RFL
Kigali

Barijije benshi! Ibyamamare 15 byavuzweho urupfu rw'ikinyoma-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/09/2024 13:16
0


Zimwe mu nkuru zivugwa ku byamamare zikababaza benshi ni izijyanye n'urupfu, hari abo bakunze kubika nyamara ari bazima bikababaza abafana bano. Kuva kuri Barack Obama, Beyonce, Drake n'abandi bakunze kuvugwaho izi nkuru z'urupfu nyamara ari ibinyoma.



Rimwe na rimwe hari ibitangazamakuru bitangaza inkuru z'ibinyoma ziganjemo izivuga ibyamamare byapfuye, ibi bigakorwa mu rwego rwo gucuruza no gutwika nk'uko abenshi babivuga mu Rwanda. Icyakoze ibi usanga ababigenderamo ari ibyo byamamare byabitswe bikiri bizima hamwe n'abafana babo aho usanga bizeye aya makuru bikarangira anyomojwe.

Inaha ni kenshi hagiye havugwa inkuru z'ibinyoma ku bahanzi bavugwagaho gupfa yewe bamwe bakaniyama n'itangazamakuru ryabitangaje. Ibi ntabwo biba muri Showbiz yo mu Rwanda gusa kuko n'i mahanga bikunze kugaragarayo.

Dore ibyamamare 15 byagiye bivugwaho gupfa nyamara bakiri bazima:

1. Drake

Abafana b’umuraperi w’ umunya-Canada babaye nk’abahungabana ndetse bahinda umushyitsi abandi ubwoba burabataha ubwo ku itariki 14 Ugushyingo mu 2020 babonaga Hashtag ivuga ngo #RIPDrake ikwirakwira kuri Twitter ariko nk'uko inkuru yari imaze kuba kimomo, uyu muraperi yabaye inzirakarengane y’iyi nkuru mpimbano.

Abafana ndetse n’abandi bantu bakurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro ubwo bakubitaga amaso ku mutwe w’inkuru/Title w’ikinyamakuru cya L.A Times wavugaga mu magambo y’ururimi rw’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yaravugaga ngo: “Umuraperi w’umunya Canada ndetse akanaba n’umwanditsi w’indirimbo Drake, yapfuye afite imyaka 34”.

Iyi nkuru yabaye incamugongo ku mbaga y’abafana, abakunzi be ndetse n’abakunda showbiz muri rusange ariko n'ubundi kubera ko byaje kugaragara ko yari inkuru mpimbano ntabwo byamaze igihe kirekire hasohotse inkuru ziyivuguruza ko rwose uyu muraperi ari muzima.

 2. Britney Spears na Justin Timberlake

Mu buryo bwo gutebya no gutera urwenya, aba DJ babiri bakomeye bo muri Dallas, batangaje ko imodoka yakoze impanuka yahitanye ubuzima bw’abasitari baririmba mu njyana ya Pop ndetse ko bari bamaze igihe barimo gukundana/guteretana.

Mu mwaka wa 2001, Umuririmbyi Timberlake yabwiye ABC News ati:”Ikintu cya mbere nahise nkora, ni uguhamagara Britney”.”Kuva mu ntangiriro, ubwo abantu bamenyaga iby’urukundo rwacu, hahoraga hari ibintu byavugwaga ndetse rwose ugasanga nta kuri kurimo ariko ibi byo byarenze ukwemera kuko byatumye ikibazo kigera ku rundi rwego”.

 Aya ni amagambo yavuzwe n’uyu muririmbyi aho yabwiraga itangazamakuru ku cyo avuga ku makuru yavuzwe ko we na Britney baguye mu mpanuka ariko n'ubundi bikaza kugaragara ko byari igihuha kugira ngo ababiri inyuma bacuruze ndetse babone abasomyi benshi.

