‘Big
Energy’ bamaze iminsi bagaragaza ko bitandukanyije na zimwe muri shene za
Youtube z’abantu Yago yavuze ko bamuhemukiye. Bamwe bagiye bikura kuri izo
Youtube bakora ibizwi nka ‘unsubscribe’.
Umuvugizi w'Urwego
rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko ubwo
Yago yakoraga ikiganiro yavuzemo ko uwitwa Godfather uzwi ku rubuga rwa X ari
inyangarwanda, yatumijweho na RIB araganirizwa ndetse atangira gukurikiranwa.
Yavuze ko ikibazo cya
Yago n'abo avuga ko bamwibasiye 'cyatangiye tugirango ni 'showbiz'' ariko 'tuza
kubona ko hari abatangiye kurenga umurongo ubaganisha mu byaha, tubona bamwe
batangiye mu kugana mu gukora ibyaha byeruye."
Ati "Icyo gihe
uwitwa Yago, kuko niwe wabonaga afite umurego mwinshi yarahamagawe, arabazwa,
arihanangirizwa. Gusa, na mbere yari yaratumijwe muri RIB ku cyaha yari yazweho
n'abandi bantu cyo gukwirakwiza no gukangisha gusebanya, ukoresheje amashusho
y'ubwambure bw'uwamureze [...]"
Akomeza ati "Ariko
nanone tariki 11 Kanama 2024, Yago abwira uwitwa Godfather ko atari
umunyarwanda, uyu musore yarahamagawe, arabazwa, yisobanura ko yashakaga kugaragaza
ko azi neza uwo Godfather bahanganye, ko amuzi amazina ye, amuzi imyirondoro nubwo
yaba akoresha amazina y'andi [...]”
“Nabwo yarongeye
arihanangirizwa, ariko RIB ikomeza gusesengura ayo magambo yakoreshejwe na
Yago, mu gihe rero RIB yari iri gusesengura ayo magambo yakoreshejwe na Yago
kugirango turebe niba icyo yari agamije ari ukuvangura abantu, nibwo yahise
ahunga, atoroka, tariki 28 Kanama 2024."
Yavuze ko ageze aho
yahungiye, tariki 31 Kanama 2024 yatangiye kuvuga amagambo arimo amacakubiri mu
buryo bweruye. Ni nabwo yatangiye kwibasira ababyeyi b'abantu, aho yavugaga ko
bamwe ari abana b'abicanyi.
Dr.Murangira yabwiye Flash
FM ko Yago yavuze biriya abanje guhunga kubera ko yari azi neza ko 'abivugiye
kuri ubu butaka bw'u Rwanda ntabwo byari kumugwa amahoro'.
Yavuze ko "Ibi byaha
byo gukoresha imvugo zikurura amacukubiri, zitandukanya abantu yazikoresheje
amaze kugera hakurya."
Dr.Murangira yavuze ko Yago
yakekwagaho icyaha bivuze ko inzego zitari zagatangiye kumukurikirana mu buryo
bweruye, ari nayo mpamvu hatajemo gufungwa. Ati "Tugomba gukurikiza
amategeko, kuko abo dukorera ni abanyarwanda, ... Kuba yarasohotse igihugu,
yaratorotse, ni uko mu mutwe we hari umugambi yari afite."
Abajijwe niba bashobora gukorana n'inzego z'ubutabera, Yago agafatirwa aho yahungiye, yavuze ko nta hantu na hamwe ukuboko ku butabera kutagera.
Dr.Murangira yagiriye inama
Yago yo kureka umugambi yatangiye 'kuko ari kwihemukira'. Kandi avuga ko
yakomeje umurego kubera abantu bari kumushuka, ndetse n'agatsiko k'abantu yise “Big
Energy” kagaragaza ko kamushyigikiye.
Ati "Uyu ni umwanya
mwiza wo kubwira abo biyita 'Big Energy' ko bari inyuma y'umuntu ukoresha
amagambo y'ivangura, ukoresha amagambo akurura urwango mu banyarwanda. Niba bumva
ko ariwe muntu bagomba kujya inyuma bakamushyigikira, bakamwumva, nibakomeze ariko
ingaruka bazazisangira. Ingaruka zizava muri ibyo bazazisangira. Ni agatsiko
gakurikiye umuntu ukoresha imvugo zitandukanya abantu.”
Yavuze ko hari abari muri
'Big Energy' binjiyemo kubera ikigare, bumva ko ari ibintu by'imyidagaduro
gusa, nyamara ngo 'byamaze kugera mu byaha. Ati "Ndagira inama rero ko
bagomba kwitandukanya n'abo bantu naho ubundi nabo bose barafatirwa mu gatebo
kamwe."
Yago amaze iminsi akora
ibiganiro bigaragaza ko yakorewe iyicarubozo mu myaka ine ishize, ariko ngo
yaratatse ntihagira umutubara
RIB yatangaje ko ku wa 11
Kanama 2024, Yago yabajijwe ibyo yavuze kuri Godfather binyuze mu kiganiro
yakoze avuga ko atari umunyarwanda
Ababarizwa muri 'Big Energy' basabwe kwitandukanya na Yago mbere y'uko ukuboko kw'amategeko kubageraho
TANGA IGITECYEREZO