Kuri uyu Wa Gatatu nibwo abategura igihembo gitangwa buri mwaka kigahabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mupira w'amaguru bashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 30 bazakurwamo utegukana.
Muri aba bakinnyi ntabwo harimo Cristiano Ronaldo ufite iki gihembo inshuro 5 ndetse na Lionel Messi ubitse iki gihembo inshuro 8 zirimo n'igiheruka yegukanye ahanganye n'abarimo rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland.
Kuva muri 2003 ni ubwa mbere bibayeho ko aba bakinnyi 2 bose babura mu bahataniye Ballon d'Or.
Mu bakinnyi 30 bahataniye iki gihembo harimo Vinicius Junior na Jude Bellingham ba Real Madrid ndetse bakaba ari nabo bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iyi Ballon d'Or ya 2024.
Harimo Kandi Kylian Mbappé nawe ukinira Real Madrid, Erling Haaland wa Manchester City ndetse na Toni Kross wamaze gusezera kuri ruhago burundu.
Bimwe mu bigenderwaho hatangwa Ballon d'Or harimo uko umukinnyi yitwaye ku giti cye, mu ikipe ye y'igihugu, ikipe isanzwe (club) ndetse n'imyitwarire ye (ikinyabupfura).
Biteganyijwe ko ibihembo bya Ballon d'Or bizatangwa tariki ya 28 Ukwakira 2024 bigatangirwa Paris mu nyubako ya Théâtre du Châtelet.
Abakinnyi bose 30 bahataniye Ballon d'Or ya 2024