3. Avril Lavigne

Ibihuha byatangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi muri Mata ya 2003 ko umuririmbyi ufite akazina k’akabyiniriro ka “Complicated singer” bisobanuye umuririmbyi ugoye, ko yiyishe/yiyahuye nyuma y’urupfu rwa sekuru. Ikindi ni uko mu mwaka wa 2017, Twitter yabaye nk'ikongeza umuriro aho wasangaga abantu batabarika bakomeza kugaruka kuri iyi nkuru ko rwose uyu muhanzi yapfuye ariko n'ubundi bikaza kugaragara ko ari igihuha.

4.  Taylor Swift

Ikigaragara cyo ni uko umwaka wa 2009 utabaye umwaka mwiza kuri Taylor Swift. Yavuzweho ko yaguye mu mpanuka ikomeye nyuma baza gusanga ayo makuru yari igihuha. Hashize amezi make bivugwa ko yapfuye azize kunywa ibinini bituma umuntu asinzira akabona ibitotsi. Aya makuru yakwirakwijwe hiryo no hino ku mbuga nkoranyambaga na cyane kuri Facebook na Youtube. 

Muri Nyakanga umwaka wa 2016, yongeye gutangazwa ko yapfuye, bitewe n’umuhanzi w’umunya Australia wabitangaje ndetse bigasamirwa hejuru n’itangazamakuru, akaba yarabyanditse mu magambo y’icyongereza, aho tuyashyize mu Kinyarwanda yari ashatse kuvuga:” Tuzahora tukwibuka Taylor Swift 1989-2016”. Aya makuru ntabwo haciyeho igihe kinini atanyomojwe, nyuma baza gusanga yari igihuha, bituma habaho kwitana ba mwana ku batangaje aya makuru.

 5. Jackie Chan

Kugeza ubu Jackie Chan araho kandi ameze neza. Hari amakuru yagiye hanze ko umukinnyi ukina filime z'imikino njyarugamba (Action) yapfuye muri Werurwe umwaka wa 2011 nk'uko byasakajwe kuri Facebook. Amakuru yagiye hanze icyo gihe yavugaga ko uyu mukinnyi wa filime yapfuye azize indwara y’umutima yari imaze igihe imuzahaje.

Ibi bikaba byarakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitabarika ndetse no mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi ariko nu'bundi byaje kurangira bigaragaye ko aya makuru yari igihuha.

 6. Barack Obama

Ku itariki 4 Nyakanga umwaka wa 2011, urubuga rwa Twitter rwa Fox News rwaribwe ikizwi nko guhakingwa/Hacked, rwibwa n’itsinda ryitwa The Script Kiddies barangije bapostingaho ko Perezida Obama yiciwe mu muhango/Event wa Lowa, bidatinze ukuri kwaje kujya hanze basanga aya makuru yari igihuha.

7. Justin Bieber

Justin Bieber byatangajwe ko yapfuye inshuro  nyinshi zirenze izo ushobora kubara. Hari amakuru y’igihuha yagiye hanze ko uyu muhanzi yiyahuye mu mwaka wa 2009 ndetse aya makuru yongera kugaragara mu mwaka wa 2010. Hari andi makuru yatangajwe ko iki cyamamare cyarasiwe mu kabyiniro (Night Club) abandi bavuga ko yishwe no kunywa inzoga zirengeje  urugero (Overdose). 

Mu kanya nk'ako guhumbya, kuri Twitter hahise hakwirakwira ubutumwa bumwifuriza iruhuko ridashira muri Hashtag igita iti:”#RIPJustinBieber”, iyi HashTag ikaba yarasakajwe kuri Twitter muri Werurwe umwaka wa 2012 ariko n'ubundi nyuma basanga cyari igihuha.

8. Celine Dion

Amakuru y’ibihuha atajya arangira ku rupfu rw’umuhanzi Celine Dion, ndetse ibi bigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Iyo aya makuru y’urupfu rwe yajyaga hanze kandi ari igihuha, icyo we yahitaga akora,yihutiraga guhita ahamagara nyina umubyara Therese Dion kuri ubu witabye Imana muri Mutarama umwaka wa 2020, kugira ngo amuhumurize ko umukobwa we atapfuye ko ahubwo ari muzima nk'uko na we ubwe abigarukaho mu magambo yatangarije Digital Spy:”Ikintu kintera impungenge”. 

Yongeyeho  aya magambo ati:”Bijya binsaza ndetse bikantesha umutwe ukuntu, Mama wanjye afite imyaka 86 y’amavuko ndetse iyo ntari kuri telephone ngo mubwire ko meze neza, amasegonda ane nyuma y'uko inkuru nk’izo zisohotse mu kinyamakuru…Ntacyo biba bimbwiye ibyo bavuga byose gusa ingaruka bigira ku muryango wawe ni cyo kibazo”.

9.  Dwayne Johnson

Umukinnyi wa Filime wamamaye ku izina rya The Rock ntabwo yapfuye ubwo barimo bafata amashusho y’agace ka filime  yitwa”Fast & Furious” nk'uko byatangajwe muri Mata umwaka wa 2014 kuri posts zakwirakwijwe ku bwinshi kuri Facebook.

Uyu mukinnyi ukina filime, akibikubita amaso, yahise ajya kuri Facebook ye ahita yandika ubutumwa bunyomoza ibyari byamuvuzweho, ubwo butumwa bukaba bwari mu rurimi rw’icyongereza, akaba yaranditse ngo:”Ibibuha by’urupfu rwanjye ni ibinyoma ndacyakora akazi amasaha 24 ku munsi, Iminsi 7 mu cyumweru, iminsi 365 mu mwaka hanabariwemo n’umwaka dusimbutse”! 

Ibyo uyu mukinnyi yanditse kuri Facebook byakomereje no kuri Twitter abyandika mu rurimi rw’icyongereza, mu Kinyarwanda akaba yaragize ati:”Ndashaka guhura n’umuntu watangije ibihuha by’urupfu rwanjye”. Abantu bamwe batekereje ko iyo aza guhura n’uwo muntu yari kumukubita cyangwa se bakarwana!

10. Arnold Schwarzenegger

Arnold Schwarzenegger byigeze kuvugwa ko yishwe n'indwara y'umutima.

Ku itariki 28 Kanama mu  2015 kuri MSMBC.co(Ntubyitiranye na MSNBC.com) hatangajwe amakuru ko uwahoze ari Guverineri wa California akaba n'umukinnyi wa filime ukomeye, yapfuye azize indwara y’umutima, gusa nyuma byatangajwe ko aya makuru yari igihuha.

11. Hillary Clinton

Ibyakurikiye uburyo Hillary Clinton yagaragaye ku itariki 11 Nzeri mu muhango wo kwibuka abantu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi ku miturirwa ya World Trade Center, aha bakaba baribukaga muri Nzeri umwaka wa 2016 agaragara ari mu modoka yo mu bwoko bw’ I Van atameze neza, igitangaje nuko umunyamakuru (News Anchor/Presenter) wa ABC News wakoraga muri Weekend witwa Joe Torres mu makuru ya nimugoroba yavuze aya magambo mu rurimi rw’icyongereza ubwo yari atangiye amakuru, tuyashyize mu Kinyarwanda akaba yaravuze ngo:”Amakuru yacu, tuyatangiriye ku makuru mashya/Breaking News  yerekeye urupfu rwa Hillary Clinton”.

Uyu munyamakuru yagombaga kuvuga ngo (health) bisobanuye ubuzima arangije aribeshya avuga (death) bisobanuye urupfu. Nubwo bwose imbaga y’abantu batabarika bihutiye kubisakaza no kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga nyuma byaje kunyomozwa,bahita batangaza indi nkuru inyomoza/ivuguruza iya mbere ko uyu mugore ari muzima.

12. Miley Cyrus

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Miley Cyrus, umukobwa w'icyamamare Billy Ray Cyrus, yabaye nk’uwigarurira imbuga nkoranyambaga zose aho wasangaga aho ariho hose ari we ugarukwaho , ndetse ibi byabaye inshuro zirenze imwe. Mu mwaka wa 2008 amakuru yagiye hanze ko yishwe n’imodoka yari irimo umushoferi wamugonze agahita ahunga.  

Mu mwaka wa 2009 uwitwa Peaches Geldolf yanditse ku rukuta rwa Twitter mu magambo y’icyongereza ariko tuyashyize mu Kinyarwanda yaranditse ati:”Inshuti yo muri uru ruganda rw’imyidagaduro yamwandikiye ko Cyrus yapfuye”.

Ijambo ry’ urupfu rwe ryongeye kuzamuka muri Nzeri mu mwaka wa 2016, ubwo igitangazamakuru Now8News cyatangazaga ko Miley Cyrus bamusanze mu bwogero bwe (Douche) yapfuye, nyuma yo kunywa ibinini yandikiwe na muganga akarenza urugero rw’ibyo yagombaga gufata. Gusa bidateye kabiri hasohotse amakuru avuguruza iyari yatangajwe  nubwo yari yamaze gukwirakwira ahantu hose ko yapfuye ariko birangira ibaye igihuha.

13.  Beyonce

Imitako(Jewlry) ishobora kukwica cywangwa se nibura umuntu yavuga ko iyi ari imvugo y’igihuha yatangiye gukwirakwizwa hanze nyuma y'uko  Beyonce ubwo yari ku rubyiniro (stage) mu buryo butunguranye amaherena ye yacomotse ku gutwi maze uko aririmba akabari na ko agenda agerageza kuyasubizamo ariko noneho icyamuteye ubwoba ni ukuntu hatonyagangamo amaraso akagerageza kuyahanagura no kubihisha ariko yirengagiza ko amaso yose ari we bayahanze. Bigeza aho amaraso agera no mu maso. Ibi bikaba byarabaye ubwo yari mu gitaramo (concert) I Brooklyn mu Ukwakira umwaka wa 2016.

Mu kanya nk'ako guhumbya, amakuru yahise acicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ko Beyonce yapfuye kubera ko atashakaga kwita no guha agaciro kujya kwivuza kwa muganga. Hagati aho itsinda ryitwa “The BeyHive” aba ni abafana bakomeye ba Beyonce, ntabwo bishimiye iby’aya makuru y’amahimbano/y’igihuha.

14. Sean Kingston

Ikinyamakuru cy’abongereza ”BBC News”  cyahungabanyije abakunzi ba muzika aho bari hirya no hino ku Isi muri Kamena umwaka wa 2018 ubwo cyatangazaga ko umuririmbyi w’ umunya Jamaica kandi ufite ubwenegihugu bw'Amerika, Sean Kingston ko yapfiriye iwe mu rugo. Mu byumweru byakurikiye igihe yagongeshaga Jet Ski (Igikoresho cya moteri bagenderaho mu mazi menshi kiba cyenda kumera nka moto) ye ku kiraro cya Miami (Miami Bridge). Aya makuru baje gusanga yari igihuha

15. Jet Li

Icyamamare muri filime z'imirwano, Jet Li, nawe ari mu bavuzweho gupfa inshuro zirenze ebyiri. Byatangiye mu 2015 ubwo Daily Mail yatangazaga ko Jet Li yitabye Imana azize uburwayi. Ibi byaranyomojwe gusa mu 2020 nabwo ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye Isi, hanavuzwe urupfu rwa Jet Li. Byatumye mu 2022 ubwo yasohoraga igitabo kivuga ku mateka y'ubuzima bwe abigarukaho aho yavuze ko inkuru zivuga ku rupfu rwe zamugizeho ingaruka.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND