RFL
Kigali

Jose Chameleone mu nzira zo gusubirana n'umugore we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/09/2024 17:53
0


Umuhanzi Jose Chameleone, ukomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ukomoka muri Uganda yaba agiye gusubirana n’umugore we Daniella Atim nyuma y'igihe kinini batandukanye.



Ibi birashingira ku gikorwa cyo gusiba ibiganiro byose Atim yagiye akora bisebya Jose Chameleon ku mbuga nkorambaga ze zose.

Ku mugoroba wa tariki 03 Nzeri 2024 ni bwo Atim wari ufite abamukurikira kuri Instagram barenga ibihumbi 78 yasibye ibiganiro byose yakoze asebya umugabo we na bamwe bo mu muryango yari yarashatsemo bisiga urujijo mu bamukurikira.

Kimwe mu bigaraga kuri Instagram ye ni amafoto ye n’abana be gusa, ibintu byatumye abantu bibaza ko yaba ari mu nzira y’ubwiyunge na Jose Chameleon bashyingiranywe bakanabyarana abana batanu.

Ibi bibaye nyuma gato y’uko Chameleone agaragaye avuga ko nta bihe bidashira, ibyaciye amarenga ko yakwongera gusubirana n’umugore we.

Muri Mata 2024 ni bwo Daniella Atim yafashe umwanya abwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko agiye gutangira umurongo wa YouTube izajya ivugirwaho ibijyanye n’agahinda abagore baterwa n’ihohoterwa bakorerwa mu ngo bakarihisha, kuko na we yarikorewe kenshi ariko ngo imico imwe n’imwe yo mu bihugu bya Afurika ibatsikamira.

Nubwo yabivuzeho akanagaruka kuri bimwe mu byo yakorewe akibana na Chameleon, ngo abantu bategereje ko uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa baraheba ibyo bashingiraho bavuga ko ahari haba hari indi mpamvu yari ibyihishe inyuma, ibyo bashingiraho bemeza ko yaba yarasubiranye na Jose Chameleon.

Ku wa 07 Kamena 2008 ni bwo Jose Chameleon yashyingiranywe na Daniella Atim bari bamaze igihe kinini mu munyenga w’urukundo mu birori byabereye mu gihugu cya Uganda, bakaba bafitanye abana batanu.


Amakuru akomeje kuvugwa muri Uganda ni uko Jose Chameleone yaba agiye kwiyunga n'umugore we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND