Kigali

Kiyovu Sports yakubiswe agashyi kunda na Bugesera mu mukino wa gicuti

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/09/2024 17:43
0


Mu mukino wa gicuti wahuje Bugesera FC na Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium, warangiye Bugesera itsinze Kiyovu Sports,mu rucaca bikomeza kuba urujijo.



Kiyovu Sports yari yakiriye Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium, wari umukino wa gicuti ugamije kurushaho kwitegura uyu mwaka w'imikino wa 2025-25.

Ni umukino watangiye impande zigaragaza imbaraga zidasanzwe, ariko ba myugariro ku mpande zombi ndetse n'abazamu baguma gukora neza akazi kabo.

Nubwo amakipe yakinaga neza, amakosa yo kutumvikana kuri ba myugariro ba Kiyovu Sports, yatumye Bugesera FC ibona igitego cyatsinzwe na Jibril Badru Nsimbe ku munota wa 36, icyo gitego akaba ari nacyo cyasoje igice cya mbere. 

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga zidasanzwe ishaka kwishyura igitego. Abakinnyi nka Nsanzimfura Keddy, Karim MaKenzi, ku ruhande rwa Kiyovu Sports, bagumye kotsa igitutu izamu rya Bugesera, biguma kuba iby'ubusa . 

Umukino warinze urangira Kiyovu Sports ibuze igitego cyo kwishyura, nuko Bugesera yambukana intsinzi mu Burasirazuba, isiga inkuru i Kigali y'uko izaguma guhangama amakipe yaho. 


Bugesera yatsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND